Monaco cosmetics

Umuhungu w’imfura wa Kadafi, Bwana Seif Al Islam yagizwe umwere

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane muri Libiya ni iyerekeranye n’ifungurwa rya Seif Al Islam, umuhungu w’imfura wa Kadafi wari warashyizwe mu buroko n’ubwoko bw’abaturage bo muri Libiya bwitwa Zantan.

Amakuru aturuka mu binyamakuru binyuranye byo muri Libiya no mu Burayi, yemeza ko Seif Al Islam yakuwe mu buroko n’umuyobozi wo mu bwoko bw’aba Zantan ; kugirango afungurwe Seif Al Islam yahaye umuyobozi w’aba zantan amafaranda arenga miliyari y’amadolari y’abanyamerika.

PNG - 282.7 kb
Seif Islam umuhungu wa Kadafi akimara gufungurwa

Umuhungu w’imfura wa Kadafi afunguwe abanyalibiya bo mu bwoko bw’aba Zantan bashinjwa kuba aribo bishe se Kadafi. Muri iki gihe igihugu cya Libiya kiri mu bibazo bikomeye bitewe ni uko cyacitsemo ibice byinshi bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye kandi iyo mitwe ikaba ihora mu ntambara!

Imwe mu mpamvu ivugwa ko yatumye Seif Al Islam afungurwa, ni uko hari abaturage benshi ba Libiya bifuza ko Seif Al Islam ashobora kugira uruhare rukomeye mu kunga imitwe inyuranye ishyamiranye muri Libiya. Ndetse abaturage bo mu bwoko bw’aba Zantan biteguye guha umwanya w’ubuyobozi Seif Al Islam kugira ngo ashobore kunga igihugu cyose no kurengera peteroli ya Libiya ikomeje gusahurwa n’abanyamahanga.

Abanyalibiya kandi bizeye ko Seif Al Aslam azashobora kugaruza umutungo mwinshi wari ufitwe na se Kadafi ubu ukaba ubitse mu bihugu byinshi binyuranye ku isi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

M. Erica - 23/03/2017 saa 18:11

Imana ishimwe kuko umuhungu wa Gadafi yafunguwe azakemura byinshi mu Igihugu cye.
Kanda hano umusubize

- 16/03/2017 saa 09:53

yarumugobo
Kanda hano umusubize

M. Erica - 23/03/2017 saa 18:08

Kadafi yari umugabo koko cyane ahubwo
Kanda hano umusubize

Mwizerwa Benjamin - 16/03/2017 saa 05:52

Nibyiza ko umuco n'uburere bituranga mu bitekerezo dutanga: 1. Demukarasi tuvuga nibyiza ko buri imwe yisanzura mugutanga igitekerezo adahimbiwe ibitutsi bigera naho dushinjanya ingenga bitekerezo,.... 2. Kwemera ibikorwa byiza biriho ubu ntibikwiye kubuza kunenga ibitagenda kuko aribwo byaherwaho mugukosorwa ( Ubuyobozi budafite icyasha na kimwe ni ubwa Yesu Kristo wenyine ) naho kumva ko amakosa arimo akorwa ubu adakwiye kuvugwa kwaba ari ukwangiza ejo hazaza 3. Ingoma zose zigira ibyiza n'ibibi ,bityo rero sibyiza gupfa ko umwe yabayeho Technology itarakatara Ku isi ngo twiyibagize ibyiza basize bakoze .ingero : Ibibuga by'indege,Imihanda,Amavuriro, Amashuri,Amazu menshi akorerwamo n'inzego z'ubutegetsi,... Dukwiriye kujya dusengera abayobozi kugirango bakorere rubanda ibyiza aho kwita kukwinezeza ahubwo bumve icyo Imana ishaka kubantu bayo.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa Benjamin - 16/03/2017 saa 05:49

