Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ijambo rya Hon Zeno Mutimura ryafashwe nko guharabika abakozi b’urwibutso rwa Gisozi.

Nyuma y’inkuru ikinyamakuru imirasire.com cyanditse ivuga kuri bimwe mu byanenzwe na Hon Mutimura Zeno bijyanye nuko hari amwe mu mateka akocamye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ndetse akaza no kuvugako abashinzwe gusemura bafite ikibazo cy’ubumenyi bucye mu indimi, ibi byamaganiwe kure n’umuyobozi w’ikigo AEGIS Trust gishyinzwe abakora ku rwibitso Umutanguha Freddy aho yavuze ko Hon Zeno yababeshyeye ibyo ko ari nko guharabika abakozi bu rwibutso rwa Gisozi.

JPEG - 111.2 kb
Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite

Kuri uyu wa 14 Werurwe Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016, Hon Zeno Mutimura yagarutse ku makosa agaragara mu bikorwa bikorerwa mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ko bimwe muri byo bigoreka amateka nkaho bavuga ngo amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Perodin’ ko ataribyo ahubwo ko yanditswe na Gitera, ndetse yanagarutse ku kibazo cyabasemura kuko ntabumenyi buhagije bafite mu indimi.

Aha Hon Zeno yagarutse ku bibazo bibiri bigaragara muri uru rwibutso, ko hari n’ikibazo cy’ururimi rw’abasobanura amateka badafite ubunararibonye mu ndimi ku buryo basobanura amateka nk’aya aremereye.

Ati “ Iyo wakira abashyitsi b’abanyamahanga ugomba kubasobanurira mu buryo busobanutse, ibintu byo gucishiriza uvuga ururimi urwana na rwo ni ikibazo.”

JPEG - 33.5 kb
Hon Zeno Mutimura

Avuga ko abakora muri uru rwibutso bakwiye guhugurwa ku rurimi kugira ngo abaje gusobanurirwa amateka mabi yataye u Rwanda mu manga ya Jenoside batahane isura nyayo yabyo.

Kuruyu wa 15 werurwe 2017 ikinyamakuru imirasire.com cyashatse ku menya ibyavuzwe na Hon Mutimura Zeno uburyo byaba byarakiriwe n’ikigo AEGIS Trust arinacyo gifite mu inshingano zacyo abakozi bo ku rwibutso rwa Gisozi.

Maze ikinyamakuru imirasire kivugana na Freddy Umutanguha avugako Hon Zeno yaba yarababeshyeye kuko abakozi bakoresha ntanumwe udafite uburambe byibuze imyaka itanu ibyo byaba ari nko guharabika abakozi bu rwibutso.

PNG - 590 kb
Umutanguha Freddy Umuyobozi wa AEGIS Trust ku rwibutso rwa GISOZI

Yagize ati:” Mubyukuri abakozi bacu bafite ubumenyi buhagije mu mateka ndetse no mundimi kuko ntamukozi uri munsi y’imyaka itanu, kandi tubagenera amahugurwa ashoboka mu kazi kabo kaburimunsi ntabwo numva ukuntu Zeno yavuga ko abakozi bacu nta bumenyi bafite mu indimi:”

Ikosa Hon Zeno yakoze nuko iyo ubonye hari ibitagendaneza ahantu ntabwo aribyiza guhita utanga Raporo mugihe utabanje kuvugana na babishinzwe, kandi nigute yahise afata abakozi bose akabashyira mu gatebo kamwe? Ahubwo azatubwire umukozi yabonye afite ubwo bumenyi bucye maze abe ariwe tuzabaza ariko adafashe abakozi bose ngo avuge ko ntabumenyi bafite.

Tu bibutse ko muri iyonteko rusange Depite Mwiza yahise asaba inteko rusange ko mu myanzuro bari batanze hakongerwamo usaba Minisiteri y’Umuco na Sport ifite mu nshingano inzibutso kugira icyo ikora mu gukosora aya mateka.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mupenzi - 22/03/2017 saa 23:31

tujye twemera kunengwa nibwo akazi kazagenda neza dufatanye duteze igihugu cyacu imbere murakoze
Kanda hano umusubize

mupenzi - 22/03/2017 saa 23:28

no ikibazo mbona atari ururimi bishoboke ko ahubwo ayo mateka basobanura ntabumenyi buhagije bayafiteho akaba ariyo mbogamizi ihari naho kuvuga ngo nabo banyakubahwa ntandimi bazi bazi izibafasha gushyira akazi kabo mubikorwa so nyakubahwa muyobozi w'urwibutso geragesa wikurikiranire icyo kibazo birashoboka kocyaba gihari kuko twese dushaka ibiteza igihugu imbere. murakoze
Kanda hano umusubize

