Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Igitoki ngo kiraribwa na Gitifu w’umurenge gusa

Mu karere ka Rwamagana abaturage baravuga ko ubu kubona igitoki muri ako karere bitoroshye kuko ubu umuntu ushobora kugura igitoki ngo ni Gitifu w’umurenge mu gihe ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buvuga ko bishoboka ko ari ikibazo cy’umuntu umwe ahubwo ko yakwegera ubuyobozi bu kamufasha.

JPEG - 90.6 kb
Iki gitoki nicyo kigura ibihumbi 19000fr nicyo kiribwa na Gitifu w’Umurenge

Nyuma yaho mu i Ntara y’Uburasirazuba mu bihe byashyize havugwaga amapfa biturutse ku izuba ryacanye ariryinshi rikangiza imyaka y’abaturage, kuri ubu noneho hari amakuru aturuka mu karere ka Rwamagana atangwa n’abaturage avugako bitewe nuko batigize beza imyaka yabo neza kuri ubu hari muri bimwe mu bihingwa bisigaye biribwa n’umugabo bigasiba undi.

Urugero rwa bimwe mu biribwa bihenze muri Rwamagana harimo igitoki, umuturage umwe utuye mu murenge wa Kigabiro yumvikanye kuri Radiyo imwe aho yahamagaye avuga ko hakwiye gukorwa ubuvugizi kuko bitumvikana uburyo igitoki gihenda bene ako kageni.

Yagize ati:” Hano muri Rwamagana igitoki kigeze ku mafaranga ibihumbi cumi n’icyenda (19,000 frw) naho icyamafaranga make kiragura ibihumbi bine( 4000frw) mu gihe iseri ry’igitoki rigura amafaranga igihumbi 1000fr naho ushatse kugura ku mabare ibere rimwe ry’igitoki riragura amafaranga ijana 100.

JPEG - 92.1 kb
Iki gitoki nicyo kigura ibihumbi bine 4000fr

Aha niho uwo mu turage avugako igitoki kiri kuribwa na Gitifu w’Umurenge naho abandi ni ukukireba uko kimeze gusa ahasigaye ukumirwa.

Kuri iki kibazo twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw’Intara y’uburasirazuba bu bivugaho maze ku murongo wa Telefone Guverineri Kazayire Judithe avuga ko byashoboka ko icyo kibazo cyaba ari umwihariko w’umturage ahubwo ko yabagana bakareba uburyo bamufasha naho ubundi mu karere ka Rwamagana kari mu turere tutigeze duhura n’ikibazo cy’amapfa cyane.

JPEG - 96.2 kb
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judithe

Yagize ati:” Mu byukuri uwo mu turage ashobora kuba afite ikibazo cyihariye ahubwo yareba uburyo yatwegera tukareba ikibazo cye naho ubundi ntibyashoboka ko mu karere ka Rwamagana kaba gafite ikibazo cy’ibiribwa kuko n’ubusanzwe Rwamagana ntabwo yigeze igira ikibibazo bikomeye nko mu tundi turere tw’Intara y’uburasirazuba.”

JPEG - 45.2 kb
Intara y’Uburasirazuba

Guverineri yakomeje avuga ko ubu imvura yabonetse kuburyo abaturage bamaze kweza bakaba ntakibazo kinzara bagifite.

Intara y’Uburasirazuba yakomeje kuvugwamo ikibazo k’inzara n’ubwo ubuyobozi bwo bwavugaga ko ari amapfa atari inzara.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ibanga - 16/03/2017 saa 07:04

