Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Basketball: Muri Zone V U Rwanda umukino wa mbere rurahura na Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Baskteball yaraye yisanze mu itsinda rya mbere ririmo ikipe y’igihugu ya Misiri, iyi yakiriye imikino ya Zone ya gatanu, yo gushaka itike y’imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu n’abakinnyi 11 barimo; Mugabe Aristide, Sagamba Sedar , Kubwimana Kazingufu Ali, Ishimwe Parfait, Ruzigande Ali, Shyaka Olivier, Gasana Kenny, Cameron Bradley, Steven Hagumintwari, Kaje Elie na Kami Kabange mu gihe Rwabigwi Jean Paul Adonis na Manzi Dan berekeza mu Misiri nyuma yo kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi mikino ya Zone V iratangira mu Misiri kuri uyu wa Gatanu, aho izasozwa kuwa Gatandatu utaha, tariki ya 18 Werurwe 2017.

Muri tombola yaraye ibaye i Cairo; u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Misiri, Kenya, na Sudani y’Epfo mu gihe itsinda rya kabiri ririmo; Uganda, u Burundi na Somalia.

Mu gihe iri rushanwa rya Zone V rifungurwa kuri iki Cyumweru, Misiri ihura na Sudani y’Epfo; u Rwanda rwo ruzatangira irushanwa kuri uyu wa Mbere rukina na Kenya, rukurikizeho Misiri kuwa Kabiri mu gihe umukino wa nyuma mu itsinda uzahuza u Rwanda na Sudani y’Epfo kuwa Gatatu.

Amakipe abiri akaba ariyo azahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X