Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nta misanzu izongera gutangwa muri ADEPR” Tom Rwagasana”

Nyuma y’igihe kirekire abakristo bitorero ry’ADEPR bakunze kumvikana mu bitangazamakuru binubira imisanzu yahato na hato harimo iyavugishije abataribake izwi nk’imisanzu ya Gisozi, kuri ubu ubuyobozi bw’ADEPR buratangazako nta misanzu izongera gusabwa abakristo nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Itorero w’ungirije Tom Rwagasana.

JPEG - 25.1 kb
Tom Rwagasana wemeza ko Ntamisanzu izongera gusabwa abayoboke ba ADEPR

Mu kiganiro umuvugizi w’Itorero w’ungirije Tom Rwagasana yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com abagijwe ku makuru yavuga ko haba haratangiye ubukangurambaga mu bakristo kugirango batange amafaranga yo gutangiza ku mugaragaro Radio na Televiziyo by’ADEPR, Bishop Tom Rwagasana yahakanye ayo makuru avuga ko keretse n’iba ari abandi bashaka kubigana.

Yagize ati:” ayo makuru ntabwo ariyo kuko twebwe nta gahunda dufite yo kubwira abayoboke bacu ngo batange umusanzu kuko byose twarabirangije kandi na Radiyo yacu hamwe na Televiziyo byatangiye gukora”

Bishop Rwagasana yavuze ko cyeretse niba hari irindi torero ryabiyitiriye akaba aribo bashaka kubigana naho ADEPR nta kibazo kizongera kumvikana kijyanye no gutanga imisanzu.

Aha Bishop Tom niho yahereye ahamiriza imirasire.com ko nta misanzu bazongera gusaba abakristo babo.

Yagize ati:” Mu byukuri nta gahunda itorero ADEPR rifite yo kuzongera kubwira abakristo ngo bitange imisanzu cyereka nihagira irindi torero ribitwitirira naho twe ntituzongera kubwira abakristo ngo batange imisanzu iyo ariyo yose”

Twashatse kumenya bamwe mu bayoboke b’iri torero uburyo bakiriye iyo nkuru yo gukomorerwa imisanzu, maze kuri iki cyumweru 12 Werurwe 2017 tuganira na bamwe mu bakristo basengera mu ri Paruwase ya Nyakabanda hano mu mujyi wa Kigali, maze bavuga ko iyo nkuru kuribo ibaye ari impamo byabafasha kuko biri muri bimwe byatuma abakiristo bishima.

JPEG - 44.8 kb
Aha ni murusengero imbere rwa ADEPR Nyakabanda

Bitewe n’impamvu ze yasabye ko imyirondoro ye itagaragara mu bitangazamakuru, yagize ati:” Iyo nkuru niba ariyo koko byaba bidushimishije kuko wasangaga buri cyumweru hatabura itangazo rivuga ku gutanga imisanzu itandukanye, kandi urareba muri iyi minsi n’ubuzima burakomeye cyane cyane nkatwe bahano mu mujyi, ku bwange numvaga ahubwo bazabivugira mu materaniro kugirango iyo nkurunziza isakare kuri buriwese”

Ni kenshi hagiye humvikana ikibazo cy’imisanzu ku bayoboke ba ADEPR dore ko hari nabamwe bagiye batanga ubuhamya butandukanye ko baretse kujya mu materaniro” gusenga” bitewe no gusabwa imisanzu kuribo bavuga ko itajya ishira, byumwihariko mu minsi ishize nibwo havugwa ko bitewe n’imisanzu yo kubaka inyubako ya Hotel Dove, hari bamwe mu bakristo bagiye bagirwaho ingaruka zitandukanye bitewe n’iyo misanzu basabwaga gutanga

JPEG - 45.5 kb
Iyi Hotel Dove yatumye hari bamwe baretse kongera kujya mu materaniro bitewe n’imisanzu basabwaga gutanga

Itorero ADEPR ryatangiye imirimo yaryo mu Rwanda mu 1940, ritangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suède.