Ibyo uyu muturage avuga si ikibazo cye wenyine ahubwo guhenda kw ibiribwa bigenda bigaragara henshi mu gihugu. twamenyereya ko igitoki ari cyimwe mu byajyaga bigoboka abanyarwanda kuko byibuze wasangaga igiciro cyacyo kiri hasi ugereranije n ibindi bihingwa ariko ubu gihenda kurusha ibirayi. n'Ikigali 1 kg y igitoki ni 350 F, birenze kure ibirayi. ibi umuntu usesenguye ku buryo bwagutse usanga bifitanye isano na gahunda yo guhuza ubutaka aho henshi mu guhugu insina zagiye zitemwa hagaterwa ibigori. Ubuyobozi budufashe bwe kwihunza ikibazo, si cy' umuturage umwe ahubwo ni rusange mu gihugu. ahubwo umuti nushakwe mu buryo bwagutse naho ubundi inzara iratumaze.
Kanda hano umusubize

- 15/03/2017 saa 16:23

nibihebyimperukamubyakiregusa ntacyowakora uretsekwizerimana.ishoborabyose ngahubondibyasohoye
Kanda hano umusubize

Kamina - 15/03/2017 saa 16:15

Mubyumve neza ikibazo cy'amapfa ni ikibazo cy'akarere duherereyemo si mu Rwanda gusa byumvikane ko kitakuruwe n'umuyobozi kanaka.Gusa icyo ntemeranywa n'abayobozi bamwe ni uguhakana ko nta kibazo kandi abaturage batakamba.Ahubwo nibarebe uburemere bwacyo bafashe abaturage mu gihe dutegereje umusaruro dore ko imvura yaguye hafi mu gihugu hose.
Kanda hano umusubize

rukato - 15/03/2017 saa 14:32

Mu majyepfo twarafashijwe(ntuye mu gace kamwe ka Kamonyi) abatishoboye bahawe inkunga y'ibiryo..niba i Rwamagana abaturage benshi bari batunzwe n'igitoki,bakaba basigaye batagishoboye kukigurira kubera ko nt'amikoro bafite..umuyobozi mukuru wabo nabirebe neza..akore evaluation y'ukuri y'ikibazo (kuko siwe nyirabayazana w'inzara ivugwa muri East Africa Community),amenye neza uko gihagaze kuri iyi saha.Niba inzara yarabinjiranye muri ako gace ,yakire abaturage imfashanyo.Nahandi mu gihugu zaratanzwe.🙍
Kanda hano umusubize

Rugano - 15/03/2017 saa 14:13

Nyamara nzaramba itatumara.Iyo nibukako kera Perefegitura ya Kibungo ariyo yagaburiraga Kigali bitera kwibaza.Turaterimbere cyangwa inyuma? Niba tutihagije mu birimbwa tuzaba abande? Kugura hanze kandi nta madovise tugira bizamera gute? Kera bati ejo nzamera nte?
Kanda hano umusubize

HITIMANA ISRAEL - 15/03/2017 saa 12:44

Impamvu imwe ituma ibiribwa bihenda,nuko abanyarwanda biyongera cyane.Kandi IZUBA ryaracanye cyane cyane muli Eastern Province.IBITOKI koko birimo guhenda.Ariko mujye mwibuka ko mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli Bible,nta bukene cyangwa inzara bizabamo,ndetse abantu bazaba bareshya kandi bakundana.Rwose ntimugashidikanye ku bintu Bible ivuga.Nta na rimwe imana ibeshya (Tito 1:2).Ahubwo tujye twumva inama zitangwa na Bible kandi tuzikurikize.Iyi si dutuye izaba Paradizo.Muli iyo si,tuzaba dukina n'intare n'inzoka (Yesaya 11:6-8).Bible isobanura ko abantu bake bazajya mu ijuru,ikavuga ko abantu nyamwinshi bazaba hano ku isi izahinduka paradizo (Imigani 2:21,22).Cyokora abantu banga kumva ibi tubabwira,bazarimbuka burundu.
Kanda hano umusubize

- 15/03/2017 saa 16:20

nikobimeze mumitsiyimperuka hazaduka inzara ibyago,ibibazobyahatonahato imitingito...ibyo urabyizeyeko aribyobihetugezemo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X