Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi:Abantu bitwaje intwaro bishe umunyerondo n’umwana muto

Abantu bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana bigabye mu karere ka Rusizi umurenge wa Bugarama bica umuturage n’umunyerondo wari utabaye bahita baburirwa irengero ariko inzego z’umutekano zikaba zigikomeje gukora akazi kazo.

Igitero cy’Abantu bitwaje Intwaro mu rucyererera rwo kuri iki Cyumweru cyagabwe k’umuturage wo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi. abantu babiri barimo umwana, baguye muri icyo gitero.

Amakuru agera ku bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda , avuga ko abo bantu bari bitwaje imbunda bageze mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, ahagana nka saa saba z’ijoro, bashyira ipine hejuru y’inzu bikekwa ko bashakaga kuyitwika.

Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abanyerondo bo muri ako gace bari mu kazi batabaye, nabo baraswaho, umwe yitaba Imana, undi arakomereka ku kaboko. Uyu ahita ajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama.

Umwe mu batuye muri aka gace yabwiye yabwiye itangazamakuru ko bumvise urusaku rw’amasasu bagahinda umushyitsi, ariko bakihutira kujya kureba ibibaye.

Ati ” Twakanguwe n’imbunda nyuma y’uko tubyumviye hafi y’umuturanyi wacu tubanza kugira ubwoba bwinshi twaje kujyayo dusanga barashe abantu.”

Inzego z’ubuyobozi zazindukiye ahabereye ubu bwicanyi zihumuriza abaturage, zinabasaba kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye hari ugambiriye guhungabanya umutekano.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.

Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkurunziza - 13/03/2017 saa 22:21

twe iwacyu murikongo ubwicyanyi bwararenze,kuko ndaniperereza rikihaba, ariko mudwanda iyobibaye inzego zoze zirahaguruka! mufitubuyobozi pe!
Kanda hano umusubize

kmmm - 13/03/2017 saa 14:55

ibi bintu ni ukubyitondera cyane kuko numvisha ngo basize bataye za tractes, bishobora kuba bigamije ikindi kintu tutazi, ntawa tera ngo narangiza asige yivuze izina naho yaje aturuka , harimo amacenga akomeye cyane. wabona n'abarwanya reta y'uburundi babikora ngo barakaze urwanda rutere uburundi, nyuam yokumva ko basize inyandiko mumihanda natekereje byinshi cyane.
Kanda hano umusubize

gatsibo - 13/03/2017 saa 11:59

jyewendumva aragahomamunwa pe!!!Ahubwo twa jyenderewe. imana imwacyire mubayo
Kanda hano umusubize

J. Damas NGENDA - 13/03/2017 saa 08:51

u abanyarwanda ntibaterwa ubwoba n'urusaku rw'imbunda n'abacengezi twarayihosheje tubasanga aho batahaga, n'ibi birasura ko tuzakurikirana abaza kutwicira abaturage. Reka bizasubire nzi ko nta munyarwanda utazi agaciro k'umutekano. Banyarwanda nimuhumure nubwo twabuze abenegihugu 2 nta gikuba cyacitse umuti tuzawuvuguta nibyongera.
Kanda hano umusubize

Musabyemariya Ancille - 12/03/2017 saa 21:38

Abo bicanyi barashaka kuduhungabanyiriza umutekano ariko mu izina rya Yesu ntibazabigeraho. ababuze ababo bihangane
Kanda hano umusubize

emmamuel - 12/03/2017 saa 20:02

Abapfuye imana ibahe ibakire kuvuga ngumuntu yicungire umutekano sinibaza uburyo umuturange yahangana numbunda murakoze
Kanda hano umusubize

SHEMA - 12/03/2017 saa 19:39

nonec ko mutwerekanye utekano miwiyogere ba aduyi banarwanye
Kanda hano umusubize

karebakure - 12/03/2017 saa 17:25

mucunge neza ataba ari abarusiya bashaka gushoza intambara mukarera bitewe n'inyungu za geo-politique. abo bireba babyitondemo nurenze amaso hakurya y'imisozi. uburundi abarusi barabushaka bubi na bwiza kugirango biyegereze RDC na Tanzaniya. ibyabereye murizi ONU ejobundi byaciye amarenga ikindi nuko uburundi aribwo bwatumye uriya mugabo uva muri chad ayobora AU kubwo kwanga gutora wamunyakenya EU na USA na EAC bose bari bashyigikiye ariko uburundi bubakina agakino kumunota wanyuma butora umunya chad atsinda gutyo,abantu bose barumirwa.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 12/03/2017 saa 15:45

abanyarwanda muhumure abo bashenzi bazavugutirwa umuti ubakwiye vubaha. ubwo rero ngo baje guhorera babarundi twarasiye mukiyaga ejobundi barenze amazi yabo bakajya mumazi y'urwanda. ubutaha bazasubizayo imirambo gusa.
Kanda hano umusubize

kamaro - 12/03/2017 saa 15:43

We Dannis mwirirwa mubesha amahanga ngo murwanda hari umutekano ariko ntimusiba gutoragura imirambo mwarangiza ngo muburundi biracika, ntukinishe abiburundi kuko umusibazoza ntuzovuga, gusa roni niyohereze abasirikare murwanda bokurinda umutekano wabaturagi kuko reta vyainaniye!
Kanda hano umusubize