Usibye ivugabutunmwa ADEPR imaze kugira ibikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuririro.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Chantal - 27/05/2017 saa 02:19

Jye nagirango nkosore bamwe namwe muburyo bw,imyandikire y,ururimi rw,i Kinyarwanda. aya magambo yanditse gutya: - imana iri jambo risobanura ikigirwamana Imana: irijambo naryo risobara iyaremye ijuru n,isi n,ibirimo byose .ubwo rero ntimukitiranye umuremyi wanyu n,ibigirwamana.
Kanda hano umusubize

nsabimana martin - 4/04/2017 saa 06:33

ibi ningombwa byari bikenewe
Kanda hano umusubize

nsabimana martin - 4/04/2017 saa 06:33

ibi ningombwa byari bikenewe
Kanda hano umusubize

someone - 15/03/2017 saa 12:08

NIBABISOBANURIRE MUMIDUGUDU KUKO IMISANZU YAHO NIMYINSHI
Kanda hano umusubize

Gogo - 15/03/2017 saa 08:43

Nishimiye ko imisanzu ihagaze ariko cyane cyane nshimiye ibitangazamakuru n'abanyamakuru bakomeje kuvuza induru bagatabariza abakristo none bikaba byumvikanye imisanzu ihagaze. Congs to Amazing grace Radio, congs to Rudasumbwa Innoncent and Danniel Hakizimana you did a great job
Kanda hano umusubize

NJEWE - 14/03/2017 saa 19:09

Nshimyeko ikijyanye n'imisanzu gikemutse. None se cash batwibye Ngo bagiye kudushyiriraho ikigega CICO yo tuzayibariza he? Bayatujyanye tutarakanura, pour le moment nous sommes tous.....
Kanda hano umusubize

NJEWE - 14/03/2017 saa 19:06

Nshimyeko Ikijyanye n'imisanzu gikemutse, nibadusubize ayacu batwambuye Ngo Nagiye kudushyiriraho banki/ ikigega CICO. Ahaaaa ruzaca Imana yonyine. Bayatwibye tukiri mu rujijo sha never again.
Kanda hano umusubize

njpp - 14/03/2017 saa 12:23

Ubwiru kirimbuzi bwihishe mu madini ni ryari abantu bazabuvumbura? Abantu niba baremereye abantu bakabakoresha mu nyungu zabo birengagije na bible bemera ugirango wabikora ho iki abantu bafite ubwenge Imana yabahaye niba badashaka kubukoresha ni akazi kabo.ab,iki gihe ni impumyi zireba nyamuneka bakristo nimukoreshe ubwenge bwanyu
Kanda hano umusubize

niyonsaba tharcisse - 14/03/2017 saa 12:03

Aba bayobozi baratujijishije kabisa ariko koko ibi bakoze kuki batabiryozwa ? Kuki abayobozi bo mu nzego za leta badindije nka gahunda ya girinka bakurikiranywe aba bo kuki bataryozwa ubukene bateje abakiristo kandi nabo ari abaturage bakeneye kwiteza imbere. Wari uziko nko muri paruwasi yacu ntavuze,hari padiri wahaye umurenge 1000000frw yo kwishyurira mutuelle abatishooye agashyiramo n'aba pentekote akagaragaza ko iterero ryacu ari nk'ikimina.
Kanda hano umusubize

niyonsaba tharcisse - 14/03/2017 saa 11:57

Yooooo,Imana ishimwe cyane burya koko niyo nyir'umurimo,ubu se koko aba bayobozi ntibatsinzwe na ya komisiyo yifuzaga ko ibintu bihinduka. Wari uziko bari bakwiye kumenya ko bahemukiye itorero bakaritukisha ndumva badakwiye gukomeza kutuyobora ari ababeshyi. Babonye ko ibyo bari barapanze byo kubaka ibiro by'itorero ry'intara,uturere bitazabasiga amahoro aka wa mugani ngo umwero uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose ubwo abari biteguye kurya utw'abandi ntibamwaye koko ? Ikibazo: Aba bayobozi kuki bategura koko nta bandi bayobowe n'umwuka wera batuyobora uretse izi nkoziz'ibibi ?
Kanda hano umusubize