Rugeyo - 22/03/2017 saa 19:37

Hari ikintu tutari kumvikanaho! Gusobanura amateka ku rwibutso ntibisaba kuba uzi kuvuga izo ndimi z'amahanga gusa. Ugomba no kuba uzi ibyo usobanura. Hon. Bizimana Jean Damascene, umuntu usobanura amateka ya Murambi ku Gikongoro ntayo azi pe!! Birababaje, mwavanyeho abayazi ngo muzanye abafite amashuli! Jenoside muyitandukanye n'ibindi byaha bityo na structure ya CNLG ibe iyihariye! None se unu jenosideri warangije igihano mu rukiko yajya gukora councelling y'abarokotse jenoside? Bariya bana bo ku gisozi ntibasabwa gusa ibyongereza n'ibifaransa n'uburambe! ashwiiii, nibahugurwe mu mateka n'uburyo bwo kuyasobanura. Murakoze
Kanda hano umusubize

OLIA - 16/03/2017 saa 17:49

mwiveba uriya mudepite nabi niko bimeze peee!
Kanda hano umusubize

rukara - 16/03/2017 saa 12:18

ikibazo cy'abanyarwanda ni cyakindi ntawushaka kunengwa kandi uko akazi gatangwa birazwi nta kuri kurimo ushobora no kugira uburambe m bw'imyaka icumi urutwa n'urangije kurwibutso haba hakenewe umuntu winararibonye kandi uzi amateka wasomye ibitabo bitandukanye kandi mungeri zose. AEGIS TRUST aho gukosora amakosa itangiye guhangana na depite wakoze akazi ashinzwe , nonese chef wawe yagutuma noneho ugaha raporo utari chef weeee
Kanda hano umusubize

rudodo - 16/03/2017 saa 10:40

Bazagahe umunyamakuru witwa Romario ukora kuri Azam TV niwe munyarwanda numvise uvuga french, English na kiswahire neza neza mu buryo buryoheye amatwi.
Kanda hano umusubize

kkka - 16/03/2017 saa 09:59

depite ibyo avuga birashoboka cyane mujye mwemera kunengwa abantu ntibajyira impano zimwe birashoboka ko yaba azi amateka ariko atazi kuyasobanura neza mururimi rw' amahanga cyane ko tutari abazungu rwose mujye mwemera gukosorwa ni byiza kuko nokure amakosa agakomoza kuboho n' amafuti nikibazo ibintu byi tekinika mukazi bireze cyane ikimenyane mukazi kirwanywe abafite ubumenyi n' impano bajye bahabwa akazi arega kuri iyisi imana yaduhaye impano zitandukanye tujye twemera ibitubaho depite ndamushigikiye ntiyaciye inka amabere kuko yavuze ibyo yabonye kdi yiyumviye mureke amaranga mutima mukazi bishobora gutuma gapfa imana iduhe impano n' ubwenge n' umugisha tubashe gukoresha impano nubwenjye yaduhaye ntamaranga mutima nikimenyane mukazi murakoze mbasabye gutambutsa igitekerezo cyanjye
Kanda hano umusubize

manihura - 16/03/2017 saa 08:49

abakozi bo kurwibutso barasobanutse ndetse barasobanukiwe n,indimi ahubwo uriya mudepite yigira bamenya agakabya no mu buzima busanzwe twaramumenyereye.........Yaradutamye!!!!!
Kanda hano umusubize

Aye - 16/03/2017 saa 08:46

Ariko se kuki abanyarwanda tudakundwa kunengwa! Rimwe na rimwe iyo umuntu akunenze aba agukunda kuko abashaka ko wikosora. Koko hari ikibazo. Nagiye i Nyanza mu rukari, umusore wadusobanuriye amateka yarayagoretse ndumirwa. No ku rwibutso rw'imurambi naho byambayeho. Ni byiza ko abantu bahugurwa buri gihe mu byo bakora. Abarimu b'amateka y'urwanda barahari babyize, Nibabatumire baze babahugure, kandi ntabgo bazabyanga. Daye
Kanda hano umusubize

peter - 16/03/2017 saa 08:27

Njye ndemeranya nuyu muyobozi wa Aegis. kuko si rimwe sikabiri njyana abashyitsi kurwibutso, bariya bakozi burwibutso rwose twe nkabantu bakora muri Tourism tubafata nkabantu bari ku rwego rwiza. Bavugana nabashyitsi tubashyiriye neza kdi iyo tuvuyeyo abashyitsi batubwira ko batiyumvishaga ko babona service nkiriya. Uyu mudepide rero iyi rapport yatanze menya nta bushakashatsi yabanje gukora. Ahubwo bariya bakozi bakwiye igihembo kuko bahagararira igihugu neza pee!
Kanda hano umusubize

steven - 16/03/2017 saa 08:16

Ikibazo gihari nuko abantu batajya bemera ko batazi kuvuga indimi neza nubwo bize murizo ndimi nuwo Zeno nawe ntazo azi neza bose ni bamwe abazi kuzivuga ni Binagwaho Agnes, Mushikiwabo Louise, Rugwabiza Valentine na Jeannette Kagame nibo bazivuga badategwa n'abize la colombiere,Ecole Internationale,Ecole belge, Green Hills,Riviera High School naho abandi usanga azi rumwe gusa nabwo ari ugushakisha cyane cyane abize muri leta. Gusa ndemeranya niyo report ariko nabo badepite wasanga nabo batazi izo ndimi
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 16/03/2017 saa 14:23

