Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntibyari byoroshye hagati y’ubucamanza n’abunganira Dr Nkusi Joseph woherejwe na Norvege

Dr Nkusi Joseph umaze amezi arenga abiri afungiwe mu Rwanda, yitabye urukiko bwa mbere Muri uru rubanza umwunganira yavuze ko urukiko rudafite uburenganzira bwo kumuburanisha mu gihe nyiri ubwite we atangaza ko yamenyeshejwe ari bwitabe urukiko habura isaha ngo aburanishwe.

Dr Nkusi Joseph washinze urubuga ( Blog) yise Shikama ye araregwa guteza imvururu muri rubanda, Akaba yaroherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Norvege.Nkusi woherejwe mu Rwanda mu mezi abiri ashize.

Mu bindi byaha aregwa harimo aregwa icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

JPEG - 42.8 kb
Dr Nkusi Joseph yitabye bwa mbere urukiko

Ibi byaha aregwa, bivugwa ko yabikoreye ahanini kuri interineti, ku rubuga yashinze (blog) yise Shikama ye, aho yakunze kunyuza inyandiko ari mu gihugu cya Norvege.
Mu cyumba cy’iburanisha habanje kuburanishirizwamo izindi manza z’abafungiwe muri Gereza ya Gasabo; barimo abajurira.

Nkusi yaje mu cyumba cy’iburanisha saa yine n’igice z’amanywa (10:30 AM), akigera imbere y’umucamanza yabanje gusobanura ko atari yamenyeshejwe mbere ko ari buburane, avuga ko yabibwiwe saa tatu n’iminota makumyabiri (9:20 AM).

Umucamanza yabwiye uregwa ko mu byaha aregwamo harimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nuko amusaba kugira icyo abivugaho.
Nkusi mbere yo kugira icyo avuga, umwunganira mu mategeko, ari we Me Alain Ntagara yahise abwira urukiko ko asanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha umukiriya we, arusaba ko rwamwohereza mu Rukiko rubifitiye ububasha.

Aha Me Ntagara yabanje kugaragaza zimwe mu ngingo zirimo iya 135 y’Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, nuko asobanura ko uru rukiko nta bubasha rufite rwo kuburanisha uregwa, agaragaza ko ashingiye ku ngingo ziri mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Uretse ibi byaha, Me Ntagara yanavuze ibindi byaha umukiriya we aregwa bigaragazwa n’ingingo za 136, iya 463 ziri mu gitabo cy’amategeko ahana, avuga ko Urukiko rubahaye umwanya nazo yazazigarukaho.

Umucamanza yamubwiye ko nta wundi mwanya, amusaba ko yahita asobanura iby’izo ngingo zindi ko atategereza ko habanza gusuzumwa ingingo za mbere.

Me Ntagara yahise asobanura kuri izi ngingo zivuga ku guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri.

Aha ingingo ya 136 ivuga ko umuntu wese, witwaza, ari disikuru avugiye mu nama cyangwa mu giterane, ari inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bishyizwe mu maso ya rubanda.

Uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo, agatera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15), nk’uko iyi ngingo ibivuga.

Ingingo ya 136 yo ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Itegeko risobanura ku buryo burambuye ibijyanye n‟ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku rundi ruhande ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga buvuga ko Urukiko rwakwiga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rwazareba ku bubasha bwarwo rugafata umwanzuro ku cyemezo uregwa asaba cyo kohereza uru rubanza mu rukiko rubifitiye ububasha.

Nkusi Joseph yaje guhita afata ijambo, asaba umucamanza gusubika urubanza kubw’impamvu yari agiye kurondora ariko umucamanza amubwira ko n’ubundi agiye gusubika urubanza.

Umucamanza yahise abwira Nkusi ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa ku wa 30 Werurwe 2017.

Ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko iki cyaha Nkusi aregwa cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kiri mu byaha bihungabanya Leta, gihanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mitako - 15/03/2017 saa 12:45

Blog yuriya mugabo narayisomye, ikibazo gikomereye u Rwanda nuko uguze kubutegetsi wese abuza abantu kuvuga noneho warekura byose bikaza birimo numwanda. Mwibuke ibyandikwaga muri 1992 mu Rwanda ngo kuko abanyarwanda babonye uruvugiro ukajya mu muhanda wirirwa utuka perezida, abasilikare abajandarume, icyo gihe abari mu mashyamba babakomera amashyi bishimira ko abanyarwanda babonye ubwinyagamburiro ko basigaye bavuga icyo batekerereza. Ese ibyo byarengeye he kwabo batubwiraga ko biri mubyo barwanira? Esubu ayo mashyaka yatukaga Habyarimana nibyo binyamakuru ubu bimeze gute? Nibangahe babizize?
Kanda hano umusubize

mushima@yahoo.com - 14/03/2017 saa 22:59

Guceceka sibyo byateje ubwicanyi mu rwanda, bwatewe n'urwanko, amacakubiri n'inda ndende. Ibyo rero mbimenye mujye mureka kwitiranya ibintu. Ntabwo umuntu azazana amarozi ayajugunye mu bantu ngo bamwihorere, uburozi bwambere bwica n'amagambo yo kwangisha abantu uwundi cg igihugu. Naho ib'abazungu mushima ntabyo mbona abazungu ni wabo biracika . Uwakoze icyaha wese agomba guhanwa n'amategeko abigenga kandi agahanirwa aho yakoreye ibyaha. C'est tout .
Kanda hano umusubize

Mukasekuru - 14/03/2017 saa 17:46

Yewe weeee!!! Uno umugabo blog ye Imeze nkiya Nahimana yasebyaga Leta cyane ndetse agatuka nabayobozi!
Kanda hano umusubize

kinyoni - 14/03/2017 saa 17:43

uyumunsi nijye ejo niwowe sha kandi ngo umugabombwa aseka imbohe
Kanda hano umusubize

nyundo - 14/03/2017 saa 16:02

Nyamara n'abandi mushatse mwataha kuneza,cg mugakekeka.kuko ibi n'ibigagaza ko amahanga amaze kumenya ko arimwe mwananiranye.kubera politike mbi yanyu.n'abandi murarye muri menge barabohereza kungufu kuko biragaragara ko isi imaze kurambirwa urusaku rwanyu n'ibinyoma.
Kanda hano umusubize

ngabo - 14/03/2017 saa 19:30

Ntagahora gahanze nyundo we. Kwi si niwacu umuntu azira gutekereza muri make leta iguhitiramo ibyo utekereza. Ni agahoma munwa
Kanda hano umusubize

ZAMANI EZRA - 14/03/2017 saa 19:49

Ntabwo umuti ari GUCECEKA.Hari benshi bavuga ibintu byinshi bitagenda mu Rwanda.Kubera ko ba Nyakubahwa Depite batajya babivuga,dukeneye abantu babivuga,bakabyandika.Nubwo Leta yanga kwikosora,ariko bigomba kuvugwa.The solution is not Muzzling people (gucecekesha abantu).Bili mu byateye intambara muli 1990.UBWISANZURE ni ngombwa.Nicyo ABAZUNGU baturusha.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 15/03/2017 saa 18:08

Ngo amahanga amaze kumenya iki? Wavuze se ko ari ikinyoma giherekejwe na ruswa leta y'u Rwanda ikoresha bariya bigatuma bariya banyamahanga bemera kohereza izi mpunzi kwicwa urubozo! Baribeshya ariko ntibazazimara,impera n'imperuka zizataha zemye!
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 16/03/2017 saa 14:22

Bagabo we ibyo uvuga ni ukuri gusa ruswa niyo ikora cyane kuko ukuri ko bariya bazungu barakuzi abandi nabo baba bashaka gushyigikira ubutegetsi bishyiriyeho ndetse banakoresha (igikoresho cyabo)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X