Rugerinyange Castar - 14/03/2017 saa 09:23

Ikibazo gikomeye kugeza ubu ni uko Tom ibi abivuga kubera ko bigaragara ko hari igitutu kimuriho ariko ibyo ntibigere kubayobozi b'indembo na za paroisse ngo nabo babimenyeshe abakristo kuburyo nubwo abeshya ko ibibazo byarangiye ariko hari imidugudu myinshi aba pastors bakihereranye abakristo bakomeza kubaka imisanzu noneho bakaba barayise andi mazina ngo ni Muntabare, Inkingi, Mumbohore nandi mazina nkayo. Aba pastors mwaguye mu kinyoma murangije muraceceka namwe mumanuka mubakristo bameze nk'inka mugomba kubyaza umusaruro. Mbese uwabaza aba pastors bose igihe batangiriye kwohereza amafaranga ngo ni Gisozi niba barakoze audit ngo bamenye ko koko amafaranga yishyuwe BRD nk'uko ariyo turufu bifashishije niba ibyo batarabikoze bazabikora ryari cyangwa bajya bibuka gusaba bariya bahagarariye itorero mu karere kubaza icyo kibazo kugirango nabo babone ibyo bamanura bikagera ku bakristo??? Ba pastors ndagirango mbagire inama y'uko niba mucecetse mumenye ko Imana yo itazaceceka kandi muzabona ingororano z'uko guceceka mureke guhishira ibisambo byabonye aho bizajya bisahura nta nkomyi. EHHHHH Wake up pastors.
Kanda hano umusubize

TOTO - 14/03/2017 saa 08:00

Igitekerezo cyawe ni ukuri, ikinshimishije cyane watanze na reference.
Kanda hano umusubize

JACQUES - 14/03/2017 saa 07:41

IKIBAZO SUGUTANGA IMISANZU,AHUBWO NUKO ITANGWA MUKAJYAGARI, NIGIKORWA CYAGARAGARA NTI MWEREKANE ABABIGIZEMO URUHARE,NGO BYANDIKWE MUGITABO BURIWESE AGARAGARE NAYO YATANZE.UBUSE NTA MASHYIRAHAMWE MUZI,UBU YAHINDUTSE IBIGO BYIGENGA KUGITI CYABO.KANDI ARI BENSHI BAGIZE URUHARE NGO HASHINGWE ISHYIRAHAMWE, UBU RYA HINDUTSE,PAPA, MAMAN NABANA(FAMILIAL ETS PERE & FILS). BAVUTSE BAKAHASANGA IBIKORWA.ESE KWELI NKIBYO LETA NTIBIBONA.
Kanda hano umusubize

gjc - 14/03/2017 saa 07:15

nibyiza gutanga umusanzu mwidini kuko ntabwo itorero ryatera imbere hadatangwa imisanzu ikindi umutungo witorero nabakristo
Kanda hano umusubize

