Monaco cosmetics

Perezida wa Koreya y’ Epfo wegujwe ku butegetsi yavuye mu ngoro asubira iwe

Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye, wakuwe ku butegetsi yamaze kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma y’iminsi ibiri abacamanza bafashe umwanzuro wo kumuhirika ku butegetsi.

Madamu Park utaragira icyo atangaza kuri uyu mwanzuro, yageze iwe mu majyepfo y’umurwa mukuru Seoul yishimirwa n’abamushyigikiye.

Yakuwe ku butegetsi kubera uruhare rwe mu mahano ya ruswa aregwamo inshuti ye ya hafi, Choi Soon-sil.

Abarwanya madamu Park basaba ko atabwa muri yombi, mu gihe abamushyigikiye bakoze imyigaragambyo ku wa Gatandatu.

Madamu Park ubu yamaze gutakaza ubudahangarwa bwe nk’umukuur w’igihugu ndetse ashobora gukurikiranwa n’ubucamanza ku byaha aregwa ko yemereye madamu Choi kuvana amfaranga mu bigo nabyo bigafatwa neza mu rwego rwa politike.

JPEG - 39 kb
Ubwo bapakira ibintu bye ari kwimuka

Madamu Park yavuye mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka "Blue House", nyuma gato ya saa 19:00 ku isaha yo muri Koreya y’Epfo (saa 10:00 ku isaha mpuzamasaha ya GMT) ku Cyumweru nyuma yo gusezera ku bakozi be.

Abamushyigikiye bari bateraniye hanze bazunguza amabendera y’igihugu ndetse banaririmba.

Umunyamakuru wa BBC Stephen Evans uri i Seoul avuga ko Madamu Park yari anezerewe anaseka, nta kimenyetso yerekanaga cy’umunyapolitike wandagajwe cyangwa wicuza.

JPEG - 48.5 kb
Ngiyo inyubako y’amagorofa abiri yasubiye guturamo

Madamu Park akaba yahise ajya kwiturira mu nzu ye mu karere ka Samseong

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X