Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rurageretse hagati ya Depite Bamporaiki n’Akarere ka Gatsibo

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye kubiryozwa, kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana yavuze ko ntawakwemeza ko uyu muturage yimwe uburenganzira ku mutungo we, akavuga ko igikwiye gukorwa ari ukumushakira aho gutura.

JPEG - 80.3 kb
Depite Bamporaiki uvuga ko niba hari amakosa yakozwe Akarere ka Gatsibo ka gomba ku byirengera

Izi ntumwa za rubanda zaganiraga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bibazo byagaragarijwe muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2015-2016, zavuze ko ubutaka bw’uyu muturage butatanzwe mu isaranganya kuko we atigeze agira icyo asigarana.

Aha niho Depite Bamporiki Edouard yavuze ko kuba ubutaka bw’uyu muturage butarasaranganyijwe ari amakosa yakozwe n’Akarere bityo ko gakwiye kubibazwa.

Yagize ati:” Niba Leta yarafashe isambu y’umuturage ikayituzamo abantu ntaho imusigiye atanahari byaguma muri spirit yo gusarangaya gute? Kuko nibiguma mu gusaranganya ntabwo twabona igisubizo ariko nituza kugera aho leta yafashe ubutaka bw’umuturage udahari ikabutuzamo Abanyarwanda biraduha inzira y’uburyo leta yaha uyu muturage ingurane ikwiye.”

Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo yavuze ko ibibazo nk’ibi byagiye bigaragara ahantu henshi mu gihugu ariko ko abari bararenganyijwe batigeze bahabwa ingurane ingana n’ubutaka bwabo bwabaga bwaratanzwe ahubwo ko bagiye bashakirwa aho gutura.

JPEG - 44.2 kb
Richard Gasana Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Uyu muyobozi w’Akarere ka Gatsibo yemeraga ko ubutaka bwa Ndagijimana Innocent butatanzwe mu buryo bwo gusaranganya, yavuze ko ntawakwemeza ko uyu muturage yimwe uburenganzira ku mutungo we, akavuga ko igikwiye gukorwa ari ukumushakira aho gutura.

Avuga ko uyu muturage aramutse ashyiriweho umwihariko wo kumuha ingurane ingana n’ubutaka bwe, n’abandi bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi babyumva bakabibyutsa kugira ngo nabo bahabwe ingurane ingana n’imitungo yabo.

Hon Bamporiki yakiriye neza iki gitekerezo cyasubizwaga inyuma, yagize ati “ Niba hari amakosa ashobora kuba yarakozwe mu gutanga imitungo y’abaturage na bo bakavuga bati kiriya nigikemuka kuriya nanjye nzazamura icyanjye, njye nahitamo iyo nzira ko tugikemura uku n’abandi bagakemurirwa.”

Yakomeje atanga ibisobanuro kuri iki cyifuzo cye, ati “…Dufite itegeko ririnda imitungo y’abantu badahari, yaba ari umujenosideri, yaba ari uwahunze, uwo tutazi aho ari,…umutungo we urarinzwe.”

Abadepite bagize iyi komisiyo banzuye ko umurongo w’ubuyobozi ari ugukemura ibibazo hakoreshejwe ubwumvikane bityo ko na Ndagijimana Innocent akwiye gushakirwa ingurane n’aho atuzwa hatagize amananiza abaho.

Bagarutse kandi kuri iyi raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama (aho iyi sambu iherereye) bwari bwumvikanye n’abatuye muri ubu butaka ko bagomba kwishakamo 1 500 000 Frw akagenerwa uyu Ndagijimana.

Izi ntumwa za rubanza zasabye umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ko bagomba gushaka umuti w’iki kibazo bagendeye kuri ubu bwumvikane bwari bwabayeho byananirana ubuyobozi bw’akarere bukabyinjiramo bukumvisha aba baturage bahawe ubutaka ko bagomba gushakira ingurane uyu mugabo.

