Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Rurageretse hagati y’ubuyobozi n’abahabwa inkunga ya VUP

Mu karere ka rubavu mu Murenge wa Rubavu bamwe mu basaza ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabakuye ku rutonde rwo ku nkunga y’ingoboka y’abageze mu za bukuru batishoboye kuko ngo n’ubundi bari bagikenewe gufashwa.

Mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko aba basaza bakuwe ku rutonde nyuma yo gukora igenzura ryimbitse, aba basaza bari hejuru y’imyaka 70 bo bavuga ko ahubwo ari bwo igihe cyo gufashwa cyari kigeze ariko ngo bagatungurwa no kubwirwa ko bishoboye.

umwe muri aba basaza aragira ati “nkanjye bankuye ku rutonde ngo umugore wanjye aracyari muto ngo ajye ampahira, kandi ntabwo na we ashoboye, nta kintu akora ni umurwayi, ni ikibazo kuko ariya mafaranga yaradufashaga tukabasha kubaho, inzara iratwishe, kurya ni ikibazo kandi urabona imyaka yanjye si iyo kwihahira, ahubwo babonye tugeze igihe tuyakeneye cyane ni bwo bayatwimye, turababaye cyane”

Uyu musaza ashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu itonesha mu gushyira abantu ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka kuko ngo usanga bishyiriramo abo bashaka.

Bananiye Andre we yemeza ko nta kuri na guke kwakoreshejwe mu gukurwa ku rutonde rw’abasaza bahabwa amafaranga y’ingoboka kuko ngo nta kintu na kimwe cyigeze gihinduka ku buzima bari basanzwe babayeho ubwo bagenerwaga aya mafaranga.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru agaragaza akababaro kenshi yagize ati “ Bariya bayobozi, kunkura ku rutonde ngo ndishoboye? N’abaturanyi bose barabizi ko nta bushobozi mfite, nta kazi, nta mirima mfite ndetse abana banjye ntibakiriho, inzara ni yo igiye kunyica, igihe cyose tubajije abayobozi bakatubwira ko twishoboye”

Umuyobozi w’Umurenge wa Rubavu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ndimubanzi Faustin avuga ko gukura aba basaza ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’Ingoboka byanyuze mu mucyo kuko byakozwe n’inteko z’abaturage, DASSO ndetse n’Inkeragutabara.

Yemeza ko inkunga y’ingoboka bayiha umuntu utagira uwo kumwitaho, ushobora kwicwa n’inzara, ati “ubusanzwe inkunga y’ingoboka ihabw a umuntu utishoboye uri hejuru y’imyaka 65 utagira uwo kumwitaho, wawundi ushobora kwicwa n’inzara, bariya bakuwe ku rutonde bafite uko babayeho, bigaragara ko badahawe VUP bashobora kubaho”

Yungamo ati “inama y’inteko y’abaturage ni yo yabyemeje, nyuma ya ho DASSO, inkeragutabara, abayobozi batandukanye na bo baraje bakora igenzura, ubwo uwakuwe ku rutonde ni uko twasanze atujuje ibisabzwa kugira ngo ahabwe iyo nkunga”

Uyu muyobozi avuga ko atemeranya n’aba basaza bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko ngo hari ingeso iba mu bantu batandukanye yo kwifuza gufashwa kandi hari ukundi bari kubaho, atanga urugero rw’abantu bamwe basabiriza nyuma ngo ugasanga bari gusengerera abandi mu yo basabye.

Ufite ubumuga, umunyeshuri na bo babarwa nk’abadashoboye gukora. Urugo rurimo umuntu umwe ruhabwa amafaranga y’u Rwanda 7000 ku kwezi, ururimo babiri rugahabwa 12000, ururimo batatu rukagenerwa 15000, bane rugahabwa 18000, hanyuma ururimo batanu rugabwa ibihumbi 21.

Ibi bivuzwe n’aba basaza bibaye mu gihe hakunze kugaragara ubusumbane bw’iyi nkunga aho usanga bamwe bafata menshi abandi make ugasanga bibaza niba iyi nkunga ijya gushyirwaho baritaye ku masura.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Guard - 13/03/2017 saa 13:57

Ndumusore Wimyaka 36ans 68kg 1m C76 Ndifuza Umukunzi Umukobwa Ukuze Cg Fille Mere Utarengeje Abana 2 Imyaka Guhera Kur 26 Kgz 4oans Kuba Afite Akazi Cg Yikorera Kuba Atananutse Kuba Anshimiswa Nogusohokana Numukunzi Kk Najye Ndabikunda NB nituramuka nduhuye tugashimana kuba byibuze yarya abona umusi umwe mucyumweru wokuza nkunsura mukazi uwumva byujuje kd abisha nampe contact muhamagare ndizera yuko azanyurwa nurukundo nzamuha ok merci!
Kanda hano umusubize

umwali caline - 14/03/2017 saa 08:04

shyiraho numero yawe
Kanda hano umusubize

Gusubiza Umwari Caline - 14/03/2017 saa 12:16

Contact Wamboneraho 0737047105 Mpamagara Kuri Ushaka Tigo Cg MTN NDAZIGUHA NTAKIBAZA hanyuma ibindi turabivuganaho kuri 4ne ok
Kanda hano umusubize

flex - 14/03/2017 saa 16:54

caline wampaye number wastpp tukareba ko twahuza kdi byaba byiza kuko muri kigihe? ndifite binyuze.
Kanda hano umusubize

Ntaneza Emmanuel - 12/03/2017 saa 10:30

Abo basaza nibemere ukuri kuko amabwiriza yakoreshejwe namwe mugihugu uwakuwe K urutonde nuko afite uko abayeho, naho guhora bateze amaboko kuri leta babireke , tujye twigisha abaturage kwemera ibyo bafite ,abaturage dufite ntibemera nibyo batunze ngo barakennye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X