Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi badaha abanyamakuru amakuru akabo kagiye gushoboka

Minisitiri Mukabaramba aribaza impamvu we atanga amakuru ariko ugasanga umuyobozi w’akarere adatanga amakuru ibi yabitangarije ikinyamakuru imirasire.com nyuma yaho abayobozi b’Uturere twa Ngoma naNyagatare ndetse n’ababungirije banze ku gutanga amakuru ku kinyamakuru imirasire.com. Uyu muyobozi akaba avuga ko aba bayobozi bagiye gufatirwa ingamba zikarishye

JPEG - 65.2 kb
Umunyamabanga wa Leta mu ri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Mukabaramba alvera aranenga bamwe mu bayobozi b’uturere banga kuvugana n’itangazamakuru bitwaje ko bari mu nama.

Bikunze kumvikana mu bitangazamakuru aho usanga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko abayobozi b’uturere n’ababungirije aho umuhamagara ntakwitabe wanamwandikira ubutumwa bugufi ntabusubize, yanagusubiza akakubwira ko ari mu nama wakongera kumuhamagara ukumva telephone yayikuyeho.

Urugero hano ni aho umunyamakuru w’imirasire.com yahamagaye kuri uyu wa 14 werurwe 2017 mu bihe bitandukanye abayobozi b’uturere twa Ngoma, Nyagatare. umunyamakuru ashaka kubabaza amakuru atandukanye avugwa muri utwo turere ariko birangira ntamuyobozi numwe ushoboye gusubiza umunyamakuru.

Urugero:” Mu karere ka Nyagatare hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw’Akarere bwageneye inkunga y’ibishyimbo byo gutera akarere ka Ngoma kuri imwe mu mirenge yagizweho ingaruka z’amapfa, twashatse kumenya impamvu bahisemo akarere ka Ngoma mu gihe bizwi ko mu ntara y’Uburasirazuba akarere ka Kayonza ariko kagizweho n’ingaruka zikomeye bitewe n’amapfa yaturutse ku zuba ryacanye cyane muri ako karere.

JPEG - 90.1 kb
Mupenzi George umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

Ariko twagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mupenzi George ntiyatwitaba, tumwoherereza n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyadusubiza.

Umunyamakuru ntiyacitse intege kuko inkuru yateguraga byari ngombwa ko agira amakuru ahagije, yagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kayitare Didasi maze yoherereza ubutumwa bugufi umunyamakuru amubwira ko ari mu inama.

Nyuma umunyamakuru yashatse kumenya uburyo iyo nkunga izatangwa mu karere ka Ngoma ndetse no kumenya ingamba bazakoresha kuri bamwe mu baturage bashobora gufata iyo nkunga y’ibishyimbo yagenewe guterwa bakaba bahitamo kuyigurisha cyangwa nabo bakayirira.

JPEG - 138 kb
Nambaje Afrodis Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

Maze tugerageza kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice ariko inshuro zose twagerageje kumuhamagara ntiyigeze afata Telefone, ndetse n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyigeze abusubiza.

Umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu Kirenga Providence maze yohereza ubutumwa bugufi umunyamakuru amubwira ko ari mu inama nawe birangira nta makuru atanze.

Umunyamakuru yashatse kumenya impamvu abayobozi nk’abo badatanga amakuru, maze ku murongo wa Telefone umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Mukabaramba Alvera avuga ko hari bamwe mu bayobozi bagifite ikibazo cy’imyumvire aho banga gutanga amakuru kandi biri mu nshingano zabo.

Yagize ati:” Natwe dufite ikibazo kuri bamwe mu bayobozi usanga banga gutanga amakuru, kuko ubaye umunyamakuru wa kabiri umbajije icyo kibazo cy’abayobozi badatanga amakuru”

Yakomeje avuga ko yibaza impamvu umuyobozi yanga gutanga amakuru mu gihe twebwe tubakuriye tuyatanga. Ati " ni gute natanga amakuru ariko Mayor akanga kuyatanga"?

Aha Minisitiri Mukabaramba akaba yavuze ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye kuri bene abo bayobozi banga gutanga amakuru.
Ubusanzwe ku datanga amakuru bihanwa n’amategeko

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Byondo Iyabahanda - 22/03/2017 saa 18:56

Babikorera iki; n'ugutinya ko amafuti yabo agaragara?
Kanda hano umusubize

sisisi - 16/03/2017 saa 04:01

Aforodisi se sumwe Ujya atubwira ngo nawe n'umunyamakuru kandi atarabyigiye, yarigaga ibisigo I Butare! Jye muheruka yiga LLA ntabwo yize EJC. Yewe, arishongora.
Kanda hano umusubize

Paul - 15/03/2017 saa 17:35

Bazashyireho umukozi ushizwe gutanga amakuru Mukarere abe ariko kazi ke
Kanda hano umusubize

kizimya - 15/03/2017 saa 16:28

hhhhh mbese niyompamvu atigeze arongora narabyumvaga nkagirango nimpuha none nukurikoko . ubwose ara. erega agira udushya twinshi leta izamwitondeho imukorere iperereza mugukorana na RNC edouard niwe utanga aamaakuru
Kanda hano umusubize

birazwi - 15/03/2017 saa 13:05

yego hari ibinyamakuru bisobanutse ndete na radio nka tv1 arikon hari zamayibobo zabanyamakuru urugero mubarack wenakore kimwe bakomeze bamurongore mukibuno koribyoyahisemo areke gusebya abandi banyamakurubumwuga
Kanda hano umusubize

Ntahezahisi - 15/03/2017 saa 21:33

urasebanyije kd sibyiza?ibyiza ni ukwiyubaha ukarinda ururimi rwaweeeeee
Kanda hano umusubize

JEAN PIERRE - 15/03/2017 saa 03:13

Ubundi nuko banize amategeko agengenga abanyamakuru, nibayavugurure, haramategeko mpuzamahanga urwanda rwashyizeho umukono ku bwisanzure bwumunyamakuru, bajye babishyira ku karubanda maze urebeko abategetsi badahinduka bazima,amategeko ari vague ahinduke,abanyamakuru bakorere rubanda aho guhishyira abategetsi.
Kanda hano umusubize

Rupfurinkware - 15/03/2017 saa 00:55

Aforodis we atanagututse uba ufite amahirwe! Ahaaaa!
Kanda hano umusubize

gasongero - 14/03/2017 saa 20:13

Biratwengesheje! Ni nko kuvuga ngo umukobwa udaha abasore bamusabye ake kashobotse. Nabyo bizemezwe
Kanda hano umusubize

kato - 15/03/2017 saa 07:38

Ntabwo ari kimwe nuko witangiye urugero ku byo ukunda. Nka Bihehe ivuga ikagusha ku nyama.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X