Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Caporal-chef Léon wirukanwe muri Somalia yatawe muri yombi

Umusirikare w’Uburundi, Caporal-chef Léon Niyonkuru, uheruka kwirukanwa mu bikorwa bya AMISOM muri Somaliya, yahise atabwa muri yombi, akigera ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.

Amakuru yaciye ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Caporal-chef Léon Niyonkuru yirukanywe muri Somaliya, agahita atabwa muri yompi n’inzego z’iperereza z’Uburundi.
Ayo makuru ariko ntasobanura neza icyatumye uwo musirikare yirukanwa.

JPEG - 41 kb
Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’U Burundi

Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi yatangaje ko Caporal-chef Léon Niyonkuru yitwaye nabi, mu kurenga ku mategeko agenga abasirikare boherejwe kugarura amahoro muri Somaliya. Uwo musirikare yafashwe arimo yidegembya mu modoka muri Somaliya, kandi atari yabiherewe uruhushya.

Hahise hafatwa umwanzuro wo kumwirukana agasubira mu Burundi, nk’uko bivugwa na Colonel BARATUZA.

Tubibutse ko igisirikare cy’u Burundi mu minsi ishize cyari cyafashe umwanzuro wo gukura ingabo zacyo muri Somalia kubera ibibazo by’imishahara itumvikanagaho na Onu ni ubwo bwaje gusa nkaho bicogoye ikindi kandi abasirikare b’abarundi bakaba basanzwe batagaragaza imyitwarire myiza mu kazi kabo ko kugarura amahoro muri Somaliya.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bikanzu - 14/03/2017 saa 17:49

Mwabuze ibyo mwandika. Iyo ni organization isanzwe yigisirikare. Gufungwa k'umusirikare ni nko kunywa icyayi. Si, mtimugace igikuba
Kanda hano umusubize

- 13/03/2017 saa 12:44

Bamukure kukazi yongere bamushire mwibuye?
Kanda hano umusubize

DIOUF - 13/03/2017 saa 12:12

Wamunyamakuruwe butanga amakuruwatohojeneza.ngo abasirikarebuburundi ngobitwaranabi?ntuzi amatekayabo utarayamenya urayabazaneza.
Kanda hano umusubize

Jimu wa Jim - 13/03/2017 saa 09:49

Merci. Murakoze
Kanda hano umusubize

Jimu - 13/03/2017 saa 09:47

Je ne vois pas la cause de ce Mr. Comment ne pas savoir la cause. Pour quoi laisser ces malfaiteurs aussi congolais.
Kanda hano umusubize

Kamenge - 13/03/2017 saa 00:02

Igisoda cy'u Burundi gikomeze gikaze discipline mu nzego zose umwanzi azabure aho amenera.
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Fc - 12/03/2017 saa 21:22

Wob ubiz nez ngubitubarire?
Kanda hano umusubize

calixte havyarimana - 12/03/2017 saa 16:54

uwo musirikare yarenze amategeko y' akazi kuko yashoboraga kwicwa na alshebab,yari yiyahuye
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 11:50

ibyu burundi ntabwo byoroshe
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 11:49

ibyu burundi ntabwo byoroshe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X