Hirya no hino Mu gihugu hakunze kumvikana ibibazo byabaturage bavuga ko baba bararenganyijwe ku mitungo yabo, nubwo akenshi usanga ubuyobozi bukunze guhakana ayo makuru.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KING WA KING - 16/03/2017 saa 16:14

ARIKO WEWE URANSETSA NONESE IMBABABI YATSE SIKOBIRI AHUBWO NABASIGAYE BAZAZISABE TUZAZIBAHA YAVUGISHIJE UKURI AMATEKA ARAHARI KD ARABIGARAGAZA
Kanda hano umusubize

karisa - 16/03/2017 saa 01:35

Gatsibo we uranze urananiranye peeee
Kanda hano umusubize

karisa - 16/03/2017 saa 01:34

Yemwe nimurekeraho akarere ka Gatsibo uwakaroze ntiyakarabye muzabaze abaturage basaga 30 ba kibondo, simbwa, kabarore baguze ubutaka nakarere muri 2012 kugeza ubu ntibarahabwa ibyangobwa byubutaka kandi barishyuye buri muntu yishyuraga1500000 frws . Gasana Richard uwo ngo ni mayor ntaho ataniye na Ruboneza Ambrose yewe nagende Murego Vianey yari imfura ntanumuyobozi Gatsibo izongera kubona nkawe naho uriho ubu asa nutabaho abaturage ntanubwo tumuzi turamwumva gusa ntajya yiyereka abaturage
Kanda hano umusubize

mudahigwa - 16/03/2017 saa 13:51

kalisa ibyo uvuze nibyo nkubu uwitwa Ruboneza, Rukundo (ex-gitifu wakarere) bahimbye amatsinda ya vup yabaringa, itangwa ryamasoko adaciye mumucyo, imihanda yariwe ubugali bwayo, iyahangitswe babakozeho iki se? Byihorere birire ahubwo birirwaga bahanganye ngaho Habarurema, Ruboneza , mignone uwimpuhwe Esperance, Munyaneza, Bagire, Kayumba, Gatsinzi, Kalambizi, Murego, Munyaburanga, Kazora birirwaga barwanira mubiro ari nako umutungo unyerezwa ngaho hotel I yaheze aho, umuhanda wa Rugarama (Gatsibo) - Karambi(kayonza) perezida yemeye bari i Gabiro umwaka ushize wigeze ukorwa ubu mayor aracyabyibuka, min. Musoni James se we wembereye H.E Paul Kagame we ntiyabisize aho mumwiherero, Gatsibo weeee wararushye
Kanda hano umusubize

mudahigwa - 16/03/2017 saa 13:53

kalisa ibyo uvuze nibyo nkubu uwitwa Ruboneza, Rukundo (ex-gitifu wakarere) bahimbye amatsinda ya vup yabaringa, itangwa ryamasoko adaciye mumucyo, imihanda yariwe ubugali bwayo, iyahangitswe babakozeho iki se? Byihorere birire ahubwo birirwaga bahanganye ngaho Habarurema, Ruboneza , mignone uwimpuhwe Esperance, Munyaneza, Bagire, Kayumba, Gatsinzi, Kalambizi, Murego, Munyaburanga, Kazora birirwaga barwanira mubiro ari nako umutungo unyerezwa ngaho hotel I yaheze aho, umuhanda wa Rugarama (Gatsibo) - Karambi(kayonza) perezida yemeye bari i Gabiro umwaka ushize wigeze ukorwa ubu mayor aracyabyibuka, min. Musoni James se we wembereye H.E Paul Kagame we ntiyabisize aho mumwiherero, Gatsibo weeee wararushye
Kanda hano umusubize

mudahigwa - 16/03/2017 saa 13:58

Jyewe ndi murabo baturage bakibondo , simbwa, kabarore, twarasiragiye turaruha twabivuyeho nguwo murego, kazora, Fideli, murego, ruboneza, gasana bose ntacyo batumariye kugeza ubu baradusiragiza gusa uwitwa Tusi we ni uwamagambo gusa ngo ndaje gikemure namashyego menshi, amakabyo sinakubwira menshiii
Kanda hano umusubize

mudahigwa - 16/03/2017 saa 13:59

Jyewe ndi murabo baturage bakibondo , simbwa, kabarore, twarasiragiye turaruha twabivuyeho nguwo murego, kazora, Fideli, murego, ruboneza, gasana bose ntacyo batumariye kugeza ubu baradusiragiza gusa uwitwa Tusi we ni uwamagambo gusa ngo ndaje gikemure namashyego menshi, amakabyo sinakubwira menshiii
Kanda hano umusubize

joy hahahaja - 16/03/2017 saa 14:01

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhahahahahihihihihihuhuhuhuhuhuhinihhihihi
Kanda hano umusubize

joy hahahaja - 16/03/2017 saa 14:01

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhahahahahihihihihihuhuhuhuhuhuhinihhihihi
Kanda hano umusubize

