Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amateka yo kurwibutso rwa Gisozi harimo ayakocamye “Hon: Mutimura Zeno”

Kuri uyu wa 14 Werurwe Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016, Hon Zeno Mutimura yagarutse ku makosa agaragara mu bikorwa bikorerwa mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ko bimwe muri byo bigoreka amateka nkaho bavuga ngo amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Perodin’ ko ataribyo ahubwo ko yanditswe na Gitera, ndetse yanagarutse ku kibazo cyabasemura kuko ntabumenyi buhagije bafite mu indimi.

JPEG - 111.2 kb
Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite

Hon,Mutimura Zeno avuga ko aya mateka akocame amaze igihe kinini muri uru rwibutso rufatwa nk’urubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside, yanenze bimwe mu bikorwa byo mu rwibutso rwa Kigali birimo ibigaragaza amateka akocamye asaba ko bikosorwa kugira ngo bitazakomeza kugira abo biyobya.

Hon Mutimura yagaragaje ko ababazwa n’ibi bigoreka amateka ya Jenoside
Depite Mutimura Zeno yasabaye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside (yo mu nteko ishinga amateko) gukurikirana bimwe mu bibazo byangiza amateka ya Jenoside.

JPEG - 33.5 kb
Hon: Mutimura Zeno

Iyi ntumwa ya rubanda yagarutse ku makosa agaragara mu bikorwa bikorerwa mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ko bimwe muri byo bigoreka intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Urugero ni nko kuvuga ngo ‘amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Perodin’ ntabwo ari byo ni aya Gitera kandi twagiye tubisobanura ariko ntibyigeze bihunduka.”

Avuga ko aya mateka akocame amaze igihe kinini muri uru rwibutso rufatwa nk’urubumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “ Twakomeje gutangaho raporo kugeza n’aho duhamagaje umukozi wa AEGIS-Trust ariko ntacyahindutse kugeza igihe mperukirayo”

Hon Mutimura yagarutse ku bibazo bibiri bigaragara muri uru rwibutso, ko hari n’ikibazo cy’ururimi rw’abasobanura amateka badafite ubunararibonye mu ndimi ku buryo basobanura amateka nk’aya aremereye.

Ati “ Iyo wakira abashyitsi b’abanyamahanga ugomba kubasobanurira mu buryo busobanutse, ibintu byo gucishiriza uvuga ururimi urwana na rwo ni ikibazo.”

Avuga ko abakora muri uru rwibutso bakwiye guhugurwa ku rurimi kugira ngo abaje gusobanurirwa amateka mabi yataye u Rwanda mu manga ya Jenoside batahane isura nyayo yabyo.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko Ishinga Amategeko iyobowe na Hon Byabarumwanzi Francois yavuze ko bagiye kuganira n’abashinzwe gukurikirana uru rwibutso bashake umuti w’iki kibazo.

Ati “ Ibyo gukosora ariya mateka 10 ni nk’ako kanya ni ibintu abantu bazi kandi bigomba gukosorwa, ibyerekeye ururimi bazatubwira niba barabuze abantu bazi igifaransa kiza cyangwa icyongereza kiza cyangwa izindi ndimi z’amahanga bashobora gusobanurira abashyitsi ku buryo bwumvikana.”

Hon Mwiza Esperance wungirije Perezida w’iyi komisiyo yagarutse kuri aya mateka agoramye ari mu rwibutso rwa Gisozi, avuga ko amateka nk’aya ashobora kuyobya ku bifuza kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ati “ Bashobora no kuvuga bati n’ibindi byose wasanga bidasobanutse neza.”

Depite Mwiza yahise asaba inteko rusange ko mu myanzuro bari batanze hakongerwamo usaba Minisiteri y’Umuco na Sport ifite mu nshingano inzibutso kugira icyo ikora mu gukosora aya mateka.