Kays - 12/03/2017 saa 14:28

Abarundi bashaka kudutobera amatora ariko bibuke ko abanyarwanda dusobanukiwe cyane, amatora azagenda neza cyane kandi tuzanatora neza uwo twifuza twese nk'abanyarwanda kuko twabimusabye akanabitwemerera, nibareke (Abarundi) gutayanjwa badutobera umutekano. Nibareke ubusutwa!
Kanda hano umusubize

Mbyendo - 12/03/2017 saa 13:43

Ibyisi ntibyoroshye tu! nkubwo nkabo bazize iki ? reta ikwiye guhinduka kweri kuki inzego z'umutekano ntakintu badutangariza niki cyijya mbere ntabwo wakumira umwanzi utazi amayeriye , abagizi banabi buzuye hose ubushomeri bwuzuye hose ,urubyiruko bararumaze barurogesha urumogi nigute wasobanura uburyo inzego z'umutekano zananirwa guca ingeso mbi yo guhinga ,gucuruza no gusakaza urumogi mu Rwanda? uburyo batwaramo urumogi nibwo buryo batwaramo imbunda reta niba idahinduye ngo ireke guceresa ibintu igakomeza kwigira umwere cangwa umwana ukorera gushimwa ntaho twaba tujya muriyi minsi y'isi iyoberanye iyo igana uburyo ibyaha bihanwa bikwiye congera gusubirwamo kuko kudahana niko korora abagizi ba nabi nkaba batifuriza amahoro ,kuki abadashaka amahoro mutabakura mubashaka amahoro? Ko twari tumenyereye gufata umwiko gusa ubu ntibikwiyeko bibaye ngombwa n'inkota twayibatura ko nayo tuzi kuyifata uziko niyo waba umuzehe wamanika akabando !urubyiruko ruraho rurapfubusa nk'igitsima cya nyakabwa niba murabahatari mwarumennyemo urufaranga mukarugira abarinzi b'amahoro mukaruha imyitozo ikaze mukarumena mu byaro hose mukirebera mukirebera ngo abahoro aradudubiza nkuruzi baciye akange kandi bazi icyo amahoro asobanuye kuko isi turimo yuzuye akaduruvayo.
Kanda hano umusubize

Mbyendo - 12/03/2017 saa 13:42

Ibyisi ntibyoroshye tu! nkubwo nkabo bazize iki ? reta ikwiye guhinduka kweri kuki inzego z'umutekano ntakintu badutangariza niki cyijya mbere ntabwo wakumira umwanzi utazi amayeriye , abagizi banabi buzuye hose ubushomeri bwuzuye hose ,urubyiruko bararumaze barurogesha urumogi nigute wasobanura uburyo inzego z'umutekano zananirwa guca ingeso mbi yo guhinga ,gucuruza no gusakaza urumogi mu Rwanda? uburyo batwaramo urumogi nibwo buryo batwaramo imbunda reta niba idahinduye ngo ireke guceresa ibintu igakomeza kwigira umwere cangwa umwana ukorera gushimwa ntaho twaba tujya muriyi minsi y'isi iyoberanye iyo igana uburyo ibyaha bihanwa bikwiye congera gusubirwamo kuko kudahana niko korora abagizi ba nabi nkaba batifuriza amahoro ,kuki abadashaka amahoro mutabakura mubashaka amahoro? Ko twari tumenyereye gufata umwiko gusa ubu ntibikwiyeko bibaye ngombwa n'inkota twayibatura ko nayo tuzi kuyifata uziko niyo waba umuzehe wamanika akabando !urubyiruko ruraho rurapfubusa nk'igitsima cya nyakabwa niba murabahatari mwarumennyemo urufaranga mukarugira abarinzi b'amahoro mukaruha imyitozo ikaze mukarumena mu byaro hose mukirebera mukirebera ngo abahoro aradudubiza nkuruzi baciye akange kandi bazi icyo amahoro asobanuye kuko isi turimo yuzuye akaduruvayo.
Kanda hano umusubize

BYUMBA - 12/03/2017 saa 13:13

Urabeshya !! ibintu nyamara birakomeye cyane nyamara. Urabita ba aduyi,amabandi......
Kanda hano umusubize

kalisa Dannis - 12/03/2017 saa 12:15

ibi byitwa sabotage aba ni aduyi waturutse I Burundi cyangwa congo,abanyamasengesho musenge cyane abasilikare n'abapolice mube tayali,kuko umwanzi ashaka kudutera no kutwicira amatora banyarwanda banyarwandakazi muze tube maso kugira ngo dukomeze tube mu mahoro,bariya bo n'imbwa ndetse n'injyegera kuko umisilikare muzima arwana n'umusilikare bariya n'abanyabwoba,ntibaza Ku mugaragaro kuko barabigerageje kenshi barananirwa nta n'ibyo bazashobora iteka ryose,nimuhumure.
Kanda hano umusubize

ruhwa - 12/03/2017 saa 13:15

Wibeshyera Burundi na Congo. Ba aduyi ni abari ndani mu gihugu bashimishwa no guhora bateza umutekano muke mu baturage.
Kanda hano umusubize

Shema - 12/03/2017 saa 16:51

Ibyuvuze nibyo baherahe c
Kanda hano umusubize

gunzo - 12/03/2017 saa 18:38

ubwo muri ibyobyose uvuziki naringizengo ababikoze urabazi .ubuse buriya bapfuye bazagaruka.
Kanda hano umusubize

didas - 13/03/2017 saa 09:07

urabita imbwa kandi ba twiciye umuturage ahubwo vuga uti uwica imbwa aba ashaka shebuja naho amatora yo ntabwo bazayica kuko twarangihe gushyiraho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X