Nibyiza ko umuco n'uburere bituranga mu bitekerezo gutanga: 1. Demukarasi tuvuga nibyiza ko buri imwe yisanzura mugutanga igitekerezo adahimbiwe ibitutsi bigera naho dushinjanya in genda bitekerezo,.... 2. Kwemera ibikorwa byiza biriho ubu ntibikwiye kubuza kunenga ibitagenda kuko aribwo byaherwaho mugukosorwa ( Ubuyobozi budafite icyasha na kimwe ni ubwa Yesu Kristo wenyine ) naho kumva ko amakosa arimo akorwa ubu adakwiye kuvugwa kwaba ari ukwangiza ejo hazaza 3. Ingoma zose zigira ibyiza n'ibibi ,bityo rero sibyiza gupfa ko umwe yabayeho Technology itarakatara Ku isi ngo twiyibagize ibyiza basize bakoze .ingero : Ibibuga by'indege,Imihanda,Amavuriro, Amashuri,Amazu menshi akorerwamo n'inzego z'ubutegetsi,... Dukwiriye kujya dusengera abayobozi kugirango bakorere rubanda ibyiza aho kwita kukwinezeza ahubwo bumve icyo Imana ishaka kubantu bayo.
Kanda hano umusubize

love - 14/03/2017 saa 10:46

Imana ishimwe. Kadhafi yagize neza cyane n'ubwo ntawuneza rubanda ariko ubu baramwifuza, yaba n'abandi bahaga abaturage babo amashuli, ubuvuzi, amazu meza, amazi...byatuma africa iba nziza. Ahari ubutayu yahahinduye urwuri, ariko ahandi habura n'amazi yo kuvomera! Niba ari ukuri Imana ihimbazwe.
Kanda hano umusubize

Innocent - 14/03/2017 saa 10:29

Uyu siwe mfura ya Kadafi,hari Uwitwa Muhamad wahungiye Algerie wari ministre wa communication
Kanda hano umusubize

Mugenga - 14/03/2017 saa 09:41

Buriya imanza zigiye kwaduka kuko nu Rwanda harimitungo ya Libiya rwabohoje Kadhafi amaze kwicwa.
Kanda hano umusubize

niwe - 14/03/2017 saa 07:23

ndabyishimiye kandi nshimira ubutegetsi buriho bumugize umwere. Azabara inkuru. Africa should act in positive way for african matters. I like Libyia even even if I've never been there.
Kanda hano umusubize

Mutumwinka - 13/03/2017 saa 16:42

Imana Ishimwe pe. njye nkunda Kadafi pe kandi na politique ye narayinkunda
Kanda hano umusubize

- 13/03/2017 saa 13:03

Ubabajwe Nakadafi Niyiririre Ubwo Ejo Azababazwa Nabandibose Bagundira Ubutegetsi Barwanakunyunguzabo Babibaziza Ngobazize Ubusa Nonese Iyokadafi Atavaho Uri Kuyobora Igihugu Ryari Rebankamugabe Ariye Umwanya Urenga Uwabaperezida 6 Mujyemubanzamutekerezekuri Cyokintu Uzabona Ingarukazokugundira Nkaho Imanayakuraze Igihugu
Kanda hano umusubize

ema - 13/03/2017 saa 11:35

njyewe mbabajwe numuntu wavuzengo kadafi bari kumutogosa bakamuha inyamaswa zikamurya ubu weho ntamubiri ugira?ntakosa ugira?ubundi nubwo umuntu yakosa ntabwo ahanishwa kumwica,kdi urubanza uciye rwubugome wasanga ariwowe bizabaho ntabwo narinziko abanyarwanda bamwe bagifite ibitekerezo byubugome namwe muzapfa nshuti yange urupfu ntawe rutazageraho mujye mwitonda.
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 22:07

Njyembona Uwishe Kadafi Yarahemutse Kuko Kadafi Bababaramuzirikiye Mumazi Amugerakujosi Ubundi Bakayatogosa Paka Abize Yamaragushya Bakamwanika Ubundi Bakamumanikamushyamba Inyamaswazikamurya Aboyahemukiye Babireba Naho Uvugango Nintwari Yarwanagakugifucye Intwari Ni Yesu Abandibarwanira Ubuyoboyi Bashakakuzakira Bapfango Nintwari Barababeshye
Kanda hano umusubize

kassa - 13/03/2017 saa 12:41

sinakugaya ubwo bugome ufite aho ubukomora . Injiji gusa yagutwayiki kuburyo umwifuriza urwo rupfuu Imana izabigukorere.
Kanda hano umusubize