Ndasubiza GISAGARA ANDREW. Wavuze uti " Yesu yitwa Imana, nk'uko Mose yitwa Imana, nk'uko Satani yitwa Imana.»!!! Birababaje cyane kugereranya YESU na MOSE. Ni AGASUZUGURO gakabije kugereranya YESU na SATANI. Dore uko Pawulo yerekanye ITANDUKANIRO rikomeye riri hagati ya YESU na MOSE: Abaheb.3:3-4: « Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa Icyubahiro kirusha icya Mose, NK'UKO ICYUBAHIRO CY'UMWUBATSI KIRUTA ICY'INZU, kuko amazu yose agira uyubaka ARIKO IMANA NIYO YUBATSE BYOSE.» >> Aha Pawulo yagereranyije MOSE N'INZU, hanyuma agereranya YESU N'UMWUBATSI wubatse iyo nzu, hanyuma afata umwanzuro ko Yesu nk'Imana RUREMA, ari we wubatse byose. Hanyuma ibyo wagereranyije Yesu na Satani, byo ni UKUMUPFOBYA bikabije, kandi nta gitangaza kirimo, kuko nimwe mwahanuwe muzaza MUPFOBYA YESU, nk'uko tubisoma muri : 2Pet.2:1: «Ariko nk'uko hariho Abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'abisiraheli, niko no muri mwe bazabaho abigisha b'ibinyoma... NDETSE BAZIHAKANA na Shebuja wabacunguye, bizanire kurimbuka gutebutse.» Yuda1:4: «...ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke BAKIHAKANA Yesu Kristo, ari we Wenyine Databuja n'Umwami wacu.» >> KWIHAKANA muri Bibiliya z'icyongereza handitse TO DENY ( Jude1:4: « ...and DENY our only Master and Lord Jesus Christ.» NIV Bible ) Ibisobanuro nyakuri bya TO DENY ni GUPFOBYA, bivuga guha ikintu cga umuntu AGACIRO GAKE CYANE, Kwima ikintu cga umuntu agaciro agomba. >> Ese abahanuwe bazaza BAPFOBYA Yesu baraje cga ubuhanuzi bw'Imana bwabaye IKINYOMA? Ntibikabe! Imana ntiyatubeshye. Ngaba turababona n'amaso yacu... (Ushaka gusobanukirwa neza n'uwo Yesu ari we by'ukuri, yasaba ko tumushyira muri group watsapp n•0727222925)
Kanda hano umusubize

Verificateur - 14/03/2017 saa 17:27

Jye, icyo nakwisabira ni uko wasoma neza amasoma aguhaye, yumvikanisha ko Yesu atari we Mana ishorabyose, aho gusebanya. Ijambo "Imana" ni ijambo rusange, kuko mu yandi madini atagendera kuri bibilia bafite imana zabo basenga nubwo bwose aba ari ibigirwamana, ariko bo baba bazi ko ari mana z'ukuri. Ni yo mpamvu Imana y'ukuri yaremye isi n'ijuru yihaye izina riyitandukanya n'izindi mana zisengwa. Nubwo Yesu Kristo yitwa imana, afite intangiriro yararemwe (bisome muri abakolosayi 1:15, no mu Byahishuwe 3:14), naho Yehova we ntagira itangiriro. Yesu Kristo ntaho yitwa Imana ishobora byose, naho Yehova we ni Imana ishobora byose (Itangiriro 17:1).
Kanda hano umusubize

Verificateur - 14/03/2017 saa 17:43

Jye, icyo nakwisabira ni uko wasoma neza amasoma aguhaye, yumvikanisha ko Yesu atari we Mana ishorabyose, aho gusebanya. Ijambo "Imana" ni ijambo rusange, kuko mu yandi madini atagendera kuri bibilia bafite imana zabo basenga nubwo bwose aba ari ibigirwamana, ariko bo baba bazi ko ari mana z'ukuri. Ni yo mpamvu Imana y'ukuri yaremye isi n'ijuru yihaye izina riyitandukanya n'izindi mana zisengwa. Nubwo Yesu Kristo yitwa imana, afite intangiriro yararemwe (bisome muri abakolosayi 1:15, no mu Byahishuwe 3:14), naho Yehova we ntagira itangiriro. Yesu Kristo ntaho yitwa Imana ishobora byose, naho Yehova we ni Imana ishobora byose (Itangiriro 17:1).
Kanda hano umusubize

