Monaco cosmetics

ONU iravugwaho ubunebwe bushobora guhembera Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda mu 1994


Impuguke mu mategeko mpuzamahanga akaba kandi umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu Amal Clooney, aratangaza ko umuryango w’abibumbye n’utagira icyo ukora ngo uhashye ibikorwa by’iterabwoba bya Islamic State n’indi mitwe y’iterabwoba isi ishobora kwikanga yahuye na Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda mu 1994.

Amal Clooney akaba avuga ko Loni nitisubiraho izasanga yakoze amakosa nk’ayabaye mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru ubwo yari imbere ya Loni yavuze ko ibihugu ntacyo bikora mu guhashya umutwe wa Islamic State. Yari aherekejwe n’umukiriya we Nadia Murad, wari warafashwe bugwate n’uyu mutwe.

JPEG - 31 kb
Amal Clooney wavuze ijambo rikurugutura ONU

Amal yagize ati “ Nta nyeshyamba n’imwe ya Islamic State yari yabazwa ibijyanye n’ibyaha mpuzamahanga aho ariho hose ku Isi. Ndabwira mwe Guverinoma ya Iraq namwe bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kandi mbaza nti kubera iki. Kubera iki nta na kimwe kigeze gikorwa? Abagirwaho ingaruka n’ibikorwa byayo bakeneye ubutabera.”

Yakomeje agira ati “ Ibikorwa bya Islamic State bigira ibimenyetso bifatika ariko nta muntu ubikurikirana. Banyakubahwa, ntabwo rirarenga kugirango mubashe guhindura ibintu. Ndatekereza ko hari ubushake muri aba bayobozi bateraniye hano kugirango muri Bagdad no mu yindi mirwa mikuru yo ku Isi babashe kugeza Islamic State imbere y’ubutabera.”

Amal yakomeje abwira Loni ko igikenewe uyu munsi ari uko abayobozi bagira icyo bakora kuri uyu mutwe hakiri kare bitaba ibyo bikazaba nk’uko mu Rwanda byagenze aho Imiryango mpuzamahanga na loni barebeye abatutsi basaga miliyoni bakicwa.

Ati “Ntimutume ibi bintu biba nk’ibyigeze kuba mu Rwanda aho muzicuza kuba mwarakoze bike kandi mukererewe. Ntimutuma Islamic State yidegembya nyuma yo gukora Jenoside.”

JPEG - 24.6 kb
Islamic State ivugwaho ibikorwa by’urugomo bishobora kubyara Jenoside

Kuva mu mwaka wa 2015 abarwanyi ba Islamic State bakomeje guhangayikisha bikomeye ibihugu by’i Burayi babigabaho ibitero by’iterabwoba bihitana ndetse bikanakomeretsa abatari bake.

Imijyi ikomeye nka Paris, Brussels yaribasiwe ndetse indi ishyirwa ku rutonde rw’izibasirwa mu minsi ya vuba.

Amal Clooney ni umunyamategeko ukomeye wigeze kunganira Julien Assange washinze WikiLeaks ubwo yaburanaga kugirango atoherezwa muri Suède avanywe mu Bwongereza.

Yaburaniye abantu bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Yulia Tymoshenko. Uyu mugore w’imyaka 39 ni impuguke mu mategeko mpuzamahanga no mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba yarashyingiranywe n’umukinnyi wa Film George Clooney.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ger mutuy - 15/03/2017 saa 12:46

Onu ndunva bitoro ywe nagaho mamunwa abayobo zibakwi riye gufati rahafi nebijyera kure bizaba icyibazo ok
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 14/03/2017 saa 08:06

Asyiga we!! Ntimukambwire iyo baringa! Ni Business abazungu bishyiriye urebye ni ikimina cyabo kuko amafaranga bayashyira nyuma bakazayisubiza bayahembwa kandi ntacyo bafashije isi. Ariko ntagahora gahanze ibi byose mubona bifite iherezo. Ubwami bw'isi buzakurwaho igihe tutazi
Kanda hano umusubize

