Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abadepite ba Barundi bari muri EALA Basubiranyemo

Bamwe mu badapite bahagarariye igihugu cy’Uburundi mu muryango wa EALA batangiye gusubiranamo bitewe nuko hari bamwe banze kwitabira inteko y’uyu muryango bavuga ko nta mutekano bizeye mu Rwanda, mu gihe hari abandi nabo bavuga ko nta gihugu gifite umutekano nk’u Rwanda.

JPEG - 117.6 kb
Martin Nduwimana Umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA ubona ko mu Rwanda hari umutekano usesuye

Hon. Nduwimina, umwe mu Badepite batatu bagaragaye mu nteko ya EALA ikomeje imirimo i Kigali, yavuze ko u Rwanda ari intangarugero mu kugira umutekano wifashe neza, mu gihe mugenzi we Leonce Ndarubagiye wari wanze kuza muri iyi nama avuga ko atizeye umutekano we mu Rwanda, nyuma yaje kwitabira iyinama ariko agahita asuburayo atanabimenyesheje bamwe mubadepite bo mu Burundi.

Tariki ya 6 Werurwe nibwo Perezida w’Inteko y’Umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, Hon Daniel Fred Kidega yavuze ko abadepite bane b’u Burundi ari bo baje mu Rwanda mu badepite icyenda bahagarariye icyo gihugu, ko batanu bagaragaje impamvu z’umutekano wabo mu Rwanda.

Mu kiganiro umwe mu Badepite bahagarariye u Burundi muri EALA, Hon Leonce Nduwimana yavuze ko bagenzi be banze kuza mu Rwanda ku bw’impamvu zabo bwite, ngo mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano gihari.

Yagize ati “Iyo tuba tubona ko mu Rwanda hari ikibazo cy’umutekano ntituba turi ngaha, twebwe turatekaniwe, kandi si ubwa mbere tuza ngaha mu Rwanda kandi iyo turi mu Rwanda umutekano uba urenze ukwiye kuko muri kino gihugu iby’ibyumutekano turabona ko ari ibintu bimeze neza cyane.”

Uyu Mudepite yavuze ko iby’uko abadepite b’Abarundi bamwe bataje mu Rwanda bitahuzwa n’amabwiriza baba barahawe n’igihugu kubera umubano w’u Rwanda n’U Burundi uko wifashe kuko ngo amategeko bagenderaho nk’Abadepite ba EALA ni ay’uwo muryango.

Ati “Nta gihugu cyatanga ayo mabwiriza kuko cyaba kizi ko atakurikizwa, twebwe dukorera abo muri Africa y’Ubuseruko (EAC) bose, ntabwo dukorera igihugu kimwe cyangwa umuntu tuziranye kandi niko bibwirizwa kugenda.”

Hon Nduwimana avuga ko mugenzi we Leonce Ndarubagiye wageze mu Rwanda ku wa kane w’icyumweru gishize, ariko akaba yari mu Badepite batanu bari banditse bavuga ko batizeye umutekano wabo mu Rwanda, ubu atazi aho aherereye kuko ngo ajya no kuza ntiyabimubwiye.

Ati “Mubonye naranezerewe kuko nagira nti yabonye ko umutekano uhari (mu Rwanda). Ibyo aho yaba ari yagiye aha cyangwa ahandi ntabimbarira.”

Kuri uyu wa kabiri ubwo Abadepite bagize Inteko ya EALA bajyaga gutora bemeza raporo ya Komisiyo y’abo badepite yize ku bibazo biri hagati y’abaturage batuye ku mipaka ya Tanzania, Kenya na Uganda, yasojwe raporo idatorewe kubera ko habuze umubare wuze w’abatora.

JPEG - 125.7 kb
Bamwe mu badepite ba EALA baje mu mirimo y’inteko kuri uyu wa kabiri nimugoroba

Kugira ngo hatorwe itegeko cyangwa hemezwe raporo, buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe n’abadepite batatu nibura, ariko mu nama ya none Tanzania yari ihagarariwe n’Abadepite babiri gusa, batumye imirimo yo gutora isubikwa.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Abadepite umunani kimwe na Uganda, Kenya yari ifite batandatu, u Burundi bari batatu naho Tanzania yari ifite babiri gusa, hari amakuru avuga ko bitabiriye inama y’Ishyaka CCM.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

akumiro - 15/03/2017 saa 17:47

none se ko numvishe ngo nabaje bahugiye mukuryamana n'indaya zomuri kgl, bibagirwa icyabajyanye maze inama irasiba kandi bitwa ko baje bahagarariye ibindi bihugu byomuri EAC, barutwa n'abarundi batataye umwanya wabo baza ikigali byatweretse ko aba badepite bibihugu bimwe byo muri EAC batari serious.
Kanda hano umusubize

Hamilton - 15/03/2017 saa 14:59

Urarenganya Imirasire! None se niba ikinyamakuru ari icy'abarundi(dore ko nkunze kubona cyibanda ku makuru y'u Burundi)uragira ngo bandike bate?!
Kanda hano umusubize

Rwema - 15/03/2017 saa 14:12

@imirasire, kuki mwandika ikinyarwanda nabi? Ntibandika abadepite ba Barundi bandika abadepite b'abarundi. Uru ni urugero rumwe mfashe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X