Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Zone V: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri ku mukino wa kabiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball, yatsinzwe na Misiri mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere ry’imikino y’akarere ka 5 ikomeje kubera mu Misiri, ku manota 83-71.

Muri uyu mukino wa kabiri k’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kenya, Misiri yatangiye irusha u Rwanda ndetse ibasha no kuyobora agace ka mbere n’amanota 25-11.

Misiri yakomerejeho, inayobora agace ka kabiri, karangiye ifite amanota 45 kuri 25, aka gatatu karangira, iri imbere na 57 kuri 43.

Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwihagazeho, rugerageza kugabanya ikinyuranyo kugeza, aho hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota atatu ubwo Misiri yari ifite 69, ariko Misiri iza gutsinda amanota menshi u Rwanda rudatsinda, bituma umukino urangira ikipe iri mu rugo itsinze ku manota 83 kuri 71 mu gihe Shyaka Olivier ari we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 22.

U Rwanda rurasoza imikino yo mu itsinda rya mbere kuri uyu wa Gatatu, ruhura na Sudani y’Epfo, mu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere kuzamuka mu makipe abiri ya mbere mu itsinda.

Iyi Sudani y’Epfo, yatsinze Kenya amanota 68 kuri 66 mu gihe umukino wa mbere bakinnye ku Cyumweru, batsinzwe na Misiri.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

franco - 15/03/2017 saa 16:19

Si wowe si uwo munyamakuru mwese kimwe.Iyo wiuandikira ikinyarwanda muvandi?
Kanda hano umusubize

roger - 15/03/2017 saa 12:08

Murebe umutwe wínyandiko neza. u Rwanda rwatsinze cg rwatsinzwe? ndabona ibyanditse bihabanye níbivugwa mu mutwe wínyandiko
Kanda hano umusubize

nitwa fideli u - 15/03/2017 saa 19:09

urwanda rwarangijye rurikumwanya wakangahe murakoze
Kanda hano umusubize

Seraphin - 15/03/2017 saa 11:37

Umutwe W'inkuru Utumye Ntamenya Inkuru Icyivuga. Ahari Nuko Ntazi Ibya Basketball. Iyatsinze Nurwanda Ni Misi? Help me to make me sure please!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X