Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibirori byo guhabwa impamyabushobozi byaranzwe n’ibyishimo hamwe n’amarira avanze n’agahinda

Ku munsi w’ejo ku itariki ya 10 Werurwe 2016, Ubwo Kaminuza ya Kigali (UoK) yatangaga impamyabumenyi ku bayirangijemo byabaye ibyishimo kuri bamwe naho ku bandi bazibuze ku munota wa nyuma bari baje biteguye kuzitahana biba amarira.
Abanyeshuri bahuye ni iki kibazo ngo babarirwa mu 100 nk’uko umwe muri bo yabibwiye abanyamakuru kuko n’ubuyobozi ntibwagaragaje umubare w’abafite icyo kibazo.

Ubwo buyobozi bukavuga ko kuba batazibonye ari uko batujuje bimwe mu byangombwa bisabwa.

JPEG - 77.1 kb
Bamwe mu banyeshuri bimwe impamyabushobozi zabo aha bakikije umwe mu bayobozi b’iyi kaminuza bamubaza icyo bazize

Umwe mu barangije utifuje ko amazina ye atangazwa, wari wambaye ikanzu yabugenewe yiteguye kwishimira impamyabumenyi agiye guhabwa, avuga ko bamubwiye ko impamyabushobozi ye yo mashuri yisumbuye yabuze.

Agira ati “Barambwira ngo sinatanze impamyabumenyi yanjye y’ayisumbuye kandi mfite aho bansinyiye ko bayakiriye! Ubu ni uburangare bukabije bwa kaminuza. Kuki nibura batabitubwiye mbere ngo ntitwirirwe tuza, ndababaye cyane.”

Mugenzi we ati “Jye ko nta kibazo mfitanye n’ikigo, amafaranga yabo narayishyuye yose, sinumva ukuntu mbura impamyabushobozi yanjye ku munota wanyuma.”

Umubyeyi wari waherekeje umwana we ati “Kubona umwana yiga imyaka itatu yose n’imvune azi ko azabona impamyabumenyi nk’abandi none akaba ntacyo atahanye, ni agahinda gusa.”

Avugana n’abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburei, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyankazi Isaac, yavuze ko umunyeshuri wize akarangiza nta cyatuma atabona impamyabumenyi ye.

Ati “Uruhare rwacu nka Minisiteri y’Uburezi ni ugufasha za Kaminuza kwigisha abana bakarangiza neza.

Aba rero bahuye n’ibi bibazo ni kaminuza igomba kubikemura kuko umwana wize akarangiza agomba kubona impamyabumenyi.”

Mu gihe ababarirwa muri 544 bari bari ku rutonde rw’abahabwa impamyabumenyi, bazihawe bakazishimira, abandi bo bari mu gahinda gakomeye kubera byinshi batakaje bitegura uyu munsi.

Iyi kaminuza bikaba ari ku nshuro ya kabiri yari itanze impamyabushozi iyi ikaba ariyo nshuro ya mbere habaye ikibazo nk’iki.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yokatao - 13/03/2017 saa 21:29

twamaganye abagifite ingengabitecyerezo kuko barasigaye p!abandi bari mubyabateza Imbere ndetse nigihugu bo bari muri biriya?_turabamaganye
Kanda hano umusubize

rudomoro - 13/03/2017 saa 19:11

Haaaaaaa noneho murandangije kbsa!!!! Biriyase byaje bite buriya! Ntibyumvikana uretseko nabobazibonye ntabyo benda kuzimaza ari cash zabo bahaye kaminuza nkatwe twese nahubundi......................
Kanda hano umusubize

vital - 13/03/2017 saa 17:21

bihangane abo bana kuko birababaje pe
Kanda hano umusubize

leonard - 12/03/2017 saa 22:46

uok komeza imihigo abahiga twese turagushyigikiye mugutanga uburezi bufite ireme urabahiga
Kanda hano umusubize