- 13/03/2017 saa 16:25

mbega uyu muntu ntakwiye kuba mururu Rwanda rwamahoro kuko is I ntisakaye nawe wanyagirwa ariko umutima wwe imans izakwereka urucira mukaso ejo rugstwara nyoko n.b:umbabarire ujye ushira mugaciro unatekeze mbere yokuvuga.thx
Kanda hano umusubize

JADO - 13/03/2017 saa 16:00

Muvandimwe ihane kugirango iyo ntwari Yesu wemera izakubabarire igihe azaba agarutse, kuko nta muntu wemera yesu cyangwa uzi Yessu avuga amagambo nkayo uvuze. Ugira umutima wubugome nkuwo werekanye mu bitekerezo byawe. Khadafi yagutwaye iki koko? Ese ubu noneho ko yavuyeho babonye amahoro. Nukuri ndumiwe pe. Turacyafite ibibazo bikomeye niba tugifite abantu nkamwe. Very sorry ntabwo nifuzaga kukubwira nabi
Kanda hano umusubize

nkurunziza - 13/03/2017 saa 22:42

icyo nagusaba nuko wakwihana utazatugurwa ugifite iyongenga bitekerezo hanyuma ukarimbuka!
Kanda hano umusubize

- 14/03/2017 saa 00:02

uzabanze amateka YA kamegeri ruriya rutare.rw'uwo mugabo ruragutegereje.
Kanda hano umusubize

jack - 12/03/2017 saa 16:30

mwiriwe neza? ariko ndabona namwe muri gutuka kamasa bidakwiye gucyebura umuntu sukumutuka umwita igicucu nibindi.kd nawe buriya nkeka ashobora kubyandika ashaka kureba ibitecyerezo.kuko 1 uwavuga yarapfuye 2.tunezezwa nibyo turi kubona ntitwanezezwa nibyo tutari kubona .ni mumureke
Kanda hano umusubize

kigoma - 12/03/2017 saa 15:37

yoooo!! abanyafrica turi ibicucu kabisa ndemeye noneho, abazungu baradushuka tugasenya ibyo twagezeho twarangiza tukabyicuza nyuma. ubu nibwo buriya Bwoko bwishe kadaf butangiye kubona ko yarabafitiye akamaro bari biteze ko napfa bazaba muri paradizo none bishyize mumuriro utazima. uriya muhungu nawe namusaba guhita yihungira kuko barutuku bashobora guhita bamwivugana banga ko ababuza gusahura lybie nkuko se yari yarabigenje agateza imbere igihugucye nabenecyo bagsagurira amahanga.
Kanda hano umusubize

mucyo - 13/03/2017 saa 14:01

nabe nawe rata ibi uvuga nibyo byakagobye kubera isomo abayobozi ba Africa, bakichara hakarebwa icyakorwa ,ntibagumye gutegekerwa Na barutuku,uriya muhungu nanjge namusaba guhita yivaniramo ake karenge kuko abamukuye amata Ku munywa baracyahari ,baracyaharanira kugera Kuri byinshi bifuza,so have ujge gushakira ubuzima mubindi batari politics , abazungu baradushuka tugasenya ibyo twagezeho ,ejo bakaduhararukwa wa mugani NGO ushigikiwe ni ngwe aravoma :bakakwiguruka akaba ribo bagitobora , byose babikora babizi nabamyabwenge twabyanga twagira .abayobozi ba Africa bariho murikigihe bakagobye gushira hamwe bakareba ago bipfira .
Kanda hano umusubize

ndanda - 12/03/2017 saa 12:41

pfite ubwoba ko yazihorera kuko umuryangowe wahuye nibibazo
Kanda hano umusubize

Ciza - 12/03/2017 saa 14:09

Yokwihoreragut?Kandi Nabanyagihugubamwishimiye
Kanda hano umusubize

marc - 12/03/2017 saa 23:55

Ufite ubwoba bwiki abanya libiya mupfana iki?iririre urumva akwiye gukomeza agafungwa?
Kanda hano umusubize

