Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Bwaki iravuza ubuhuha

Mu karere ka Gicumbi haravugwa ikibazo cy’abana basaga 250 barwaye bwaki bitewe n’ikibazo cy’ubujiji kuko usanga ababyeyi bagaburira abana indyo imwe n’iyabantu bakuru nkuko byemejwe na Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere.

Mu kiganiro Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com yavuzeko mu karere ka Gicumbi hari ikibazo cy’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi aho usanga umubyeyi agaburira umwana w’amezi 6 indyo imwe niyabantu bakuru.

Niyonsaba yagize ati:” mu byukuri ubu twatangiye ubukangurambaga mu baturage kugirango ababyeyi bamenye ko guha umwana indyo yuzuye kuko byagaragaye mu karere hari abana 250 bose barwaye bwaki”

JPEG - 16.1 kb
Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi

Mu bana 250, babaruwe, barwaye bwaki muri bo 226 bari mu ibara ry’umuhondo naho 27 bari mu ibara ritukura, bakeneye gufashwa byihariye.
Mu ikusanyamibare ryakozwe mu kwezi kwa cumi 2015 mu bana bato 55 168 bari mu karere ka Gicumbi abagera ku 6 170 (8,3%) babasanganye ikibazo cy’imirire mibi, muri aba bafite ibibazo 38% byabo bari bafite ikibazo cyo kugwingira gishegesha abana bari mu minsi 1 000 ya mbere y’ubuzima bwabo.

Aho Niyonsaba asobanura ku inkono y’umwana yavuzeko ubusanzwe bitari bikwiye ko umwana w’amezi 6 agomba kurya ibiryo bimwe n’ibyabantu bakuru.

Yagize ati:” Ubusanzwe ntibikwiye ko umwana wamezi 6 agomba kurya ibiryo bimwe n’iby’abantu bakuru, kuko ubusanzwe niba abantu bakuru barya gatatu ku munsi, umwana yagakwiye kurya 6 kandi afite inkono ye yihariye itandukane n’iyabantu bakuru”

Niyonsaba yavuze ko ubu bukangurambaga buzagira byinshi buhindura ku myumvire y’ababyeyi.

Ingamba ziriho ngo bizeye ko hari umusaruro zizatanga, imibare bafite ubu ngo yavuye ku bana 361 bari barwaye bwaki umwaka ushize, bakizera ko hari ikiri guhinduka

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habyarimana Jean d’Amour - 15/03/2017 saa 22:00

ibyo uyu Muyobozi avuga ni ukuri ntabwo ari inzara ahubwo ni imyumvire y' abaturage kuko Gicumbi ibiribwa birahari ni ukutamenya uko bikoreshwa,indyo yuzuye igizwe n'iki?hari abafite ibiribwa ariko batazi kubiteka no kubigabura,igikoni cy'umudugudu kirakenewe.
Kanda hano umusubize

kato - 15/03/2017 saa 07:28

Ikibazo ntabwo ari ubujiji ni ubukene kandi ni mu gihugu hose. Ubihakana ajye mu tugari yirebere.Aho ibintu bigeze abaturage bari bakwiye gusabirwa imfashanyo nta kinegu kirimo.Bityo igihe hagishakwa umuti wa burundu nibura abaturage bakaba barya.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 15/03/2017 saa 00:05

NONESE ABO BABYEYI BAHINDUWE INJIJI. NIBO BANA BAMBERE BABYAYE????ABO BABYAYE MBERE KO BAKUZE NEZA??? ARIKO UBWO UWO RIBERATA ATINYA IMANA?? BIRABABAJE!
Kanda hano umusubize

- 14/03/2017 saa 19:21

Abatagira amazi ariyo njya numva ngo ni isoko y' ubuzima bazarya neza babitekesheje iki, jya za Rutare , Giti na Rukomo urebe ko baheruka amazi. Ahubwo n' amavunja n' izindi ndwara zikomoka Ku mwanda. Mbiswa da abayobozi baho ni abo gutekinika gusa, nta kindi bamaze.
Kanda hano umusubize

