Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya ESBF ibyarimo bira kongoka

Kuri uyu wa 15 werurwe 2017 inkongi y’umuriro yibasiye inzu yabanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Gusa nta muntu numwe wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima, umuyobozi w’Akarere yabasabye ko bakwihangana ibyababayeho bikabatera imbaraga.

JPEG - 103 kb
ibyari muriyi nyubako byahiye byose birakongoka

Abanyeshuri bararaga muri iyi ‘dortoire’ y’iri shuri rya Ecole Secondaire Baptiste de Fraternite (ESBF) babwiye itangazamakuru ko bagize agahinda gakomeye kuko ibyo bari bafitemo byose byahiye, nk’imifariso, imyenda yabo n’ibindi bikoresho,
Ariko Polisi yahise itabara izimya uwo muriro kugirango ntubashe gukwira ikigo cyose.

Ushinzwe iby’amashanyarazi muri iki kigo yavuze ko ‘installation’ yabo (niyo yakekwaga nk’intandaro) yari imeze neza nta kibazo.

Bamwe mu bazi iby’amashanyarazi batifuje gutangazwa bavuga ko nubwo installation yaba imeze neza ariko ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bigurwa ku masoko aribyo byaba ari intandaro y’iyi nkongi.

JPEG - 137.3 kb
Abanyeshuri bari bicaye mu kibuga bumiwe

Umuyobozi w’iri shuri yavuze ko bagiye kureba uburyo bacumbikirwa bakanafashwa kuko babuze ibikoresho byabo.

Avuga ko kugeza ubu atazi neza icyateye iyi nkongi ndetse batarabara agaciro k’ibyahiriyemo. Iby’ubwishingizi ngo abanyeshuri barabugira.

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu hamwe n’umuyobozi w’uburezi mu karere n’abandi banyuranye barimo n’abahagarariye REG, bahumurije abanyeshuri baburiye ibyabo muri iyi nkongi.

JPEG - 62.6 kb
Umuyobozi w’Akarere ahumuriza abanyeshuri

Mayor ati “Ni ikintu kigoye, ibintu byose byahiye, amakaye yose yahiye ni ukuvuga ngo ubu musigaranye ibyo mwafashe mu mutwe. Ariko nanone twihe intego ngo ntibizabe intandaro yo gutsindwa, ahubwo ikibazo nk’iki kibatere imbaraga.

Nikenshi hakunze kumvikana ikibazo cy’inkongi z’umuriro aho bivugwa ko ibikoresho biba byara koreshejwe biba bitujuje ubuziranege.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AMEN - 15/03/2017 saa 18:01

ko mbona kizimyamwiro ku kibuga cyindege kdi ari hafi cyane yikigo cyahiye???
Kanda hano umusubize

AMEN - 15/03/2017 saa 18:00

ko mbona kizimyamwiro ku kibuga cyindege kdi ari hafi cyane yikigo cyahiye???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X