J.nepo Cyuzuzo - 12/03/2017 saa 10:04

Nta ntwari yibagirana baramwifuza batakimubonye gusa uyu musore naze agarure ibya Libye naho Kadafi Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

fabien - 13/03/2017 saa 02:00

uko ni ukuri pe kadafi yari intwari none batangiye kubona agaciro yarabafitiye kand yaratabarutse gusa imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

J.nepo Cyuzuzo - 12/03/2017 saa 10:04

Nta ntwari yibagirana baramwifuza batakimubonye gusa uyu musore naze agarure ibya Libye naho Kadafi Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Eric - 12/03/2017 saa 08:33

Uko byumva, uyu mugabane wacu ntamahoro uzagira mugihe tukiba mumidugudu (ibihugu) abakoroni banshiye, tugomba kuba bamwe.
Kanda hano umusubize

gitamisi - 12/03/2017 saa 07:51

Emmanuel uri igicucu kiwi ngo twifuza habyarimana niba umwifuza ni wowe wenyine
Kanda hano umusubize

Becky - 12/03/2017 saa 06:54

Nibyiza cyane ko umuhungu mukuru wa kadafi yafungurwa kuko ntacyaha yigeze akora byari ari byiza abanya libyia baramutse bamugire ikizere ubundi bagafatnya kugarura umutekano hariya muri kiriya gihugu
Kanda hano umusubize

omar - 11/03/2017 saa 23:34

ariko uyumusenzi uvuga habyarimana yamusanze ahari akamuyobora ariko muzemera ryari?
Kanda hano umusubize

Kagabo - 13/03/2017 saa 01:39

Habyarimana iyabaho nta jenoside yari kuba mu Rwanda ibindi abantu bavuga bab birotera izuba riva.
Kanda hano umusubize

ndumiwe - 14/03/2017 saa 14:21

ngo genecide ntitarikuba Habyalimana ahari?nikoye abanyakibirira n.abanyabugesera,i Murambi kwa Gatete ndetse no mu Bigogwe abapfaga ni so wari perezida w.u Rwanda
Kanda hano umusubize

salongo emmanuel - 11/03/2017 saa 23:08

Uyu muhungu wa Kadafi ngo afunguwe numuyobozi wo mu bwoko bwa Zantan?None se uwo muyobozi asimbuye ubutabera?Niyo yaba umwere uyu si we ukwiye kumufungura
Kanda hano umusubize

- 11/03/2017 saa 21:47

Wowe wiyita kamasa Uri nikigoryi ntabwenge ugira
Kanda hano umusubize

Mahenderi - 11/03/2017 saa 21:12

Imana iramurokoy hama ngo asubire mur politik!hahaha!ararya ar menge!
Kanda hano umusubize

Christian - 11/03/2017 saa 19:34

Bazamwivugana ahubwo ,Imana ikomeze kumuramburaho ikiganza cyayo .
Kanda hano umusubize

Karumbeti Eloi - 12/03/2017 saa 10:44

Niyibereho
Kanda hano umusubize

kabanda Emmanuel - 11/03/2017 saa 19:06

Burya abantu tumenya agaciro k'umuntu iyo atakiriho,nimwibaze ukuntu banze nyakwigendera Kadhafi none ibyo bakoze birerekana ko bamwifuza batakimubonye,gusa twagereranya ukuntu twarwanyije Habyarimana none abenshi bakaba bamwifuza mumoko yose uko ari atatu nibyo uRda rwateye imbere mumyubakire,amashuri n'ibindi mumigi ariko mubiturage biracika,murebe inzara yabaye nzamurambaho itarigeze ibaho abantu bategekwa guhinga ibyo badashaka,ntawatema igiti yitereye,yewe n'imisoro yahato na hato,ubuse s'ibibazo gusa?ubwo ndabizi inkoma mashyi zigiye kungerekaho ingengabitekerezo ariko ndengana,uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe.
Kanda hano umusubize

furaha christophe - 12/03/2017 saa 05:29

Uravuga amagambo uzineza igisubizo turi buguhe,ushobora kuba utazi icyo ubuhunzi buvuga,ibyo bijyo urata ngo abanyarwanda bari bafite kungoma ya Habyarimana nuko utazi abandi ibibumbi byinshi bari basonzeye mumahanga badafite uburenganzira nabumwe isi isa niyabataye, abakobwa bashiki bacu baragizwe indaya zabanyamahanga kugira ngo barengere imijyango yabo, ukwiye kubabarirwa kuko uravuga ibyo utazi
Kanda hano umusubize