Jean paul Niyonsaba - 15/03/2017 saa 16:52

Njye mbona hariya ho ababikoze barahise bemera amakosa bityo hashakwe byibuze uko uwo muturage atuzwa bitaribagirana kuko izo ntumwa nizimara kugenda umuturage araguma mugihirahiro,ubwo rero bikorwe hakiri kare!ubundi kuki abayobo bamwe na bamwe batobera muzehe Paul Kagame,nyamara ugasanga batanga raport zuzuye bati byakozwe neza,ubwo ntibaba bamusebya koko?dore ko buri muyobozi wese uretse muzehe ukunzwe n'abanyarwanda bose.usanga abo bandi bamuhagarariye munzego zose baza bavu ngo hejuru bategetse ibinibi,ubwo muzehe abayatumye kurenganya rubanda rugufi kko?nuko uwo muturage yashoboye kwibariza gusa izo ntumwa ntako zitagize
Kanda hano umusubize

Ak47 - 15/03/2017 saa 14:00

birasekeje tooo
Kanda hano umusubize

Ak47 - 15/03/2017 saa 14:00

hahahahahahuhuhuhuhhihihihihhi
Kanda hano umusubize

Joseph - 15/03/2017 saa 12:46

Ariko abanyamakuru twifitiye aha!!! Ngo " Rurageretse hagati ya Bamporiki n' Akarere ka Gatsibo" Niba ari ukutamenya ikinyarwanda, niba ari ugushitura abasomyi, byaranyobeye. Rwose nsanze nta rugeretse. Mbonye ahubwo baragiye inama uko bakemura ikibazo cy' uwo muvandimwe wacu udafite aho aba bitewe n' uko ubutaka bwe ubutaka bwe bwatujwemo abandi banyarwanda. Kandi mbonye bagihaye umurongo w' uburyo kizakemuka. Ahubwo Akarere n' Umurenge nibagire vuba bamukemurire ikibazo.
Kanda hano umusubize

kotaniro - 15/03/2017 saa 07:59

Uyu kadogo nawe atangiye kwijuta wallahi ubu se abo batujwe mumasambu yuwo watahutse base sekuru imiryango yabo ntaho yagiraga iba? ko bobatishuje nkuwo nguwo urimwo gusakuza none!!!
Kanda hano umusubize

bugingo - 14/03/2017 saa 16:12

Iminyago ibaho kw'isi yose! Nonese twarwaniraga iki? Twarabatsinze none barashaka kudutera hejuru!! Ninde wabyemera se? Yajyagahe se?Yahungaga iki se? Najye muli gereza .
Kanda hano umusubize

gd - 14/03/2017 saa 13:53

Ariko murasetsa,aba baturage bataratuzwa aho muri Rugarama ntibari bafite aho babaga ubwo mumasambu yaba se wabo ba sekuru babo se harimwo bande none ngo arahungutse bamusubize Isambu nabo uwo bamporiki nabanze abasubize aho babaga mbere yuko baza muri yo sambu yuwo muturage.
Kanda hano umusubize

ntawiha - 14/03/2017 saa 10:25

Mwanga ukuri ariko amaherezo niko gukemura ibintu, ubuse mwe mushyigikiyeko intumwa zacu zizajya zicecekera aho kuvugira abaturage, nje ndamushimiye kuko kuzuza inshingano nibyo byingenzi ibindi ubundi....
Kanda hano umusubize

