Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC ikomeje gusuzugurwa n’amakipe mato

Ikipe ya APR FC yongeye kwerekana intege nke aho mu mikino 8 yatsinzemo umukino umwe gusa, itsindwa 2 inganya 5. Byerekana ko amakipe mato akomeje kuyisuzugura.

APR imaze gutakaza amanota abiri imbere ya Kirehe FC, banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye i Nyakarambi, Kirehe, kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yihariye igice kinini cy’umukino ibona uburyo butandukanye mu gice cya mbere, ubu burimo n’umupira watewe na Issa Bigirimana arebana n’izamu, ariko umupira uca ku ruhande, hari mbere y’uko na Nkinzingabo Fiston agerageza ishoti ryafashwe n’umuzamu wa Kirehe FC.

JPEG - 181.6 kb
APER yananiwe gukura amanota 3 ku kibuga cya Kirehe FC

Mbere yo kujya kuruhuka, APR FC yabonye ubundi buryo imbere y’izamu, ariko Nshuti Innocent ananirwa kububyaza umusaruro, umupira ujya mu biganza by’umunyezamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri APR FC, binjiza mu kibuga, Sekamana Maxime wasimbuye Fiston mu gihe kandi hanagiyemo Twizerimana Onesme bashaka igitego, naho Kirehe bakora impinduka, bakuramo Kagabo Ismi, wahaye umwanya wa Nizigiyimana Junior.

Ku munota wa 70 w’umukino, Kirehe FC yashoboraga kubona igitego muri uyu mukino, ariko ba rutahizamu bayo, barimo Ibrahim, bananirwa gushyira umupira mu rushundura, nyuma yo kugarurwa n’izamu.

APR FC yakomeje gusatira, ibona imipira y’imiterekano, iyi yahanwaga na Rutanga Eric, ariko kimwe n’ubundi buryo bwose bagerageje, birangira ntacyo butanze, amakipe yombi anganya 0-0.

JPEG - 57.3 kb
Nubwo bahatanye ariko Kirehe ya babereye ibamba ikomeza kwihagararaho

Uyu, akaba ari umukino wa Gatatu wikurikiranya APR FC inaniwe gutsinda muri shampiyona, ni nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC 1-0, ikananganya na Musanze FC 1-1 mu mukino uheruka, bituma baguma kurushwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere na 43, itarakina imikino ibiri.

Iminota 90 y’umukino wongeyeho 4 y’inyongera irangiye ikipe ya APR FC inaniwe kubona amanota 3 imbere ya Kirehe FC ku umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ibi bivuze ko mu gihe Rayon sports yaramuka itsinze imikino ibiri isigaranye yahita irusha APR FC amanota 9

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kwizera eric akene - 13/03/2017 saa 12:16

nukurindi umufana wa apr fc ariko rwosesinzi icyotuzira. abafana baperim wesendabasuhuza kandidukomezetwihangane imana niyibizi?
Kanda hano umusubize

NSANZIMANA Thedomir - 16/03/2017 saa 03:33

Sha Icyotuzira Cyaranyobebe Gusa Abafana Ba APR FC Turababa
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 17:08

banyitacienndiumufanawaap.r.f.re.yo.bimezebite
Kanda hano umusubize

Manishimwe Eric - 12/03/2017 saa 13:37

Ko Apr Igaragaza Ingufu Ngeya Nukubera Iki? Numutoza Cyangwa Nabakinnyi?
Kanda hano umusubize

- 11/03/2017 saa 22:18

Pole sana ku bafana ba APR FC !!!
Kanda hano umusubize

peter01 - 11/03/2017 saa 21:48

mulisa ni mutoza muto w'umunyarwanda nibareke ikipe ayigeze aho ashaka azakurana nayo hamwe nabariya bakinnyi be babana babanyarwanda!!!APR irigusuzugurika nakwambiya nkunganya ngo na Kirehe?!!!nakurana nabo tuzaza tuje duhondagure
Kanda hano umusubize

Kwizera eric akene - 13/03/2017 saa 12:19

shahumwana jyureka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X