Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

Kuri icyi Cyumweru muri H-Zone Itsinda rya Active riri bususurutse abari buhasohokere

Nyuma y’iminsi mike ishize itsinda rya Active ritorewe kujya muri Guma Guma kuri ubu ryahisemo kubanza gususurutsa abasohokera muri aka kabyiniro bityo ngo ibonereho kwishimana n’abafana mbere yo gutangira ibikorwa nyirizina ry’iryo rushanwa.

Nkuko Musanzwe Mubimenyereye ko Akabyiniro ka H-Zone kamaze Kubaka Izina kubera Ibitaramo bidasanzwe kabagezaho kurubu bongeye kuzana itsinda ry’ abahanzi bakunzwe mu Rwanda Aribo Active(Dereke, Tizzo, Olvis) ngo baze babasusurutse bitinde .

Indirimbo nka Nicyo naremewe,Aisha,Amafiyeri, ndetse na Waga Waga bakoranye n’umuhanzi vampino wo muri Uganda, ni zimwe muzo biteguye kuririmbira abasohokeye muri aka kabyiniro kugeza bucyeye.

Sibyo Gusa kuko bazaba Barikumwe n’ umukobwa wambere hano Mu Rwanda mukuvanga Umuziki Ariwe Dj Ira Aho Nawe Yiteguye Kubashimisha paka bucyeye mu ikiganiro Twakomeje Kugirana akaba yaradutangarije ko Kwinjira Muriki Gitaramo Ari UBUNTU icyo usabye ari ukuzana n’ inshuti yawe mukishimana .

Amarembo azaba Afunguye Kuva Ku Isaha ya saa 7 Aho abantu bazaba binjira bigurira icyo bashaka ndetse bafata ibyicaro ari nako basunikirwa umuziki uryoshye n’ umukobwa bitegura Active Ngo Baze Babasusurutse muriki gitaramo kidasanzwe.

Aka kabyiniro gaherereye hafi ya Dodani zo kwa Mironko i Gikondo,

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/03/2017 saa 06:31

ndabakunda konifuza kubaha indirimbo nababonagute nimbamuyishaka muzampamagare 0738252118/0729550648 murakoze numukunzi wanyu muruhango
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X