nina - 14/03/2017 saa 10:10

TITi, sibyiza gutanga comment yawe utasomye inkuru ibyo Hon yavuze hano nibyo rwose ahubwo bose bajye bavugira baturage kuko nibo bahagarariye, nonese wowe ushyigikiyeko leta yambura umuturage ibye? mujye muva mumarangamutima muvugishe ukuri!
Kanda hano umusubize

titi - 14/03/2017 saa 07:27

Nta bamporiki na Evode uwizeyimana bose bi bamwe, ubwo se bamporiki ni ryari ava kuri terrain adakoze agashya, mwibuke avuga ko byabaraumwanzi zavuze ko ari inkoma mashyi, Evode nawe ngo mbese musenyeri nzakamwita ameneya iby'ingo ate atarugira, kuvuga mbere yo gutekereza ntabwo bikwiye umunyapolitike, nibareke twitorere muzehe maze abanyuzemo agakubuzo
Kanda hano umusubize

kiragi - 14/03/2017 saa 00:25

Ubuse rurageretse cyangwa abayobozi bari munshingano zabo! ? Njye ndabona ntaguhangana kurimo ahubwo haradlshakwa uko ikibazo cyakemuka hakurikijwe amategeko. Courage bayobozi bacu
Kanda hano umusubize

- 13/03/2017 saa 21:21

Bagerageze barebere bose
Kanda hano umusubize

Habimana - 13/03/2017 saa 20:50

Bampori Uvugishukuri. Njye mbona uzazira ukuri. nonese urebye sibyo?. ngwababyuka nibenshi! veut dire que Ibyakozwe Byakozwe Kugahato. Nyamara President Bamubwiyeko Abaturage Babyemeye! Gutekenika Kurakoraho Benshi Bibwiragako urwanda ruzahora mubujiji.
Kanda hano umusubize

dodos - 13/03/2017 saa 20:17

Abayobozi bajye bareka guhohotera rubanda.Kuba hari abahohotewe se bivuze ko iyo yaba inzira yo guhohotera abandi?
Kanda hano umusubize

dodos - 13/03/2017 saa 20:17

Abayobozi bajye bareka guhohotera rubanda.Kuba hari abahohotewe se bivuze ko iyo yaba inzira yo guhohotera abandi?
Kanda hano umusubize

uwayo - 13/03/2017 saa 19:20

ngo bamurenganuye n'abandi barenganye baburana uburenganzira bwabo ?nonese usanze warakoze amakosa wayagumamo oya pe ikosa rijye rikosorwa twirengere ingaruka aho kugumya kurenganya
Kanda hano umusubize

eric. nduwumwe - 13/03/2017 saa 18:35

sinzi, isambu yatanzwe ryari ? niba ari mbere yitegeko ko risohoka, ni bamutuze kuko abanyarwanda bose batashye bari bafite iwabo kandi baratujye amahoro arahinda, uwo rero siwe wasubiza ibintu inyuma
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU Samsom - 13/03/2017 saa 16:57

Ariko iri jambo rihabwa abadepite bo muli Afrika biyita INTUMWA ZA RUBANDA,barikuyeho?Tujye tuvugisha ukuri.Bamporiki ni abaturage bamushyizeho??? Ninde wamutumye?Niba se baduhagarariye,kuki batajya batuvuganira mu ibibazo bikomeye?Urugero: Ubushomeri,mwalimu uhembwa 40 000 frw kandi yararangije university,abantu babura taxi zibatwara mu mujyi wa Kigali kubera ko isoko barihaye abantu bamwe,inzara yica abantu muli Eastern Province,ubukene bwamaze abantu,akarengane,etc...Niba koko ari intumwa za rubanda,amamiliyoni bahembwa bajye bayagabana na Mwalimu.Jye mbona ari Intumwa z'inda zabo.Bajye bavuga ko ari intumwa z'ababashyizeho.Igihe Bamporiki asaba imbabazi mu izina ry'abahutu bose kandi batamutumye,ngicyo icyamugize intumwa y'inda ye.
Kanda hano umusubize

Jean paul Niyonsaba - 15/03/2017 saa 16:36

NJYE NDABONA HARIYA HARAKOZE UBWUMVIKANE
Kanda hano umusubize

deni - 13/03/2017 saa 16:40

None se babutanze nazi KO arubwande?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X