Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese kuba Kundwa yaratashye amara masa ni cyo gituma Miss Iradukunda na Mutesi batazitabira Miss Africa?

Mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka (2017) hateganyijwe irushanwa rya Nyampinga wa Afurika rizabera i Kigali, byatangiye gukwirakwira hose ko nta mukobwa n’umwe uzaserukira u Rwanda.


Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo ku nshuro yaryo ya mbere, Miss Kundwa Doriane wari uhagarariye u Rwanda akaza gutaha amara masa,ni kimwe mu bikomeje gushingirwaho hibazwa niba ariyo mpamvu Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa batazagaragara muri iri rushanwa.

Itangazamakuru ryashatse kumenya niba koko aba bakobwa batinya ko bashobora nabo gutaha imbokoboko maze rivugisha ubuyobozi bushinzwe kubungabunga imitegurire ya Miss Rwanda (Inspiration Back Up) maze buvuga ko atari byo ahubwo ko batari bazi ko iri rushanwa rihari.

Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi w’iyi Company yavuze ko kuba Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Miss Rwamda 2017 Iradukunda Elsa batazitabira iryo rushanwa atari ubwoba ahubwo ngo byabatunguye kumva ko rihari.

Yagize ati” ayo marushanwa ntayo turamenya, twe ntayo tuzi, ntabwo bigeze badutumira.”

JPEG - 161.2 kb
Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Insipiration Back up

Abajijwe niba bo batarabonye itangazo ryatanzwe n’abategura iri rushanwa bahamagarira ibihugu kuryitabira dore ko ndetse hari n’abatangiye kwiyandikisha asubiza agira ati “Ubwo ntiturabishaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, umwaka ushize wa 2016 ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo ryegukanwa n’umukobwa wo muri Ghana witwa Rebecca Asamoah, icyo gihe u Rwanda rwari rwahagarariwe na Miss Kundwa Doriane watashye amara masa.

JPEG - 102.4 kb
Rebecca Asamoah wabaye miss Africa 2016 n’ibisonga bye

Icyo gihe ubwo Doriane yaserukiraga u Rwanda byaje guteza impagarara hibazwa impamvu ariwe wagiye kandi atariwe Nyampinga mushya, gusa nyuma Mutesi yavuze ko impamvu atari we waserukiye u Rwanda kandi ari Nyampinga mushya ngo ni uko abiyandikishije babikoze mu mwaka wa 2015 ari nabwo Kundwa Doriane yari afite ikamba rya Miss Rwanda.

JPEG - 92.7 kb
Kundwa Dorianne wari witabiriye Miss Africa 2016

Biteganijwe ko iri rushanwa rizahuza abakobwa bakomoka mu bihugu bigera kuri 40 byo muri Afurika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X