Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ababurana uduke itegeko rishya rigiye kubakumira aho batarenga


Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yemeje umushinga w’ itegeko rigena ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda,iri tegeko kandi rikazagena ubufasha mu mategeko ku batishoboye binyuze mu kigega cyihariye, ibi bikazatuma abanyarwanda bose babona ubutabera ndetse n’imanza zikazacibwa hakurikijwe amategeko. Gusa iri tegeko rishya rigiye kujya rikumira ababurana ibintu bike ribereka aho batagomba kurenga

Umushinga w’itegeko rigena ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda wemejwe n’abadepite 68 muri 75,iyi ikaba inkuru nziza ku banyarwanda batabonaga ubwunganizi bitewe n’ubushobozi buke bityo ugasanga imanza zabo zibaye ibirarane.

Me Evode Uwizeyimana,umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera yavuze ko uyu mushinga uhaye rugari abanyarwanda bose biganjemo abatishoboye ndetse n’abakire, ariko kandi kubona ubufasha ngo si ukuburana ubusa.

Me uwizeyimana yagize ati “kuvuga ngo nabonye ubufasha mu by’amategeko, reka nkomeze mburane ubusa, ibyo ngibyo hari andi mategeko abireba ku buryo twavuze ngo agaciro k’icyiburanwa karengeje miliyoni eshatu(3.000.000) ntabwo urwo rubanza ruriburenge aha n’aha,agaciro k’icyiburanwa kangana gutya,uru rubanza rutangirira aha n’aha, iki kibazo simpamya ko kizabaho ubwo twatanze ubufasha mu by’amategeko ngo bazishora mu manza bajye kuburana ubusa.

Gusa nubwo mu mushinga w’itegeko havugwamo ikigega kizajya gifasha abatishoboye mu by’amategeko,ntibagaragaje uko agaciro kacyo kangana, byabereye urujijo bamwe mu badepite, nk’uko byagarutsweho na depite Kalisa Evariste.

Ati “Amafaranga, ingengo y’imari iteganywa n’iteka rya perezida rigasobanura n’uko bizagenda n’ubufasha mu byerekeye n’ababurana n’abunganirwa mu nkiko,ibyo nabyo ntago nabyumvise”.

Hatowe kandi itegeko rigamije gukurikirana amasezerano yo guhuza za gasutamo,ifaranga rimwe ndetse n’isoko rusange, rikaba ryatowe n’abadepite 74 kuri 75 bitabiriye inteko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATERA Simon - 14/03/2017 saa 19:31

Uko babigenza kose,ntabwo ubucamanza bw'abantu bushobora kuba bwiza.Nta kabuza iteka hazamo kurenganya na Ruswa.Mwese muzi ibyo Urukiko rwa ARUSHA rwakoze (ICTR/TPIR).Byabaye agahomamunwa.Inkiko zo mu Rwanda zakatiye abaturage b'abahinzi igihano cya burundu y'umwihariko,mu gihe Bagosora bamukatiye imyaka 35,Gatete wamaze abantu muli Murambi,40 years,Zigiranyirazo Protais,muramu wa president Kinani bamuhanaguyeho icyaha,etc...We can't believe what is happening in this world!!!.There is too much INJUSTICE.We need God's Kingdom ivugwa muli Daniel 2:44. Nta bucamanza bw'abantu.Niyo mpamvu tubabwira ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,niho honyine tuzabona UBUTABERA nyabwo. Bible isobanura neza yuko abantu badashobora kuyobora neza isi (man can't direct his steps) nkuko Jeremiah 10:23 havuga.Dukeneye ubutegetsi bw'imana buzaba buyobowe na YESU.Burenda kuza bukayobora ISI.Tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Imana yashyizeho Umunsi w'imperuka kugirango izahindure ibintu bibera muli iyi si (Ibyakozwe 17:31).It will be " a Turning Point".IMPINDUKA. Ibi tubabwira,benshi ntacyo bibabwiye.Akenshi biterwa n'abanyamadini bigisha ko abayobozi bazahindura isi paradizo.Ni ikinyoma kuko batabishobora.Ntabwo abantu dushobora gukuraho akarengane,ubukene,intambara,ubusumbane,etc...Ariko mu isi nshya twasomye haruguru,nta kibazo na kimwe tuzagira.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka UBWAMI BW'IMANA muli Matayo 6:33.Nukuvuga gushaka UBUTEGETSI BW'IMANA.Abanga kumwumvira,kandi ni hafi isi yose ibyanga,abo ntabwo bazaba mu bwami bw'imana.Bazarimbuka bose ku Munsi w'imperuka nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Mwishukwa n'ibintu by'iyi si.The end is near nkuko abahanga benshi batemera Bible nabo babivuga.Ubu koko ntabwo mubona iyi Climate Change,Nuclear Bombs zirimo kwiyongera buli munsi?Birajyana ku MPERUKA y'isi nkuko abahanga babyemeza. Niba koko muli abanyabwenge,murusheho gutekereza aho gusoma ibi tubabwira gusa mukituramira.Faut pas dormir sur vos lauriers.MUKANGUKE kuko imperuka yegereje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X