Abadepite bakiranye iki cyifuzo bahise bemera ko uyu mwanzuro wongerwamo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabengera - 15/03/2017 saa 14:15

Birababaje nka leta ko ibi bigaragajwe nyuma yimyaka ingana gutya abantu baturamye aho bahembwa buri mwaka bita abandi interahamwe n'ibigarasha. kuko uvuze ibitagenda muriyi leta.
Kanda hano umusubize

Nzabandora - 15/03/2017 saa 13:36

Iyi Leta ntizatinda kubona ingaruka zo gutanga akazi Ku buryo bubogamye. Igihugu gifite abanyabwenge ariko bakumiriwe Ku isoko ry'umurimo kubera ikimenyane ndetse ntawatinya kuvuga ko harimo n'ivangura. Nawe se muri iki gihugu, 'ndamuzi iruta ndabizi' none NGO abagoreka amateka kubera ubumenyi buke! Ko mutavuga se abaroga abantu ngo baravura mu bitaro! Abahombya igihugu my ngengo y'Imari! Ngaho mukomeze muryoherwe n'ingaruka za system! Abatari muri system dukomeje kwihangana
Kanda hano umusubize

Kamanzi JP - 16/03/2017 saa 10:42

Nonese Nzabandora weeee, Ubungubu koko uhereye ku magambo yanditse mu kinyamakuru, uhita wumva koko ari ukuri? Uzajye mu Rwibutso ku Gisozi, uzasanga ibyavuzwe muri iriya nkuru ari ibinyoma bisa. Mu Rwibutso handitsemo amategeko 10 y'abahutu, bakanasobanura ko yaturutse muri Kangura. Nta hantu handitse ko ari amategeko yanditswe na Peraudin. Ikindi ku bijyanye no gusobanura amateka mu cyongereza; mpamya neza ko abakozi bo ku Rwibutso bashinzwe kwakira abashyitsi, ni bamwe muri iki gihugu bakoresha kenshi ururimi rw'icyongereza. Mu by'ukuri koko ururimi rw'amahanga ruravuna, ariko bariya ba guides bo ku Gisozi bari muri bakeya bavuga neza ururimi kandi banakoresha termes ziri techniques mu bijyanye no gusobanura amateka cyane cyane amateka aganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntekereza ko Honorable Mutimura yibeshye mu kuvuga biriya. Naho ibyo kuvuga ngo iyi Leta ntizatinda kubona ko yibeshye (mu gutanga akazi), niba nibuka neza, hariya ku gisozi, hayoborwa na ONG, ntabwo abakozi baho ari abakozi ba Leta. Witangira kuboneraho ngo uvuge Leta nabi. Niba usanzwe utishimiye Leta ni ibyawe uzapfana kuyanga. Umunsi mwiza.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 16/03/2017 saa 14:03

Iyo systeme uvuga utarimo se wowe uri uwahe? Niba uri umunyarwanda ufite bene wanyu nawe niba utari we uvugane nabakuzanye. Mumaze kurambirana no kuvugavuga ngo abandi baha bene wabo akazi nkaho nta nbene wanyu ugira. ikindi mujye musaba akazi aho kari. Mwemeranyije iki kuli kaminuza? ngo leta igufitiye ideni ry'akazi?
Kanda hano umusubize

Bagabo - 15/03/2017 saa 13:30

Ikibazo u Rwanda rufite nuko abantu bose bahise baza bakivugira ibyobashaka yewe bamwe batanabifitiye ubumenyi.Ejobundi umuntu ufite imyaka nka 50 wabaye mu Rwanda kuva yabaho yewe yanahigiye kaminuza ararangiza agirimana bamushyira mubuyobozi.Numiwe ahagaze imbere yabazungu aho yavugagako u Rwanda rutariho kuva 1959 ko rwongeye kubaho kuva 1994 ukibaza uwo muntu wize kaminuza akarangiza i Butare agahabwa diplome avuga ibintu nkibyo. Nyamara rurafitwe.
Kanda hano umusubize

Kinyakura - 15/03/2017 saa 04:57

Amateka yu Rwanda nubundi usanga abantu bose bapapira bagashyiramo ibyo bashatse bitewe ningoma iriho.Ugasanga buri muntu azamateka ye bitewe nuruhande aherereyemo kandi twese turabanyarwanda ndetse bamwe baranahagaze kuri bimwe ariko bajya kubivuga ugasanga ntibahuje.
Kanda hano umusubize

Yahaya - 15/03/2017 saa 14:00

Wowe vuga iy'ingoma yawe tuyumve ureke kwivugisha uburiganya
Kanda hano umusubize