furaha christophe - 12/03/2017 saa 05:29

Uravuga amagambo uzineza igisubizo turi buguhe,ushobora kuba utazi icyo ubuhunzi buvuga,ibyo bijyo urata ngo abanyarwanda bari bafite kungoma ya Habyarimana nuko utazi abandi ibibumbi byinshi bari basonzeye mumahanga badafite uburenganzira nabumwe isi isa niyabataye, abakobwa bashiki bacu baragizwe indaya zabanyamahanga kugira ngo barengere imijyango yabo, ukwiye kubabarirwa kuko uravuga ibyo utazi
Kanda hano umusubize

Mwiza Odon - 12/03/2017 saa 06:58

Urigicucu Gusa Ninde Wakubwiye C Kohari Uwifuza Habyarimana Uretse Abacyuzuye ingengabitekerezo Ya Jenosside Nkiyagusagutse Wowe Ufite Inzara Yibitekerezo Cyakora ntawagutumye Ngumuvugire Mwifuze Wenyine Wowe Wifuza Kongera Koreka Imbaga Uretse Ko Wibeshya Iki Gihugu Kiyobowe Nabantu Bagikunda Kandi Bakunda Abanyarwanda Bose Batitaye Kubwoko Ubu Nubu Cga Akarere Aka Naka Icyo Nakwifuriza Nuguhinduka Cga Ukipfira Kuko Nubundi Ntacyumariye Umuryango Nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Ange - 12/03/2017 saa 08:52

Ariko koko abantu babaye bate? Ngo.Habyarimana????? Kuko abantu batakica abatutsi uko babishatse, uburenganzira bwa muntu bukaba busesuye, umutekano n iterambere ari ryose, Imana yarakoze imirimo ikomeye.... none ngo abantu bifuza Habyatimana batakimubinye? Mwakwifuje Imana mukayishima aho itugejeje mukayiragiza n ibizaza, mukajya mureka ingengabitekerezo? None kuko ubizi uyifite uti inkomamashyi zirayinshinjs, ahubwo Uwiteka akugenderere nukuri. Mana komeza kuyobora u Rwanda rwacu.
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 11:33

ubwose ko uwapfuye yagiye nyine nawe niba urumugabo koresha ubwenge bwawe ukore igikwiye habyarimana se we yarikuza mu murima wawe wwe ishakire igisubizo naho kuvuga aya magambo birerekanako nawe wamera nkuwahubuka nkabishe khadaffi igire nutigira uzapfa nyine kdi ururimi rwawe nirushyuha ujye urushyira muri frigo
Kanda hano umusubize

kabanda Emmanuel - 11/03/2017 saa 19:05

Burya abantu tumenya agaciro k'umuntu iyo atakiriho,nimwibaze ukuntu banze nyakwigendera Kadhafi none ibyo bakoze birerekana ko bamwifuza batakimubonye,gusa twagereranya ukuntu twarwanyije Habyarimana none abenshi bakaba bamwifuza mumoko yose uko ari atatu nibyo uRda rwateye imbere mumyubakire,amashuri n'ibindi mumigi ariko mubiturage biracika,murebe inzara yabaye nzamurambaho itarigeze ibaho abantu bategekwa guhinga ibyo badashaka,ntawatema igiti yitereye,yewe n'imisoro yahato na hato,ubuse s'ibibazo gusa?ubwo ndabizi inkoma mashyi zigiye kungerekaho ingengabitekerezo ariko ndengana,uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe.
Kanda hano umusubize

kasa - 12/03/2017 saa 06:14

uragapfana nahabyarimana wawe urakapuuuuuuuuu nihorirengeye uwambayikirezi ntamenya ko cyera koko uvuze ibidahura rwose ubonye zero
Kanda hano umusubize

