Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje ko yari umurozi

Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko amaze imyaka 60 abeshya kandi aroga , aho yavuze ko niba atarakuroze, yaroze So na Nyoko

Ibi Pasiteri Mpyisi yabitangaje ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ry’abanyeshuri ba Kaminuza basengera mu yahoze ari KIST, yatumiwe n’abaharangije amasomo mu munsi wiswe ‘Alumni Day’ yavuze ko ibyo avuga abikomora muri Bibiliya.

PNG - 417.2 kb
Pasiteri Ezra Mpyisi wemera ko abo yaroze yatangiye kubarogora

Yatangaje ko yabujijwe kwigisha ijambo ry’Imana ku maradiyo atandukanye bitewe n’uko yigisha ibitandukanye n’iby’abandi, ibintu avuga ko bimubabaza cyane kuko ubutumwa afite yabumenye ashaje dore ko ngo mbere yasaga n’uroga abantu.

Ni umusaza uzwiho kugira imivugire n’imyigishirize itandukanye n’iy’abandi bakozi b’Imana ndetse usanga agarukwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ye itangaza benshi.
Yemeza ko gusobanukirwa na bibiliya yabimenye ashaje dore ko yamaze igihe kinini yigisha ijambo ry’Imana ariko yigisha inyigisho avuga ko zari iz’ibinyoma.

Ati “Namaze imyaka 60 mbeshya , ndoga, niba ntarakuroze, naroze So na Nyoko sha, Imana ishimwe ko itemeye ko ngenda ntyo ikemera ko ndogora, ni ukuri iki ni igihe cyo kurogora kugira ngo abantu bajye muri Bibiliya bave mu bihimbano byabo.”

JPEG - 102.4 kb
Aha Pasiteri Mpyisi yarikumwe n’ banyeshuri ba Kaminuza basengera mu yahoze ari KIST,

Avuga ko ikintu giteye akaga mu Isi ari uko abantu batazi Imana, bakagera ku bintu bihambaye nko kubaka Marriot ariko kureka icyaha bikabananira.

Pasiteri Mpyisi avuga ko yagiye ahagarikwa kuvugira ku maradiyo nka Radiyo Rwanda, Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, n’Ubuntu Butangaje kubera kwigisha inyigisho zitandukanye n’iz’abandi.

Ati “Kuvuga ibidasanzwe binkozeho, igisigaye ni ukuntera amabuye,kandi Pawulo yarabizize, petero abivuze bamubamba igicuri.”

Yerekana ko abantu bafite ishyaka ryo gukorera Imana ariko ritava mu bwenge. Ati “Gukora imirimo myiza nko gutanga amaturo, kimwe cya cumi, gufasha abakene, kubaka insengero, gufasha imfubyi n’ibindi bikorwa byiza nyamara utarareka icyaha, ibyo ni icyaha”

JPEG - 57.9 kb
Pasiteri Mpyisi mu kiganiro n’Abanyamakuru

Izo nyigisho ngo usanga atazumvikanaho n’abanyamadini benshi kuko bo aribyo bashyize imbere kandi nawe ngo yajyaga azigisha atarasobanukirwa.

Ikindi Pasiteri Mpyisi azwiho kugira ibisubizo byahuranyije kandi bisetsa, ahatwavuga nkigihe yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo yasobanuraga ku bijyanye naho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Mpyisi ukabakaba imyaka 95 kuko yavutse mu 1922, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 1964, yigisha yicaye kuko atakibasha guhagarara umwanya munini.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hakuzweyezu Innocemti - 8/08/2017 saa 19:25

Ibyakozwe 17:24-25
Kanda hano umusubize

VIATEUR - 10/05/2017 saa 11:21

BANTU B'IMANA MWITONDORE INYIGISHO Z'ABANTU MURI IYI MINSI!KUKO SATANI NTAYINDI MIRIMO AFITE HANO KU ISI USIBYE KUYOBYA N'INTORE NIBA BISHOBOKA!
Kanda hano umusubize

Kirenga James - 5/04/2017 saa 08:44

Mwa Bantu mwe reka mbabwize ukuli,baca umugani ngo:nyamwanga iyo biva yimye uwamuhaye, muli Bible mu Byahishuwe haranditswe ngo:uzakuraho n'inyuguti imwe Ku magambo y'ubu buhanuzi bw'iki gitabo azakurwa Ku giti cy'ubugingo,uzangeraho azongerwaho ibihano biri mul'iki gitabo,utemera Bible ntacyo namubwira keretse kwihana ndabwira abakijijwe abakiriye Yesu Kristo:icyacumi n'amaturo n'itegeko ry'Imana,musome muli Malaki 3:5-12,murakoze.
Kanda hano umusubize

