Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Queen cha yasimbuye Charly na Nina basezeye muri PGGSS7

Mu minsi ishize irushanwa rya PGGSS7 ryatangijwe ku mugaragaro, abahanzi baratorwa abajyamo baramenyekana, Charly na Nina bajya muri iri rushanwa bwa mbere nk’abakobwa bitwaye neza.

Kugeza ubu aya amakuru yizewe ahari ni uko bamaze gusezera muri iri rushanwa
nkuko biri mu nyandiko dufitiye copy yasinyweho na Muyoboke Alexis umujyanama w’aba bahanzikazi yavuze ko bashimira cyane abantu bose babatoye ariko kubera impamvu z’akazi ka muzika bari barateguye bidashobotse ko bitabira iri rushanwa.

JPEG - 28.2 kb
Charly na Nina bamaze gusezera muri PGGSS7

Amategeko y’iri rushanwa avuga ko umuhanzi yaramutse yikuye mu marushanwa ahita asimburwa n’uwa mukurikiye mu manota aha rero Queen Cha wari wakurikiye aba bahanzi mu matira yabaye kuwa 08/03/2017 aho mu bahanzikazi Oda Paccy yagize amajwi 34, Charly& Nina 33, Jody 20, Queen Cha 26, Young Grace 25, Allioni 24. Ibi bivuze ko umuhanzikazi ukurikiye mu majwi ariwe ugomba kuzitabira iri rushanwa,aha ni Queen Cha dore ko ariwe wari wabaye uwa Gatatu .

Ku ruhande rw’abategura iri rushanwa Mushyoma Joseph Bubou uhagarariye EAP aganira na imirasire.com yemeje iby’aya makuru.

JPEG - 41.2 kb
Mushyoma Joseph Boubu Umuyobozi wa EAP

Yagize ati: “ Ayo makuru niyo rwose ariko ntago bikuye mu irushanwa nkuko byatangiye kuvugwa ahubwo kubera gahunda bari barateguye zijyanye bafite ntago byabakundira ku itabira iri rushanwa nkuko Muyoboke Alex yabitumenyesheje mu buryo bwanditse.”

Yakomeje atangaza ko nta gihindutse nkuko amategeko abiteganya Queen Cha wari wakurikiye aba bakobwa ari we ugomba guhita abasimbura.

JPEG - 40.9 kb
Queen Cha wari wakurikiye Charly na Nina yahise abasimbura muri rushanwa

Twagerageje kuvugisha Queen cha ngo atubwire icyo abitangazaho dore ko aba ari amahirwe kuko uba utazi niba uri imbere yawe ashobora ku ivana mu irushanwa kuri telefoni(telephone) ye igendanwa ntibyadukundira.

Aya marushanwa biteganyijwe ko azatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2017.
Aba bakobwa bamaze iminsi ku mugabane w’Uburayi aho bari gukora ibitaramo binyuranye, bavuye mu Bubiligi bakomereza mu bufaransa basigaje n’Ubusuwisi aho bazataramira tariki 18 Werurwe 2017 bagahita bagaruka mu Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X