Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Rwanda rwatangiye neza imikino y’Akarere ka Gatanu rutsinda Kenya

ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yitwaye neza imbere y’abanya Kenya maze ibasha kwegukana intsinzi mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe y’imikino nyafurika kizabera muri Congo Brazzaville mu kwezi kwa Kanama 2017.

Iri rushanwa rya Zone V riri kubera mu misiri, u Rwanda rwabashije gutsinda umukino wa mbere bahuyemo na Kenya amanota 76 kuri 60.

Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda rufite amanota 14 kuri 7, aka kabiri Kenya yigaranzura u Rwanda karangira ifite amanota 32 kuri 26, mu gihe agace ka gatatu ko karangiye u Rwanda rufite 47 kuri 40.

U Rwanda ruri mu itsinda A kimwe na Misiri yakiriye inafite iki gikombe giheruka, Kenya na Sudani y’Epfo mu gihe itsinda B rigizwe n’u Burundi, Uganda na Somalia.

Abakinnyi 13 u Rwanda rwitabaje muri iri rushanwa ni Mugabe Aristide ari nawe Kapiteni, Sagamba Sedar, Kubwimana Kazingufu Ali, Ishimwe Parfait, Ruzigande Ali, Shyaka Olivier, Gasana Kenny, Cameron Bradley, Steven Hagumintwari, Kaje Elie, Kami Kabange, Rwabigwi Adonis na Manzi Dan.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, ikipe y’u Rwanda iraza guhura n’ikipe y’igihugu ya Misiri ari nayo yakiriye iri rushanwa, uyu mukino ukaba uri butangire ku isaha ya saa tatu na mirongo ine n’itanu (21:45) za hano mu Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rich sugar mamies Rwanda - 28/04/2017 saa 16:29

Yemwe Basomyi bingeri zose? Abagabo,abasore,abagore n,abakobwa mwese ntimuhejwe bitewe nuwo wifuza uwariwe wese wamubona ukurikije ibisabwa kuri page ya Facebook bita Rich sugar mamies Rwanda ukatwandikira ukatubwira uwo wifuza natwe tukakubwira conditions. Wanadusanga kuri Whatsapp 0782813961
Kanda hano umusubize

Ntwali Paul - 4/09/2017 saa 02:09

Shaka shuger maminibura Ifitekurimoney,kandidashajecyane. Itabyibushyecyane,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X