Danny - 21/06/2017 saa 18:11

bavandimwe, ni ukuri kuko mu baroma 12:1- handitse ko tugomba gutanga imibiri yacu ngo Ibe ibitambo bizima byera bishimwa n' imana. ni ukuri gutanga amaturo na 1/10 utarabyarwa ubwakabiri ni icyaha, imana iduhe umugisha!
Kanda hano umusubize

- 3/04/2017 saa 15:27

Abantu,kukimuribihuri?Inyishombiyatanze,nibwoburozi
Kanda hano umusubize

GAGA - 28/03/2017 saa 12:48

AHA NGAHO DA CYAKORA IKIZA NUKO MUBIKORA MUBIZI NAMWE KO MUBESHYA ABANTU!!!! EJOBUNDI SINZI AHO NASOMYE UMUKOBWA UGIYE KUBA APOTRE NIBA ARI APOTRE NIBA ARI BISHOP NIBA ARI LEVRAND APU BIJYA BINANCANGA SINZI AYO MA GRADE YABO UKO AKORA NEZA. NAMWE NIMUNYUMVIRE NGO BAMWE NI ABARAMYI ABANDI NGO NI ABAKOZI BIMANA , ABANDI NGO NINTUMWA ZIMANA ARIKO MBABWIJE UKURI NIBA HARI ABANYABYAHA BAMBERE BARIHO KURIYISI NI ABANTU BIYITA ABAKOZI BIMANA IMANA INAMBABARIRE RWOSE KUKO NDABANGA PEE NDABANGA NANGA UMUNTU WIVUGA IMANA ARI UMUNYABYAHA. ABO BAKOBWA BIYITA ABAROKORE BAVA GUSENGA KUCYUMWERU SA MUNANI BAGAHITIRA MUNZU ZABASORE SUGUSAMBANA KAKAHAVA. IBYABAROKORE BIKI GIHE SINZI UKO ABAKERA BARI BAMEZE ARIKO NAGAHOMAMUNWA UBWIYEMEZI,UBWIBONE,BWARABAMAZE NIGEZE KUBONA MSASU YIGISHA KURI TELEVISION DOREKO NTAJYA KUMUYOBOKA KUKO ARI UMUYOBE YIGISHAGA YIFASHE MUMIFUKA KANDI YIGISHA IJAMBO RYIMANA ATINYA KANDI YUBAHA.AMABI NIMENSHI AKORERWA MUNSENGERO
Kanda hano umusubize

VIATEUR - 10/05/2017 saa 11:11

NONESE WOWE KO NUMVA NTABO USHIMA USHATSE KUVUGA KO NTABAKOZI B'IMANA BAHARI?NTAGIHE ABAVUGIRAMANA BAZABURA KDI NTAGIHE ABANTU NKA BAYUDA BAZABURA KUKO SATANI AGAMBIRIYE KURIMBURA AB'IMANA YAREMYE!AHUBWO WOWE UTEMERA ABAKRISTO BITEWE N'IMYITWARIRE YABO NAKGIRA INAMA YO KUBA UMWIGISHWA WA BIBILIYA AHO KUBA UMWIGISHWA W'ABANTU KUKO MU BANTU NTAGAKIZA KABONERWAMO!
Kanda hano umusubize

sam - 14/03/2017 saa 16:14

Niba mushaka gutanga Igitekerezo cyan it it's akamaro abagisoma jya ugerageza kukigira kigufi kandi mu magambo meza, Uyu musaza mpyisi avugisha ukuri kandi ashobora no kujya mw'ijuru,, ari mu bantu bake muri iki gihugu bavugisha ukuri nyakuri, so mwitararike rero, murakoze
Kanda hano umusubize