Giti, - 12/03/2017 saa 08:20

Kabanda@ uwo mubyeyi umwifuzaho iki kiza? kwiga mwenyinye, wamushinga wogutera ishyamba Igitarama, wamushinga wogunsemba abatutsi, ivangura se, cg umwifuzaho cyakirahure yariyarujuje amazi? Kaba ndumva waba umujyanama wa Mugesera pe! kuko munganya ibitekerezo. iyonzara witwaza irinaha gusa? uwo Habyari Yarafite ububasha bwokugusha imvura? nkawe uyoboye igihungu niki wakijyezaho kiza? ihangane unsubize.
Kanda hano umusubize

J.nepo Cyuzuzo - 12/03/2017 saa 09:59

Koko babivuze ukuri ushize impumu yibagirwa icyamwirukassga amavunja imyate ivangura bya Habyarimana nibyo wifuza mvuze ko uri ikigoryi sinaba mbeshye
Kanda hano umusubize

fred - 12/03/2017 saa 22:15

Ark sha ko mwihariye uwavuze ibyiza habyarimana yakoze harinka yaciye amabere??murikumwita ikigoryi ark uwabapima mubwonko yasanga arimwe mutuzuye.
Kanda hano umusubize

Emile - 12/03/2017 saa 14:37

Emmanuel wee Uti Habyarimana baramwifuza? Gusa urangwa nubutindi, ubugome,indanini nokutanyurwa, bishingiye kubwenge buke, ufite ndabizi hari nabandi bameze nkawe ariko Imana ibarinde Urwanda na Abanyarwanda, kugeza igihe muzasanga Habyarimana wanyu.pumbafu
Kanda hano umusubize

KAMASA Joel - 11/03/2017 saa 17:34

Iyi si yacu irarwaye.Nawe nyumvira.Ngo kugirango Seif Al Islam afungurwe yahaye umuyobozi w’aba Zantan amafaranga arenga miliyari y’amadolari y’abanyamerika.Nukuvuga ko yatanze ruswa ya 850 000 000 000 RWF,bihwanye hafi na 1/2 cya Rwanda National Budget!!!.Yayakuye he?Nta handi .With his father,basahuye umutungo w'igihugu.Niba atarishe abantu,akwiye gufungirwa gusahura igihugu.Nubwo abantu benshi bafata KADAFI nk'intwari,yakoze ibintu byinshi bibi.Yasahuye igihugu,yica abantu benshi,yarasambanaga cyane.Iwe yari afite Laboratory na Doctors bashinzwe gupima abagore n'abakobwa yasambanyaga.Noneho uwo ateye inda bakayikuramo. Ibyo byerekana ko KADAFI atakundaga imana.Kuba yarubakaga imisigiti ku isi yose,sicyo kimugira umuntu mwiza.Abantu bamukunda ni FANATISM gusa.Kubera ibintu byinshi bibi yakoraga,nawe ari mu bantu nyamwinshi batazaba mu bwami bw'imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Tujye duhunga gukora ibyo imana yanga kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka muli paradizo.Nubwo amafranga adushuka,turayata,tugapfa,tukabora. Gusa abakora ibyo imana idusaba,nubwo ari bake cyane nkuko Bible ivuga muli Matayo 7:13,14,bo bazahembwa KUZUKA ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40),bahabwe ubuzima bw'iteka mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13.
Kanda hano umusubize

Only one - 12/03/2017 saa 02:02

Nonese sha mwagiye mureka kwitiranya ibintu, none se wagiragango abe umutindi, arega menyako kadafi akiriho libya yari ikize, uzakurikirane amateka y'abaturage uko bari babayeho sha u compare n'urwanda maze ubone kuvuga utyo ubeshya gusa, yego ntabyera ngode, ariko ntimugakabye, ubwose Ex:umuturage wa libya yabaga arangije kaminuza yishyuriwe na l'Etat, akajya ahembwa kugeza igihe azabonera akazi! Yarongora agahabwa inzu, ubwo se umwana we yagirabingana iki? Nkanswe abandi bikubwiye, umutungo, bakubaka amagorofa, abaturage bishwe n:inzara. Ntago turi abana sha.
Kanda hano umusubize