Hassan Abdul - 11/03/2017 saa 20:32

Mbegibyago!!!Ababana se haricyo bapfana na Kayumba Nyamwasa cyangwa Rujugiro?Baba Araba Hutu se nibabatali muraba baraziliki?
Kanda hano umusubize

Byishimo - 12/03/2017 saa 17:46

nkawe wandika utanga ikitekerezo ,ubwo uragana he.kayumba&Rujugiro,na Bahutu.ibyo bihuriye he?ufite ikibazo ,nimyumviro nkene
Kanda hano umusubize

leonard - 12/03/2017 saa 22:42

arko sha iyo ngenga bitekerezo ko numva ari hereditere muri wowe hari ubwo bakubwiye ko kuiga muri uok hagombera aho umuntu aturuka? ayo magambo apfuye uzajye uyagumisha iwanyu murugo hato utazagira nundi uyakongeza dore ko wagirango uri umuhungu wa bagosora
Kanda hano umusubize

longin katarebe - 11/03/2017 saa 17:45

ndabona ikibanza Nshuti manasseh yisabiye ibukuru birangiye akibonye.ahasigaye natange ubumenyi bufite ireme kuko ashyize imbere business bazamugaya ibukuru
Kanda hano umusubize

longin katarebe - 11/03/2017 saa 17:42

ndabona ikibanza Nshuti manasseh yisabiye ibukuru birangiye akibonye.ahasigaye natange ubumenyi bufite ireme kuko ashyize imbere business bazamugaya ibukuru
Kanda hano umusubize

leonard - 12/03/2017 saa 22:38

arko nkawe uba uvuga ayo magambo yivangura yakumaze wumva bizakugeza kuki wari wajya kuigayo bakakuirukana ngo ni mukibanza cya manasseh mwagiye mugabanya akariro gacye na feri mumivugire yanyu koko?
Kanda hano umusubize

john - 11/03/2017 saa 16:27

Ibi biba byabaye bigaragaza disorganization cg uburangare bw'abakozi biyo kaminuza bivugango nibakurikiranwe kd basabe imbabazi abahemukiwe, abantu ntibakirirwe bakina n'akazi.
Kanda hano umusubize

john - 11/03/2017 saa 16:27

Ibi biba byabaye bigaragaza disorganization cg uburangare bw'abakozi biyo kaminuza bivugango nibakurikiranwe kd basabe imbabazi abahemukiwe, abantu ntibakirirwe bakina n'akazi.
Kanda hano umusubize

kkk - 11/03/2017 saa 14:41

none aba nibo navuga ko uzatangiza wese muri iyi kaminuza azahita abona akazi?
Kanda hano umusubize

Mutembe jm - 11/03/2017 saa 13:32

Batesheje abantu umwanya n'agaciro PE! Bigaye ..
Kanda hano umusubize

Mutembe jm - 11/03/2017 saa 13:32

Batesheje abantu umwanya n'agaciro PE! Bigaye ..
Kanda hano umusubize

MuJma - 11/03/2017 saa 13:29

Ntabwo byoroshye kbsa. Kuki se ubu buyobozi bwa kaminuza butabamenyesheje ikibazo hakiri Kate. Batesheje abantu umwanya n'agaciro PE! Bigaye ..
Kanda hano umusubize

- 11/03/2017 saa 10:49

Nukuri Bira Baje%%uzi Ukuntu Kwiga Bivuna,barebe Uko Bazibarebera Rwose,
Kanda hano umusubize

Mutembe jm - 11/03/2017 saa 13:34

Batesheje abantu agaciro n'umwanya PE! Bigaye kandi barebe uko bahoza aho bahohotewe ..
Kanda hano umusubize

peter - 12/03/2017 saa 13:58

Uzasanga yararenganijwe kaminuza yamuha icyiru cyo kumwishurira MBA
Kanda hano umusubize

peter - 12/03/2017 saa 13:58

Uzasanga yararenganijwe kaminuza yamuha icyiru cyo kumwishurira MBA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X