Ashanti@bible - 14/03/2017 saa 13:40

Nibitari ibi azabitubwira!! Yaba journalism yamusuraga buri munsi!!!?? Subiri utasikiya
Kanda hano umusubize

dgjxcvjx - 14/03/2017 saa 05:35

KUVA YIYEMERERA KO YARI UMURIZI NASHYIKIRIZWE AMATEGEKO ARYOZWE ABO YAROZE N'ABO YANGIJE.
Kanda hano umusubize

rudomoro - 13/03/2017 saa 19:04

Uyu musaza usigaye yaracitse ururondogoro nkuwataye umutwe ubu nigusa!!!! Bishobora kuba atari izabukuru gusa hari ibindi bibyihishe inyuma kbsa!!! Yi controling ubanza hari amabi yakoze muriyi minsi Nyagasani akaba atangiye ku mugaragaza!!! Nawe nabifashe hasi rero yigire muri politike nkumwe waretse igi padiri ngwarashaka kuza kuba perezida!! Yabikurahe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

rudomoro - 13/03/2017 saa 18:40

Uyu musaza usigaye yaracitse ururondogoro nkuwataye umutwe ubu nigusa!!!! Bishobora kuba atari izabukuru gusa hari ibindi bibyihishe inyuma kbsa!!! Yi controling ubanza hari amabi yakoze muriyi minsi Nyagasani akaba atangiye ku mugaragaza!!! Nawe nabifashe hasi rero yigire muri politike nkumwe waretse igi padiri ngwarashaka kuza kuba perezida!! Yabikurahe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Dudu Nelson - 13/03/2017 saa 17:39

Ndashaka gisubiza Kagare John. umva was mugabo we! Niba mubyukuri usoma Bibiliya, uribuka abantu nazanira Yesu amaturo, namwe bakazana abasagutse ariko umumfakazi wumugore kndi wumukene yazanye ama senge 2 nuko ureba ibirahiherereye aba yamuteye imbone amaze Niko kuvuga ngo mwese mwatuye ibibasagutse uyu mugore yabarushije gutura menshi kuko yatuye icyo yarasigaranye. None reka nkwibarize . ninde twahaweho icyitegererezo ninde sha! Niba igisubizo utanga ari Yesu ubwo harikindi wakongeraho????
Kanda hano umusubize

bagabo - 13/03/2017 saa 14:53

Nyamara uriya musaza abashobora kumva ibyo avuga ni bake cyane, icyo nemera n"uko ibyavuga ari ukuri. ariko se wowe umuntu araturuka aha ati ndi intumwa y"imana abantu bati karame,bwacya mu gitondo umugabo n"umugorewe bati turi intumwa z'imana abantu bakayoboka,abashobora kumwunva n'abantu bagira umwanya wo gutekereza ku mana yabo kd bafata abashumba babo nk'abantu bashobora kwibesha cg guteshuka ku murongo w"imana, naho ubabafata nk'abatagatifu bavugana n"imana abo ntibashobora kumva mzee Pastori mpyisi.Hari abantu bagoswe ku buryo niyo yesu yagaruka akabibwira badashobora ku mwemera bitewe n"ubuyobe bagezemo.IMANA IMURIKIRE ABAYO
Kanda hano umusubize

Gaciyubwenge - 13/03/2017 saa 17:06

Ni ukuri cyane Pastor Mpyisi ni umwe dusigaranye muri iki gihugu w'inararibonye w'umunyabwenge kandi akaba n'umukristu nyakuri atari ba ba Pastoro b'amadini y'inzaduka aho buri wese kubera inda ashinga idini kugirango aronke indonke aho Mpyisi ahishuriwe ukuri yakuvuga ati yarashaje abandi bati yaravangiwe abo bose batinya ko yavuga ukuri bakabura bya bifaranga birirwa basoroma mu bantu wa mugani bamaze kuroga. Imana nitabare naho ubundi uboyobe burakabije uko bukeye nuko bwije biyongeza amapeti biyita amaziana atandukanye ngaho ba Apotre, Bishop, igisigaye nuko baziyita nyirubutungane n'andi mazina menshi. Mpyisi ntucike intenge komereza aho ikindi kandi igihugu cyagakwiye gushaka uburyo cyamuvomamo ubumenyi kubera amateka abumbatiye y'igihugu cyacu cy'u Rwanda bakabyandika akiriho kugirango abana bacu bazajye biga amateka y'ukuri atari amwe agoretse kubera inyungu z'abantu batifuzaga ko ukuri kujya ahagaragara byaba ari akaga asinziriye atadusigiye ibitabo tuzasigira abana bacu. IMANA imujye imbere izamuririnde ibyo bisambo byiyita abakozi b'IMANA batinya ko ashyira ukuri ahagaragara.
Kanda hano umusubize