Only one - 12/03/2017 saa 02:02

Nonese sha mwagiye mureka kwitiranya ibintu, none se wagiragango abe umutindi, arega menyako kadafi akiriho libya yari ikize, uzakurikirane amateka y'abaturage uko bari babayeho sha u compare n'urwanda maze ubone kuvuga utyo ubeshya gusa, yego ntabyera ngode, ariko ntimugakabye, ubwose Ex:umuturage wa libya yabaga arangije kaminuza yishyuriwe na l'Etat, akajya ahembwa kugeza igihe azabonera akazi! Yarongora agahabwa inzu, ubwo se umwana we yagirabingana iki? Nkanswe abandi bikubwiye, umutungo, bakubaka amagorofa, abaturage bishwe n:inzara. Ntago turi abana sha.
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 09:05

Jya uvuga ibyo ufitiye gihamya nkubwireko wivugira kko uri umwe mubadakunze Intwari y'africa twe turavuga ibyo Gaddafi yakoze bigaragaza ubutwari bwe wowe uramusebya gusa
Kanda hano umusubize

true - 12/03/2017 saa 11:13

Wowe ngo ni joel ufite ikibazo,ayo makuru utanga uyafitiye gihamya?urasebya uwigendeye...izo ni popaganda zabagashaka buhacye bahimbye bashaka gusebya ngo bikureho ikimwaro cyo kwica kadafi,ariko gihamya ifatika yibyiza yakoreye abaturage be irahari nikimenyimenyi baramwicuza...uzanyereke undi mu president wakoreye abaturajye be nkibyo kadafi yakoze.uraho gusa utanga ama verse yo muri bible..uzajyende uyahe bagashaka buhacye kuko ninabo bayaguhaye.ubwose urigukorera ubugingo buhoraho?usebya uwipfiriye..Imana ikubajije ikimenyetso kibyo ushinja kadafi wacyerekana?cg wavuga ngo nanjye nabikuye mwitangazamakuru ?
Kanda hano umusubize

g - 12/03/2017 saa 14:26

none se yakoraga adahembwa imyaka yose yakoze?
Kanda hano umusubize

Edward - 11/03/2017 saa 16:10

Iyo ni inkuru nziza kandi ishimishije cyane Seif ntakibazo afite habe nagato kandi azafasha abanya Libiya kubaka igihugu cyabo ndetse no kugarura ubumwe. Imana ishimwe
Kanda hano umusubize

kayirare - 11/03/2017 saa 15:18

Nukuri byari bikenewe kuko na kadhafi yazize ibitekerezo byiza
Kanda hano umusubize

kayirare - 11/03/2017 saa 15:17

Nukuri byari bikenewe kuko na kadhafi yazize ibitekerezo byiza
Kanda hano umusubize

ngoga jazz - 11/03/2017 saa 14:56

Mnibyiza kutugezaho amakuru meza
Kanda hano umusubize

ngoga jazz - 11/03/2017 saa 14:56

Mnibyiza kutugezaho amakuru meza
Kanda hano umusubize

sese - 11/03/2017 saa 14:50

Nakera nakare se kuki batabonye ko bibeshye kurangiza umulyango we?
Kanda hano umusubize

sese - 11/03/2017 saa 14:50

Nakera nakare se kuki batabonye ko bibeshye kurangiza umulyango we?
Kanda hano umusubize

gakara - 11/03/2017 saa 14:31

gd gd nibyiza cyane bamaze kubona ko bibeshye bakuraho mzee kadafi
Kanda hano umusubize

DAN - 11/03/2017 saa 14:10

twese twishimiye uyu wafunguwe wenda ribia yagira amahoro nariya teramboba ryagabanyuka.
Kanda hano umusubize

akiteka job - 11/03/2017 saa 12:09

Kuronka amakuru biranezereye cyane kuko bituma kumenya aho isi igeze niyiriko iraja
Kanda hano umusubize

akiteka job - 11/03/2017 saa 12:09

Kuronka amakuru biranezereye cyane kuko bituma kumenya aho isi igeze niyiriko iraja
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 11/03/2017 saa 11:47

Niba ari byo koko Imana ishimwe,kuko bitabaye ibyo ntabwo byashoboka bahora mu ntambara erega kqdhafi abaturage baramukundaga cyane kdi ni mu gihe yabakoreye ibyiza byinshi.maze n'amahanga arameera .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X