Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru:Abagize AERG bakoze ibikorwa by’ubutwari mbere yo kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mbere y’uko Abanyarwanda binjira mu gihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyamuryango ba AERG ndetse na GAERG baremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babubakira amazu yari yarashaje hanatangwa inka y’ineza ku muturage warokoye bamwe mu Batutsi bahigwaga.

Ibikorwa by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti” kurokoka binyibutsa gushima” mu Murenge wa Mata Akarere ka Nyaruguru niho ibi bikorwa by’uyu mwaka byatangiriye. Abanyamuryango ba AERG na GAERG basanira abacitse ku icumu inzu zari zishaje ndetse banabubakira uturima tw’igikoni.

Uretse ibi kandi banatanze inka y’ineza yahawe Nyiragacu Beatha bashimiye ko muri jenoside yabashije guhisha Abatutsi bahigwaga akabarokora kandi we ntiyijandike mu bwicanyi. AERG na GAERG kandi banagabiye uwacitse ku icumu utishoboye Mukamudenge Marie Chantal bamuha inka izakomeza kumufasha kwiteza imbere.

JPEG - 257.1 kb
Mukandamage yahawe Inka ashimirwa uruhare yagize mu kurokora Abatutsi

Twahirwa Emmanuel umuhuzabikorwa wa AERG yavuze ko ibi bikorwa babikora mu rwego rwo gushima ko barokotse ariko kandi banashimira leta imbaraga yakoresheje ngo bagera aho bageze.

Ati:”Ni ibikorwa byo gushima ni ibikorwa by’ishimwe aho twebwe nk’urubyiruko twacitse ku icumu dushimira leta yacu yakoresheje imbaraga nyije kugirango aho tugeze tube turi abagabo n’inkumi nyuma yo kuturokora imbaraga rero leta yatwubatsemo natwe turazikoresha kugirango twubake igihugu cyacu kandi ibi byose dukora tubikesha ubuyobozi bwiza.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye uru rubyiruko ibikorwa rukora bifasha abaturage ababwira ko ari imfura kandi ko bahesha ishema ababyeyi babo.

Ati:”AERG na GAERG jye nsanzwe mbazi na mbere y’uko nza hano mu ntara y’amajyepfo hari ibikorwa byanyu mwajyaga muntumiramo, muri imfura kuko mukomoka ku mfura.

JPEG - 183.9 kb
Guverineri Mureshyankwano yashimiye abanyamuryango ba AERG na bagenzi baba byimazeyo

yakomeje agira ati" Bajyaga bavuga ngo kwibyara gutera ababyeyi ineza ababyeyi banyu baribyaye kuko murabahesha ishema aho bari mu ijuru iyo babonye ibikorwa mukora baranezererwa.”

Guverineri Mureshyankwano yabwiye uru rubyiruko ko gushima ari umuco mwiza kandi ko bafite impamvu yo gushima.

Ati :”Umuntu ushima burya ni umuntu ufite umutima ni umuntu uzirikana ntacyababuza gushima ingabo za FPR ku isonga nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko zabashubije ubuzima zahagaritse jenoside rero hari impamvu ituma mushima ntimukabihishe cyangwa ngo mwiyumanganye… ibi bikorwa mukora ni ibyagaciro mwatanze inka y’ineza kuko muri ab’ineza.”

Guverineri yavuze ko ibi bikorwa byiza uru rubyiruko rukora bikwiye kubera urugero n’abaturage yavuze ko intara n’akarere bakomereza kuri ibi bikorwa n’izindi nzu zigasanwa ndetse izidashobora gusanwa zigakurwaho hakubakwa inshyashya.

Ibi bikorwa ngaruka mwaka byatangiye mu mwaka wa 2015 bikazajya bihoraho buri mwaka , iby’uyu mwaka bizakomereza mu Karere ka Rubavu tariki ya 18/3/2016.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Paul - 13/03/2017 saa 10:01

Abazima baziko bazapfa ariko abapfuye bo ntacyo bazi. Rero inyigisho ivugako abapfuye bakomeza kutureba bagashima cg bakagaya ibikorwa dukora yaturutse kubagoretse iyobokamana. Kdi kuvuga ngo aho bari mu ijuru sibyo nonese niba bari mu ijuru igihe cyo kuzuka bazagaruka bajye bazuka kdi wumva ubu bari mu ijuru
Kanda hano umusubize

mushima@yahoo.com - 12/03/2017 saa 22:02

Wowe wiyita mami ubwo se ushatse kuvug'iki ? Abo berekanye icyo bashoboye wowe ushoboy'iki, itiku gusa. Mujye mubanza kugaragura ururimi inshuro ijana mbere yo kuvuga amahomvu nkayo, ngo ni za mami, nta nisoni ngo aravuga.
Kanda hano umusubize

mami - 12/03/2017 saa 11:14

nyewe.mpora mbivuga iyi ntabwo arinzu yakubakirwa umucikacumu abandi.barubakirwa imitamenwa bataranarokotse uyu we mwarundarunda ibyondomukabishira no mu binyamakuru nta soni ndabagaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X