Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abawofisiye 3 ba RDF bakomerekeye mu mpanuka

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana aratangaza ko abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye baraye bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu karere ka Gakenke mu masaha y’ikigoroba yo kuri iki cyumweru.

Imodoka yari itwaye aba officier 40 ba RDF yakoreye impanuka mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke ubwo berekezaga ku Ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda(RDF CSC) riri mu Karere ka Musanze bavuye mu Mujyi wa Kigali.

JPEG - 80.2 kb
Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi wa RDF

Iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abazwa n’abanyamakuru iby’iyo mpanuka, Lt. Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yemeje ko mpanuka iyo mpanuka yabaye ahamya ko abasirikare bari mu modoka bagera kuri 40, gusa ngo batatu ni bo bakomeretse bidakomeye mu gihe abandi nta kibazo bagize.

Ati “Yeah! amakuru yo ni yo; twamenye ko byabayeho, ni impanuka yabayeho ariko icyateje iyo mpanuka ntabwo turabasha kumenya icyo ari icyo neza, gusa ikiza kirimo ni uko abo banyeshuri bose bavuyemo ari bazima batatu akaba ari bo bakomeretse bidakomeye bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro by’aho ngaho i Musanze.”

Yungamo ati “Ntabwo ari impanuka ikomeye mu by’ukuri ku buryo abantu bagira impungenge izo ari zo zose” Kandi, “Nta gikuba cyacitse kubera ko nta wakomeretse bikabije kandi nta n’uwabigendeyemo.”

Lt Col Ngendahimana avuga ko abasirikare bakoze impanuka basanzwe bakurikirana amasomo bita ‘Junior Command and Staff Course’ agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kuyobora ingabo n’indi mirimo itandukanye ikorerwa mu gisirikare.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda atangaza kandi ko abari mu modoka yakoze impanuka bose ari Abanyarwanda; umuto afite ipeti rya ‘Captain’ mu gihe umukuru afite irya ‘Major’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IHA J Damas - 15/03/2017 saa 10:18

Kantengwa reka kuba umwemeragato, wowe se hari andi makuru ufite agaragaza ko babeshya? Mu Rwanda kubeshya byadushyize habi ntibizasubira ibyo umuvugizi w'ingabo atubwiye nibyo byabaye keretse niba ufite ibirenzeho.
Kanda hano umusubize

- 15/03/2017 saa 05:48

imanishyimwekontawapfuye
Kanda hano umusubize

gd - 14/03/2017 saa 14:02

Umva nawe uwo ngo uwo witwa kantengwa ibyo umuvugizi wigisirikare avuze nibyo ubu yahisha impamvu ngo bimumaririki ibyo yatangarije abanyarwanda nibyo ntabindi nawe niba ushaka gutara ibyawe jya aho ikibazo cyabereye utange ayawe makuru.
Kanda hano umusubize

- 13/03/2017 saa 23:10

imana ishimwe cyane!
Kanda hano umusubize

kantengwa - 13/03/2017 saa 20:31

Hahaaa Mwotubeshya icyateje impanuka cyamenyekanye! Inzu irashya se muhishe umwotsi ra? Mwemere ko ubu nitoroshye mwokubeshya rubanda.
Kanda hano umusubize

SEMANZI - 13/03/2017 saa 15:03

Turashimira Imana kuba ntawe iyi mpanuka yahitanye kandi tuyisaba kuba hafi y'abo bakomeretse ikabakiza bagakomeza imirimo biyemeje yo kurinda abantu n'igihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X