KAGARE John - 13/03/2017 saa 14:45

Nubwo ndi mu bantu batemera ko uyu musaza yigisha Bible neza,hari ibyo avuga bihuye na Bible.Mu mezi ashize,Pastor MPYISI yavuze ko Pastors barangwa no gushaka amafranga bakoresheje Bible.Ndetse icyo gihe yasabye imbabazi abayoboke be yariye amafranga (icyacumi). Kuba Pastor MPYISI avuga ko yaroze abayoboke be igihe kinini,ibyo avuga nibyo.Niba n'abandi ba Pastors babyemeraga.Ibintu bigisha bidahuye na Bible ni byinshi cyane,kubera ko baba bishakira inyungu zabo.Ingero ni nyinshi.Ejobundi kuli Radio,hali Pastor wo muli United Christian Church (UCI) ikorera muli NIBOYE ku Kicukiro,umuntu yamusabye ko amusengera kubera ko afite INYATSI.Uzi uko yamubwiye?Yaramubwiye ngo umuti w'INYATSI ni ugutanga ICYACUMI!!!Narumiwe.BIBLE tugomba kuyitondera.Hali amategeko menshi ari mu Isezerano rya kera,atareba abakristu.Urugero,imana yategetse ABAYISIRAYERI Gukebwa (circumcision).Ndetse ivuga ko utazakebwa bagomba kumwica.Nkuko mwese mubizi,iryo tegeko ntabwo rireba Abakristo.Gukebwa kwacu ni ku mutima,niko Isezerano Rishya rivuga.ICYACUMI nacyo,ntabwo kireba abakristu.Imana yabwiye ABAYISIRAYELI,iti mwese mujye muha ABALEWI Icyacumi,kubera ko mwebwe nabahaye amasambu,ariko bo nta masambu nabahaye (KUBARA/Numbers 18:21,24).Iryo tegeko ry'icyacumi,naryo ntirireba Abakristu.Ahantu henshi mu Isezerano Rishya,YESU,PAWULO,etc...badusaba "gukora umurimo w'imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33;etc...Ibyo Pastor MPYISI yita UBUROZI bw'abanyamadini,arashaka kuvuga IBINYOMA abanyamadini bigisha ,bidahuye na Bible.Nubwo bo biyita "Abakozi b'imana",Bible yo ibita "Abakozi b'inda zabo" nkuko tubisoma muli Romans 16:18.Niba mudashaka gukomeza kunywa ayo marozi Pastor MPYISI avuga,nimwige Bible neza.Impamvu jyewe nzi iyi mirongo yose,nuko nemeye KWIGA Bible,aho kujya gucuranga no kubyina mu nsengero.Niyitaga umurokore,ariko maze kwiga Bible,nasanze narakoraga ibintu byinshi bibabaza imana.YESU yabwiye Abakristu nyakuri ati:"Muzamenya UKURI kandi kuzababohora" (Yohana 8:32).Abanga KWIGA neza Bible baraboshye,nubwo bo biyita Abakristu cyangwa Abarokore.
Kanda hano umusubize

- 14/03/2017 saa 10:18

Nifuzako wampa nimero yawe ya telephone
Kanda hano umusubize

KAGARE JOHN - 14/03/2017 saa 12:39

Shaka Abahamya ba Yehova aho utuye maze muganire niba ufite ikibazo.
Kanda hano umusubize

rukato - 13/03/2017 saa 14:32

Bwana Mpyisi ngo yagiye " aroga " abantu kubera inyigisho yabahaga.Nawe yibuke ko "yari yararozwe" n'abamwigishije mbere.None se " yarukijwe " nande? Mwazabimumbariza.
Kanda hano umusubize

UWIMANA ALINE - 16/03/2017 saa 12:56

Buriya njye sinumva neza uburozi Pasteur MPYISI avuga, ubyumva neza ansobanurire ubwo burozi amaze iminsi atanga. Nonese ukuri yabonye ni ukuhe? ni mumbwire di
Kanda hano umusubize

Hakuzweyezu Innocemti - 8/08/2017 saa 18:35

IbyImana Biragoye Kubyumva Umutima Uhanze Amaso Idini Kuko Wumva Ko Ibyo Mwidiniryawe Aribyo Byukuri. Nabyo Nuburozi Yesu Koyanzwe Nabayuda Bamuzizaga Iki Sukuri ? Ntibasomaga Bibiriya ? Ukuri Kw Imana Gutandukanye Nukwamadini
Kanda hano umusubize

Hakuzweyezu Innocemti - 8/08/2017 saa 19:02

Biragoye Kumva Ukuri Kw Imana Harukukundi Uzi Ukomora Kumadini Biragoye Kumvako Ibintu Byaba Ar Ukuri, Binyuranye Nibyo Ahusejyera Mwemera Nibawemerako Ibyo Wemera Yarabizi Kukurusha Nibindi Uzabyumva Yesuniwe Kuri Ukuri Si Amadini
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X