HG - 14/03/2017 saa 20:51

Nyuma yo gusoma iyi nkuru, ndabona hari bimwe bivugwamo bitari byo, nk'amategeko 10 y'abahutu aha bivugwa ko urwibuto ruyitirira Perraudin mugihe ari aya Gitera, ibi ntaho bigaragara mu nzu y'amateka y'Rwibutso, ahubwo herekanwa amategeko yasohotse muli kangura, Nkaba ntekereza ko nta kwibeshya ku mateka kurimo. naho ku bijyanye n'indimi z'amahanga zikoreshwa mu gusobanura amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi asobanurirwa ba nyiri ayo mahanga ndemeza ko hari ubumenyi bw'ibanze mundimi ababikora bafite kandi bugenda buzamuka uko experience yabo nayo izamuka, nkanatekereza ko ijambo kugoreka amateka bifite ireme rikomeye bazi neza kandi batakora icyaricyo cyose cyagooreka ayo mateka.
Kanda hano umusubize

mafene - 14/03/2017 saa 17:31

Aya koko ni amakosa. Baravuga igifranglais nk'uko babyigishijwe ntawabarenganya. Naho ndetse baragerageza! Abazi indimi neza se uzabakurahe? Muransekeje! Naho ibya Perrodin, nawe ni ukumubeshyera koko. Honorable Zeno nawe,ntarakare ni mubwirako aya mategeko 10 atavuzwe na Gitera Habyarimana JB.,ahubwo ni agatsiko ko mu kinyamakuru cya Ngeze Hassan cyitwaga Kangura, kayashyizeho muli 1991, nibyo byibyo ,kageretseho ngo ni Gitera wabivuze! Ryali? Hehe? Nikimenyimenyi,iyo uyasomye neza( mumbabarire sinshaka kuyasubiramo kuko yabibaga urwango ),usanga atarajyanye no mugihe Gitera yarimo. Ngeze Hassan yari umuntu mubi cyane! Bamwe ngo ni Perrodin,ni Gitera ni Kayibanda cg Makuza Anastase. Reka reka!
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 16/03/2017 saa 14:18

Yaba Gitera,Ngeze cyangwa Perraudin bose ni bamwe basenyeraga umugozi umwe wo gutsemba abatutsi. Uwashakaga ico arya nawe,nubwo nawe yaba ari umututsi akabwihakana akabahukamo akabica. .....barahari ba Rwasibo. Uwahimbye,wahanze cyangwa uwanditse cyangwa uwitiriwe ariya mategeko ngenga-bahutu siwe kibazo ahubwo ikibazo nuko abantu benshi bayakurikije kurusha uko bakurikiza ay'Imana. Naho Hon Zeno mumufashe hasi. Iyo itaba contribution ye bamwe ntituba turi muli uru Rwanda bari baraduciyemo. Nubundi bavuga ibigoramye ....... Urwibutso rwa Gisozi rwo njye naruketse kera.... Rudahigwa ngo RUDAHINGA? Ibyo babikoze babigendereye nikimenyimenyi banze kubikosora.. cyangwa si wawundi tuzi wabaye Umwami w' u Rwanda baba bavuga?
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 14/03/2017 saa 17:00

Aho mperukirayo nabonye banasuzugura abanyarwanda. Ikindi nuko kuli video itangira banditse RUDAHINGA bavuga RUDAHIGWA. Tubabwiye ngo babikosore baratubwira ngo ntibishoboka byarakozwe byararangiye. Hariya mu rwibutso bahashyire maneko azatahura icyihisheyo. Hari igihe nahageze umusore umwe arimo gusobanurira abazungu ibintu ambonye arabanza aracecea abonye nagumye aho arambwira ngo ningende hari ibyo ashaka gusobanurira itsinda ukwaryo.
Kanda hano umusubize

Bobo - 14/03/2017 saa 21:00

Hahahahaha ariko abantu baraswbanya koko. ngo yagushyize ku ruhande?
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 16/03/2017 saa 13:50

Ashobora hari ibyo yashakaga kugoreka noneho yandeba agatinya kubivuga numva.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X