Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Paccy yatangajwe n’uko indirimbo ye yacuranzwe ku ma televiziyo mpuzamahanga

Umuraperikazi Oda Paccy umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ‘No Body’ mu buryo bw’amajwi n’amashusho yashimishijwe no gusanga yatangiye gucurangwa na televiziyo mpuzamahanga harimo MTV Base ndetse na Trace Muziki.


Paccy aganira na Imirasire.com yatangaje ko kuri we ari ibyishimo bikomeye kuko abona ko umuziki we uri kurushaho gutera imbere ko iyi ndirimbo yari yiteze ko izagera kure kuko ikoranye ubuhanga.

Ati “ibyishimo bikomeye kuko iyo ubona ukoze indirimbo igahita igera ku rwego rwo gucurangwa ku ma Televiziyo akomeye n’ibintu bidasanzwe, ikindi iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo mwarayabonye ari ku rwego rwo hejuru ntacyayibuza rero ko yo ubwayo yakisunika ikagera kure hashoboka kandi najye mba nkora uko nshoboye nkayohereza ahantu hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga.”

MTV Base ishami ryayo rya Afurika y’Iburasirazuba mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ryabwiye abarikurikira kuri Twitter ko ririmo riracuranga iyi ndirimbo.

Trace Muziki nayo yakinnye iyi ndirimbo ishamikiye kuri Televiziyo ya Trace Urban ifite icyicaro mu Bufaransa.

Iyi ndirimbo No Body amajwi yayo yakorewe muri Studio ya Wasaafi ikomeye mu gihugu cya Tanzaniya y’Umugabo ufite izina rikomeye muri muzika Diamond Platnumuz nyuma gato amashusho nayo aba agiye hanze.

Tubibutse ko Oda Paccy ari umwe mu bakobwa bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rijyiye kuba ku nshuro ya karindwi.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jolie - 13/03/2017 saa 15:40

porno.com mu rwagasabo!!!!ntuzatangare ahubwo menya ibyo ukora naho ubikorera. RBA ba abanyamwua ntimurebe ubucuti mufitanye na PACCI, tv ya leta ikwiye kurerera urwanda si ukuhekurira mubi video nkibyo. Abashaka bakore video nziza, nabo bakwereka abana babo cg barebana na ba se muri salon.
Kanda hano umusubize

Berthrand - 13/03/2017 saa 10:54

Btflly song
Kanda hano umusubize

Berthrand - 13/03/2017 saa 10:53

Yeah really this song ninziza cyanee rwose paccy keep it up may be this is ur year curage kbsa
Kanda hano umusubize

Jimmy - 12/03/2017 saa 23:27

aaahahahh nne se Aya mashusho yayakoreyehe?
Kanda hano umusubize

yyxx - 12/03/2017 saa 22:40

congratulation
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X