Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amaraso mashya muri muzika nyarwanda

Umuhanzi Mihigo Edouard ukoresha izina rya Eddy Mihigo uririmba mu njyana ya RnB nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ndemeye ikishimirwa n’abakunzi be kuri ubu aratangaza ko byamwongereye ingufu akaba yahise abakorera indirimbo Uwanjye yizeye ko iri bushimishe abafana be.

Uyu muhanzi watangiriye mu itsinda rya the walkers akorana na Maurix studio ari abasore babiri nyuma aza guhindura atangira kuririmba wenyine ,kuri ubu afite indirimbo ebyiri iyitwa “Ndemeye”, indi yitwa “uwanjye”afatanije na umuraperi Igor indirimbo bakoreye kwa producer chris cheetah.

Eddy Mihigo ubusanzwe umuziki we wibanda ku rukundo ariko akaba agiye gutangira kuririmba no ku buzima busanzwe kuko yumva ko naho yabasha gutanga ubutumwa bukagera kuri benshi.

PNG - 102.3 kb
Eddy Mihigo n’umuraperi Igor

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Imirasire.com ku bijyanye no kuba ari umuhanzi ugitangira uko we abona azahangana nabamaze kwigarura abakunzi benshi mu Rwanda yatangaje ko we azagerageza no kuririmba no mu zindi ndimi kugirango abashe guhatana n’abahanzi bo hanze.

Yagize ati: “Umuziki nyarwanda ugenda uteri imbere ariko mbona twakagombye no kuririmba no mu zindi ndimi kugirango umuziki wacu ubashe kugera kure dukorana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga kugirango tubashe kumenyekanisha ibihangano byacu.

Yongeyeho ariko ko hari inzitizi zikomeje kugora abahanzi nyarwanda bakizamuka zirimo amikoro ariko cyane cyane ubumenyi buke muri uyu mwuga harimo kutegera bakora umuziki bashoboye, kumenyekanisha ibyo ukora , no kuba nyamwigendaho aho usanga umuhanzi yumva ko yihagije.

Akaba yasabye abakunzi be gukomeza gukurikirana ibihangano bye kandi abizeza ko yatangiye kubategurira ama video mu minsi ya vuba zikazaba zageze hanze.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

henriette - 15/03/2017 saa 18:23

natubwireagashyaatuzaniyemurimuzikanyarwanda
Kanda hano umusubize

henriette - 15/03/2017 saa 18:21

mutwumvisheindirimboye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X