Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abavuzi b’amatungo baratungwa agatoki mu kurangarana aborozi

Hakunze kumvikana umubare munini w’aborozi banenga imikorere y’abavuzi b’amatungo cyane cyane abo batumaho mu gihe itungo rirwaye, kubageraho bikaba ingorabahizi, aha niho Dr Rusanganwa François Xavier zatumye Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo avuga ko abavuzi b’amatungo barangarana aborozi bitewe no kuba bibera mu biro gusa.

JPEG - 90.6 kb
Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo, Dr Rusanganwa François Xavier

Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda ruranenga abavuzi bavura amatungo batikoza ibyo kujya gusuzuma cyangwa kuvura amatungo hirya no hino aho bahamagajwe ahubwo bagashaka kwigumira mu biro.

Izi ngorane ni zimwe mu zatumye Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo, Dr Rusanganwa François Xavier asaba ko bakwiye kumenya ko akazi kabo atari ako mu biro, bakagombye ku gakora bihesha agaciro.

JPEG - 124.8 kb
Abavuzi b’amatungo baturutse hirya no hino mu gihugu bari bitabiriye iyi nama

Yabivugiye mu nama yahuje abavuzi b’amatungo bo hirya no hino mu gihugu bibumbuye muri urwo rugaga, harebwa ibyagezweho mu 2015-2016 no kwigira hamwe ibizakorwa mu 2016-2017.

Dr Rusanganwa François Xavier yagize ati:” Ikintu cya ngombwa tugomba kumenya ni uko ubutumwa bwacu nk’abavuzi b’amatungo ari uguharanira ko ubworozi butera imbere, dutanga serivisi nziza. Ikibazo gihari ni uko abavuzi b’amatungo batari bake batangiye guhinduka abakozi bo mu biro, kuba hari abahamagarwa bakavuga ko bataboneka ibyo ni ibintu bigihari.”

Yongeyeho ati “ Usanga umuntu yirirwa ahamagara veterineri ariko akamara iminsi ine ataramugeraho kandi wenda inka yarabyaye umuziha ukayigumamo,urumva ko iba yarahuye n’ibibazo.”

Usibye ibi kandi hagarutswe no ku kibazo cy’abigira abavuzi kandi batarigeze babyiga nk’uko umwe mu bagize inama nkuru y’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr Tumusabe Marie Claire, yabikomojeho.

Yagize ati:” hari ikibazo cyuko usanga hari abantu babikora ariko batarigeze babyiga ariko iki kibazo kiri guhagurukirwa kuko hashyizweho itegeko ribigena kandi riri kugenda rikurikizwa.”

Urugaga rw’abavuzi b’amatungo rwatangijwe mu 2012 hagamijwe guca ubuvuzi bw’akajagari bwakorwaga hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa abaveterineri 1800 bibumbiye muri urwo rugaga, ndetse kugeza ubu umuntu wese ujya gukora uwo mwuga abanza kwandikwa muri urwo rugaga.

Hirya no hino mu gihugu usanga aborozi bamatungo bakunda kunenga imikorere y’abavuzi bamatungo bitewe no ku tabaha serivise zibanogeye.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dr fabien - 13/03/2017 saa 23:00

Arko uwo muyobozi niba yarabikoraga yibwirako n'abandi ari uko.twe turakora gusa aborozi nabo baratwambura.rero aho kugira ngo mpombe zapfa da!nta cyubu cy'ubusa natwe turasora.plz mwitonde.
Kanda hano umusubize

Minani Eugene - 12/03/2017 saa 18:09

abatera intanga bo wagira ngo n' umutungo wabo bwite. baziha uwo bashaka niba ari ikimenyane, niba ari icyenewabo, niba se ari ruswa twarayobewe inka mu karere ka Nyagatare by'umwihariko ibirenge yiganjemo ubuhinzi kubona uguterera intanga ni umugisha.
Kanda hano umusubize

ndumva - 12/03/2017 saa 07:53

Imikorere idahwitse y'uru rugaga izateza akaga ubworozi kuko ruhutaza abavuzi b'anatungo ago kubakorera ubuvugizi ,nkaho bategeka ko abo bavuzi b'amatungo batemerewe kwakira nigiceri cyijana ukibaza niba batanemerewe kugura imiti ngo bayihe abayikeneye bikakuyobera,ari nayo mpamvu abatype bazigumira mubiro nyine
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X