Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Tuff Gang yaba igiye gusubirana?

Itsinda rya Tuff Gang ryamamaye mu njyana ya HipHop kugeza ubu utatinya kuvuga ko mu bari barigize aribo nkingi za HipHop mu Rwanda , bamwe mu bari barigize batangiye guca amarenga ko batangiye kwiyunga mu ibanga n’ubwo baterura ngo babishyire ahagaragara.

Iri tsinda ryatangiranye abasore batanu aribo P Fla, Bull dogg, Fireman, Green P ndetse na Jay Polly , ariko bidatinze P Fla aba abiyomoyeho abandi barakomeza.

Mu mwaka wa 2014 hatangiye kugaragara ubwumvikane buke hagati y’aba bahanzi bari basigaye muri iri tsinda ndetse bitangira kuvugwa ko Tuff Gang iri mu marembera ariko wagira uwo ubaza bose bakabihakana bigeze mu mpera z’umwaka wa 2015 nibwo humvikanye inkuru nyayo ko iri tsinda noneho ibyari ibihuha byabaye impamo ko ryatandukanye ubwo umwe mu barigize Bull Dogg yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko birukanye Jay Polly muri iri tsinda.

Jay polly we ahita atangaza ko itsinda rya Tuff Gang ritasenyutse ko rigihari we akiri umu Tuff akomeza no gukora indirimbo ashimagiza Tuff Gang.

Nyuma gato Green P, Fireman , Bull Dogg baba batangaje ko bashinze irindi tsinda ryitwa “Stone Church” ritamaze igihe kinini dore ko ritigeze rinishimirwa n’abakunzi b’injyana ya HipHop mu Rwanda kugeza n’aho aba bahanzi washakaga kugira icyo uribabazaho bakagutera utwatsi badashaka kugira icyo batangaza.

Kuri ubu rero aba basore batangiye guca amarenga ko baba baratangiye kwiyunga dore ko abakunzi b’inkyana ya HipHop mu Rwanda iyo uvuze Tuff Gang bibuka aba bahanzi bakiri kumwe hatarazamo agatotsi.

Umwe mu bari bagize iri tsinda Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko yatangiye gahunda yo kongera guhuza aba bahanzi.

Aho yagize ati: “agize ati “Twarashwanye uburyo twabanaga biragoye ko twazongera kubana nka mbere gusa birashoboka…”

JPEG - 27.8 kb
Bull Dogg watangiye gahunda yo kongera guhuza Tuff Gang

Bull Dogg yakomeje agaragaza ko kuba yarabashije guhuza na P Fla bagakorana indirimbo nyamara bari bamaze igihe batavuga rumwe, ari ikimenyetso simusiga cy’uko na Tuff Gang bishoboka, ikindi Bull Dogg yijeje abantu ko bishoboka ko bakongera guhuza bakaba bakorana ndetse bagashyira hamwe bakongera gukora Hiphop nyarwanda nk’abantu bafite ikintu kinini bakoze avuga ko yiteguye kongera guhuza abasore babanye muri Tuff Gang yagize ati ”Ntekereza rero kuzahamagara abandi bagenzi banjye, njyewe uwo mushinga ndawufite kandi nzabikora.”

Biramutse bibaye aba bahanzi bagasubirana kikaba ari igikorwa cyiza cyanakakirwa neza mu ruganda rwa muzika nyarwanda kuko imbaraga zabo zihurijwe hamwe hari icyo byahindura cyane dore ko HipHop ikomeje no kugenda isa nkaho icika intege.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/03/2017 saa 15:50

abanyamakuru nimwe mushobora gufasha umuzikin nyarwanda kuzamuka ariklo muha agaciro gake ibihangano bimwe na bimwe bitewe n'abo mukunda, Tuff gang yarakoze, P FLA yarakoze ariko ibihangano bye ntimubiha agaciro' ,so mughrerageze muvange umuziki kandi n'umwanya umu8hanzi afata muwuhe agaciro. Thanks
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X