- 14/03/2017 saa 16:23

Uvuze ukuri rwose Loni kuvakera irebera ibikorwabibi yarangiza ikajyaho ikitotombaaa ntanisoni
Kanda hano umusubize

muhire - 13/03/2017 saa 13:08

Onu iyoborwa n,abantu kandi abantu nabo ni ibikoresho by'abandi.Kuba Onu itaraharitse jenocide suko batari babishoboye ahubwo nuko bashakagako iba.
Kanda hano umusubize

muhire - 13/03/2017 saa 13:08

Onu iyoborwa n,abantu kandi abantu nabo ni ibikoresho by'abandi.Kuba Onu itaraharitse jenocide suko batari babishoboye ahubwo nuko bashakagako iba.
Kanda hano umusubize

muhire - 13/03/2017 saa 13:05

Onu iyoborwa n,abantu kandi abantu nabo ni ibikoresho by'abandi.Kuba Onu itaraharitse jenocide suko batari babishoboye ahubwo nuko bashakagako iba.
Kanda hano umusubize

NZARAMBA ANDREW - 13/03/2017 saa 12:28

United Nations nta kindi imaze uretse guhemba abakozi bayo ibifaranga byinshi gusa.UN ifite abasirikare mu bihugu 21,ikoresha Budget igera hafi kuli 9 000 000 000 000 RWF,nukuvuga inshuro 4 za Rwanda National Budget.Nyamara nta gihugu na kimwe UN yari yahagarikamo intambara. Reba muli HAITI,DRC,SUDAN,MALI,LEBANON,SOMALIA,etc...Abantu bita UN amazina menshi.Hali uwigeze kuyigereranya n'intare itagira amenyo.President TRUMP yayise "a club just to have good time".Ntacyo imaze.Bible yita UN "Igikoko cyo mu gasozi". In French,"la Bete Sauvage";in English "The Wild Beast".Nkuko tubisoma muli Revelations 19:19,20,UN izatwikwa ku munsi w'imperuka.Kimwe nuko ubutegetsi bwose bwo muli iyi si buzavanwaho,YESU akaba ariwe uyobora isi yose kuko ariwe ufite ubushobozi bwo gukuraho ibibazo byose isi ifite.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15. Bible isobanura neza ko abantu badashobora kwiyobora neza (it doesn't belong to man to direct his steps) nkuko tubisoma muli Jeremiah 10:23. Kuva isi yabaho,abayiyobora aho gukuraho ibibazo dufite (ubukene,inzara,intambara,ubusambanyi,kwicana,ubusumbane,kwironda,etc...),usanga ahubwo aribo batuma ibibazo byiyongera,ndetse bakabigiramo uruhare. Na UN ikabibafashamo.Niba abantu twese twakundanaga nkuko imana ibidusaba,ntabwo za LETA na UN bahemba abantu bamwe amaliyoni ku kwezi,mu gihe mwalimu biganye ahembwa urusenda.Kandi ni ku isi hose.Ariko mu isi nshya,abantu bazaba bareshya kandi bakundana.Nubwo abantu benshi bataba bumva ibyo bavuga,burya iyo dusenga buri munsi tubwira imana ngo "Ubwami bwawe buze" (let your kingdom come),burya tuba tuyisaba ngo izane vuba ubutegetsi bwayo kugirango tubeho neza,nta kibazo na kimwe dufite.Icyo abakristu nyakuri basabwa ni gushaka ubwo butegetsi,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abanga kubikora,bose bazarimbuka ku munsi w'imperuka (Imigani 2:21,22).Mujye mwumva inama tugirwa n'imana binyuze kuli Bible.Imana izaha Eternal Life abantu bayishaka bashyizeho umwete.Iyo tubabwiriza,tuba tugirango mushake ubwami bw'imana,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafranga.Tuyashake,ariko dushake n'imana.
Kanda hano umusubize

iganze - 13/03/2017 saa 12:25

Nibatabare, isi irugarijwe, kandi amateka n'Imana bazababaza icyo bakoze mu gihe cyabo
Kanda hano umusubize

ana - 13/03/2017 saa 12:16

Ariko ninde ubabeshya KO ONU yarangaye ikora ibyizi kdi ifitemo inyungu,ONU se ni iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X