KURI MWENEDATA VERIFICATEUR. Iyo nsomye Ibyanditswe bivuga ko ABATINGANYI batazaragwa Ubwami bw'Imana (1Kor.6:9-10), umutinganyi agatera induru ngo MUCIRIYE URUBANZA, ngo NDAMUSEBEJE, ntakundi nabigenza, kuko sinzabura gusoma Ibyanditswe byera kugirango ABO BIVUGA BATABABARA. Iyo nsomye 2Pet.2:1 na Yuda.1:4 havuga ABAPFOBYA (ABIHAKANA) YESU, abamupfobya bakarakara, bakavuga ko MBACIRIYE URUBANZA, KO MBASEBEJE, ntakundi nabigenza, kuko NTAKIZAMBUZA GUSOMA IBYANDITSWE BYERA, simba ngamije kubabaza abatinganyi iyo nsoma icyo Ibyanditswe bibavugaho, SIMBA NGAMIJE gusebya ABAPFOBYA YESU iyo nsoma UBUHANUZI buvuga ko BARI KUZAZA. Naho biriya byanditswe (Yoh.14:28, Abakolos.1:14-15,/ 1Yoh.2:13...), nsanzwe Mbizi, kandi iyo nigisha Yesu uwo ari we, NDABYIGISHA BURI GIHE. uretse ko nsobanukiwe neza UBWIRU BUKOMEYE buri mu MWIRONDORO wa Yesu, nk'uko ubwe yabivuze muri Luka10:22. Imana iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

kosora - 13/03/2017 saa 22:53

kbsa rwose abantu bajye bagabanya kwandika ibigambo byinshi kko bitera ubute ntanuwabisoma ngwabirangize
Kanda hano umusubize

vugukuri - 13/03/2017 saa 18:28

Ibyo Rev Past Tom avuga ni ukuri.Amafaranga ya radio television abajyanama mu iterambere twarangije kuyatanga kera.Ariko ntibivuze ko abafashe imyenda batayishyura.Ahubwo dusabe Imana Ibashoboze.Tom na Sibomana nibashikame bahangane n'abadashaka Iterambere.Ariko bibuke ko Biyicaje mu biro bya ADEPR.Ntawabatoye barangije biha ubu bishop.ubwo se muby'ukuri kuba hari abatinyuka bakamagana ubwo buyowe baba babaye abapagani?Twe dushikame duharanire iterambere dusenga kugeza igihe amahoro azagarukira muri ADEPR
Kanda hano umusubize

jmv - 16/03/2017 saa 12:12

uti into bavuga ni ukuri warangiza NGO biyicaje Ku ntebe ntawabatoye!!urumvu utivuguruza!umuntu wiyimitse ubwo afite ukuhe kuri.ongera wandike uvuguruze ibyo wanditse please!
Kanda hano umusubize

bibi - 13/03/2017 saa 18:04

Ariko abahamya ninde wabagize abavugizi b'Imana? gusa ntibitangaje kuko niyo bagiye kwandika bandika imana(ikigirwamana:Satani) nimubicunga neza ntimuzigera mubona bandika Imana#imana kandi ibyo bakora barabizi neza. ntimukabyiteho rero kuko baba bagamije gukura intama mu ruhongore
Kanda hano umusubize

rugwiro - 13/03/2017 saa 13:22

Ariko ibiri muri ADEPR n ikinamico pe. Ejo nibarije umushumbo ko koko imisanzu yahagaze arampakanira. Ngo Tom yabandikiye kuri whatsapp ababwira ko ikomeye kumyenda bafashe bishyura gisozi. Bivuzeko imyenda imidugudu yagiye ifata izakomeza kwishyurwa? Bavuge ukuri rwose.
Kanda hano umusubize

rugwiro - 13/03/2017 saa 13:22

Ariko ibiri muri ADEPR n ikinamico pe. Ejo nibarije umushumbo ko koko imisanzu yahagaze arampakanira. Ngo Tom yabandikiye kuri whatsapp ababwira ko ikomeye kumyenda bafashe bishyura gisozi. Bivuzeko imyenda imidugudu yagiye ifata izakomeza kwishyurwa? Bavuge ukuri rwose.
Kanda hano umusubize