Pdd - 14/03/2017 saa 18:59

Bave mu matiku bakore
Kanda hano umusubize

KIRENGA JAMES - 14/03/2017 saa 13:55

Nibyo koko,BWAKI iterwa n'ubukene,kandi ubukene buba ku isi hose.UBUKENE buzavaho mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Muli iyo si nshya ivugwa na Bible ahantu henshi (nubwo abanyamadini batajya bayigisha),nta kibazo kizaba mu isi. Ibi byose bizavaho:Ubukene,intambara,Bwaki,akarengane,ubushomeri,ubusumbane,ruswa,ubusambanyi,kwicana,kwiba,politike,etc...Abantu bose banga gukora ibyo Bible ivuga,bazarimbuka burundu ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).Kwibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,ubutunzi,imyanya y'icyubahiro,etc...ni ukwibeshya cyane.Twese turapfa tukabisiga.Ariko abantu bakorera imana,urugero baliya bantu birirwa mu mihanda babwiriza ku buntu nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14,abo bazazuka bahembwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Birababaje kubona tubwiriza abantu,abashaka kumva bakaba bacye cyane.Kuki mutabona ko ubuzima ari bugufi cyane?Turi abantu nka mwe.Mutwigane,mwige Bible namwe mukore umurimo w'imana kugirango muzabone ubuzima bw'iteka.YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose gukora uwo MURIMO nkuko tubisoma muli Yohana 14:12.Wivuga ngo bireba Padiri na Pastor gusa.Uzi neza uburyo bajyaho.Ntabwo ari imana ibashyiraho.Nabo baba bishakira umugati,ntabwo ari imana.Mbisubiremo,umukristu nyakuri wese yiga Bible neza,ikamuhindura,hanyuma akajya kubwiriza.Akazahembwa kuba mu ijuru cyangwa mu isi itazabamo BWAKI.
Kanda hano umusubize

BYUMBA - 14/03/2017 saa 12:32

GICUMBI? GICUMBI yarananiranye kabisa. Kuki Ubuyobozi butavugira abo baturage?IBI BIBAZO NT'AHANDI WABISANGA URETSE GUSA MURI GICUMBI honyine . Abayobozi bakora iki?
Kanda hano umusubize

Innocent - 15/03/2017 saa 09:13

Ikibazo ntabwo ari abayobozi bo ku karere Ahubwo ni abayobozi bo mu mirenge ; utugari n'abajyanama b'ubuzima badakora bagatekinika gusa. Ni begere abaturage bamenye uko babayeho mu buzima bwa buri munsi
Kanda hano umusubize

DR AIMABLE KALISA(FRANCE) - 14/03/2017 saa 12:30

Biratangaje iby'uyu Mudamu Liberata avuga ngo "BWAKI ITERWA N'UBUJIJI".Ariko mwajya muvugisha ukuli koko. GICUMBI weeee!!Gushinyagura. Iyi bwaki nta kindi kiyitera ni UBUKENE ABATURAGE BAFITE.Wowe uvuga ngo barye indyo yuzuye bayivana hehe ko nta mafranga bafite? iyo ndyo ituzuye bayifata (iyo bayibonye ariko) kubera amikora makeya. Umuntu yaba arya rimwe mu minsi 2 ngo azarya neza ate?TUGOMBA GUSOBANURA IBIBAZO UKO BIRI apana guca uruhande. IYI BWAKI ITERWA N'UBUKENE APANA UBUJIJI. Ahubwo hagomba gufatwa ingamba zo gufasha abaturage kuko bakennye cyane: CROIx ROUGE,MSF,ONG...zikaza zikadufasha iki kibazo kuko kiremereye cyane. Niba abana 38% baragwingiye,ibi ni ibibazo bikomeye cyane kubuzima bwabo. REKA ABO BATURAGE TUBAFASHE,LETA NITANGE IMFASHANYO maze urebe ko ikibazo cya bwaki kitavaho. NAHO KUVUGA NGO NI UBUJIJI butera bwaki ibi byaba ari ukwigiza nkana.
Kanda hano umusubize

Innocent - 15/03/2017 saa 09:30

Liberata ibyo avuga ni ukuri ; ubwo ushatse kuvuga ko abaturage ba gicumbi hari udashobora kubona imboga rwatsi ; ibishyimbo...none se imvange y'ibiryo bihenze niyo ndyo yuzuye gusa ? Ubu ukoze igenzura wasanga abayirwaje ari abakene bari inyuma y'abandi ? Cyangwa ni ubujiji gusa ; mujye mureka kubeshya
Kanda hano umusubize

Innocent - 15/03/2017 saa 09:30

Liberata ibyo avuga ni ukuri ; ubwo ushatse kuvuga ko abaturage ba gicumbi hari udashobora kubona imboga rwatsi ; ibishyimbo...none se imvange y'ibiryo bihenze niyo ndyo yuzuye gusa ? Ubu ukoze igenzura wasanga abayirwaje ari abakene bari inyuma y'abandi ? Cyangwa ni ubujiji gusa ; mujye mureka kubeshya
Kanda hano umusubize

YARAMBA - 16/03/2017 saa 10:33

Umva mbese uyu nawe ibyavuze ngo LIBERATA yavuze ukuri .Nta kuri kurimo. Abarwaye bwaki bose ni ABAKENE,bose ndabazi. Harya ngo abaturage ba GICUMBI ntamboga babuze? umuntu se atungwa n'imboga gusa/? MBESE UBUNDI BWAKI ITERWA N'IKI WE? kubura za PROTEINES. None abo baturage bavanahe ibishyimbo,inyama........amata......Ayi ayinyaaa! kubera ubumenyi bukeya wifitiye ,uziko bwaki iterwa no kubura imboga?IBISHYIMBO BIGURA AMABUYE?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X