Monaco cosmetics

Uwahoze ari umujyanama wa Radio na weasel ashobora gufungwa azira AK 47

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi akaba n’umuvandimwe wa Chameleone yitabye Imana bikavugwa ko yazize ibiyobyabwenge ariko nyuma bigatahurwa ko yazize inkoni, umuryango wa nyakwigendera wariye karungu ushimangira ko Jeff Kiwa wahoze ari umujyanama wa Radio na Weasel mu by’umuziki, ari mu bagize uruhare mu rupfu rw’uwo musore.

Amakuru atangazwa na Uganda Showbiz aravuga ko Jeff Kiwa ashobora gufungwa nyuma y’uko ngo ashobora kuba azi ibyerekeye urupfu rwa Emmanuel Mayanja Hummertone uzwi nka AK 47 ariko akinumira ntagire icyo abitangazaho.

Kuwa 16 Werurwe 2015 nibwo AK 47 yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu kabari Dejavu. Nyuma y’icyo gikorwa kigayitse Polisi yahise itegeka ko bafunga ako kabari mu gihe AK47 yahise ajyanwa ku bitaro bya Nsambya nyuma akaza gushiramo umwuka.

Nyuma y’uru rupfu Umuhanzikazi uzwi nka Sheebah Karungi na Diamond Oscar baje gutumizwa kuri Polisi ngo bajye kubazwa ku byerekeye uru rupfu, gusa kuri ubu uyu Jeff nawe akaba yongeye gushyirwa mu majwi n’umuryango wa Jese Chameleone ko ari mu bagize uruhare mu iyicwa ry’umuhungu wabo, bityo isaha n’isaha akaba yafungwa.

Nyuma y’iminsi micye uyu muhanzi apfuye ikinyamakuru newvision cyanditse ko akabari kitwa Dejavu ka Jeff Kiwanuka wahoze ari manager wa Good Life itsinda ribarizwamo Weasel umwe mu bavandimwe ba nyakwigendera, byabaye ngombwa ko nawe agomba gukorwaho iperereza na Polisi ariko nyuma ntihamenyekana icyaje kuvamo akaba ari nayo mpamvu umuryango wongeye kubura dosiye (Dossier).

Nyakwigendera AK 47 w’imyaka 25 asize umugore umwe n’abana batatu barimo n’impanga. Urupfu rwe rwababaje benshi cyane barimo n’abavandimwe be,Chameleone,Pallaso na Weasel ndetse n’abandi banyamuziki batandukanye barimo Sheeba Karungi,Juliana, Bebe Cool n’abandi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/03/2017 saa 17:19

Munaffe Ak 47 katonda akuwumuze emilembe sijyakwelabila.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X