GISAGARA Andrew - 13/03/2017 saa 12:06

Sinibaza impamvu abantu bitwa ABAKRISTU batajya bibaza niba Ubukristu bw'uyu munsi bumeze nk'ubwo mu kinyejana cya mbere.Biratandukanye cyane.Icya mbere,ibyo amadini yigisha muli iki gihe,bitandukanye cyane n'ibyo YESU n'Abigishwa be bigishaga.Ndatanga ingero nkeya.Amadini yigisha ko imana ari UBUTATU.Ngo haliho imana data,imana mwana n'imana mwuka wera.Bakongeraho ko izo mana atari 3,ahubwo ari imana imwe!!!Nyamara Bible isobanura neza ko nta yindi mana ishobora byose ibaho,uretse se wa YESU witwa Yehova.Niko YESU n'abigishwa be bigishaga.Nubwo YESU yitwa imana muli Yohana 1:1,ubwe yivugiye ko atareshya n'imana,his father.Bisome muli Yohana 14:28.Hali igihe ijambo imana muli Bible risobanura "umuntu ukomeye cyane,ukora ibitangaza.Urugero,muli KUVA 7:1,MUSA yiswe imana ya FARAWO.Muli 2 Abakorinto 4:4,SATANI yitwa imana y'iki gihe ihuma abantu.YESU yiswe imana kubera ko afite imbaraga nyinshi kuruta abantu bose.Nubwo bimeze gutyo,Abigishwa be bamwitaga "Umugaragu w'imana".Byisomere muli Ibyakozwe 3:13.Bigishaga ko YESU ari "IMFURA MU BYAREMWE byose",the first born of all creations.Nabyo byisomere muli Abakolosayi 1:15.Imana imaze kurema YESU,yamuremesheje ibindi bintu byose nkuko tubisoma muli Abaheburayo 1:1,2.Ahantu henshi muli Bible,YESU yatubujije kumusenga kubera ko atareshya na se (Matayo 4:10).Nyamara abitwa abakristu,uretse Abahamya ba Yehova,usanga basenga YESU gusa kandi yarabitubujije.Ikindi cya 2 gitandukanya amadini y'iki gihe n'Abigishwa ba YESU,nuko usanga aho kwigisha Ubwami bw'imana nkuko YESU yasize adusabye,usanga icyo bashyira imbere ari Icyacumi no gukora Business,utibagiwe no kwivanga muli Politics. YESU na PAWULO basize babwiye abakristu nyakuri ko bagomba "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko nabo babigenzaga.Bisome muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Icyacumi cyali kigenewe gusa Abalewi bo muli ISRAEL kubera impamvu dusoma muli KUBARA 18:21,22.Ntabwo rwose amadini y'iki gihe ahuye nuko Abakristu bo mi kinyejana cya mbere bakoraga.Habayeho icyo bita APOSTASY (kwigisha ibinyuranye nuko YESU n'Abigishwa be bigishaga).Niyo mpamvu BIBLE ivuga ko abantu banyura mu nzira ijyana abantu kurimbuka ari benshi cyane,naho abanyura mu nzira ijyana ku buzima bw'iteka,ngo ni bake cyane (Matayo 7:13,14).
Kanda hano umusubize

sam - 13/03/2017 saa 14:46

ibi wanditse wabishyira mu magambo make gusa kdi igitekerezo cyawe kikumvikana. sinon wanditse byinshi biteye ubute kubisoma
Kanda hano umusubize

uwase - 13/03/2017 saa 18:51

ikibabaje ni uko iriya hoteri izagirira umumaro ibifi binini.rubanda rugufi ntibazanayirebesha amaso yabo.
Kanda hano umusubize

TOTO - 14/03/2017 saa 07:56

Uvuze ukuri
Kanda hano umusubize

TOTO - 14/03/2017 saa 07:57

Uvuze ukuri
Kanda hano umusubize

TOTO - 14/03/2017 saa 07:59

Igitekerezo cyawe ni ukuri, kubasesenguye.
Kanda hano umusubize

louise - 15/03/2017 saa 09:14

nkuko abaturage ari imbaraga z'igihugu na abakiristo n'imbaraga z'itorero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X