Nonese Steven, ugomba kuba uzi guteka kugirango umenye ko ibyokurya biryoshye? bariya basemuzi ba Gisozi rwibutso bamwe barahambiranya rwose noneho byagera mu gusubiza ibibazo bikaba ibindi bindi.
Kanda hano umusubize

titi - 16/03/2017 saa 07:39

Ariko njyewe ndagaya uriya mudepite wahise yiruka akajya gubitangamo raporo atanabanje no kuganira n'abashinzwe urwibutso cyangwa na Minisiteri ibifite mu nshingano, ikindi kandi hariya ntabwo ari centre ya interpretation, keretse uyu mudepite niba avuga ko kutamenya indimi bituma amateka ya jenoside avugwa uko atari. ubwo se kuva igihe urwibutse rwa gisozi rumaze rwakira abantu b'ingeri zose, harimo abakuru bibihugu n'abandi batandukanye, ubow uriya mudepite arashaka kuvuga ko abarusuye bose batahanye amakuru atariyo kuri jenoside kubera ubumenyi buke. Namubwira nti utabuswa abwita ubumera, yirirwa asuzuma imishinga mu kinyarwanda akagira ngo azi ururimi, ese ubundi avuga indimi zingahe mu buzima bwe. njyewe abakozi b'urwibutso ndamemera kuko nigeze njyanayo bashyitsi b'abanyamahanga kandi bagiye bumvise ibyabaye mu rwanda, naho abo kubura icyo batuka inka ngo dore igicebe cyayo tubihorere.
Kanda hano umusubize

mk - 16/03/2017 saa 03:21

Bazahere kuli Umutanguha Fredy,asezezerwe .Biragaragara ko atazi kuvuga nawe.! Nigute atinyuka Honorable ,ngo arabeshya! Nta kinyabupfura agira. Umuntu mukuru ntabeshya bavuga ko yibeshye we ubwe,ariko ntibavuga ko ibyo yavuze ya beshye abandi. lyo adusabira amahugurwa se.? Tukajya kwiga kuvuga neza ntiyubahuke Honorable.!
Kanda hano umusubize

Bytheway Sorry - 16/03/2017 saa 13:40

None uyu mudepite niba atiyubashye ni nde wamwubaha? Niba abeshya se, Freddy akome yombi!? Ubundi se uwo wiha kuvuga ko abandi ari abaswa,we ak'ubudepite yaragapiganiwe? Tujye twicecekera kuko abashoboye ntibagira ubavuga ngo bashyirwe mu myanya!
Kanda hano umusubize

Bytheway Sorry - 16/03/2017 saa 13:40

None uyu mudepite niba atiyubashye ni nde wamwubaha? Niba abeshya se, Freddy akome yombi!? Ubundi se uwo wiha kuvuga ko abandi ari abaswa,we ak'ubudepite yaragapiganiwe? Tujye twicecekera kuko abashoboye ntibagira ubavuga ngo bashyirwe mu myanya!
Kanda hano umusubize

kennedy - 15/03/2017 saa 22:32

Uyu uvuga agomba kumenya yuko inteko ishinga amategeko ibyo ivuga ntaho bihuriye nurwego ALIMO. Agomba kumenya yuko uburambe ku kazi bitasobanura yuko ushoboye akazi. Niba abona hali icyo inteko ishinga amategeko ibyayivugiwemo atalibyo, ashobora gusaba ubuvugizi akajya kubisobanura. Kubinyuza mu kinyamakuru ntabwo alibyo bituma ibyo avuze bihinduka ukuri. Ubwo ejo muzaba mwandika ibyo cnlg yavuze. Depute arashaka ko ibintu bijya mu mucyo naho indi ngo bafite uburambe. ejo CNlg izaba ivuga ngo depte afite ingengas. Mureke ibintu bige mu mucyo niho bizarama naho ubundi bizasenyuka bizira abanga kureba ukuli.
Kanda hano umusubize

Mike - 15/03/2017 saa 22:07

None se niba yavuze ko hari aho yabonye baranditse ngo :"Umwami RUDAHINGA"mu mwanya wa "RUDAHIGWA", Deputé Zeno yarakosheje?
Kanda hano umusubize

kay - 15/03/2017 saa 17:00

ibyo Hon yavuze ni ukuri abantu bakora hariya rwose indimi wapi bazage kwihugura cyangwa bahashyire abazi indi eshatu bazivuga badategwa French ,English and swahil naho ubundi baradusebya
Kanda hano umusubize

Kab - 15/03/2017 saa 18:38

Kay urabeshya nawe ibyo Urabizi. Ahubwo iyo uvuga uti bajye bategura umuntu uzi neza ururimi umushyitsi ashaka. Kuko nta muntu wabona uvuga English, French na Swahili byose ku rugero rum we. Niba warasuye urwibutso kandi hari audio-guide gadgets zifasha abantu kumva mu ndimi Bashar a. Kandi izo ndimi wumva zarashyizwemo nabantu bazizi neza.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 16/03/2017 saa 07:30

Uburambe n'amahugurwa ntiwabihwanya n'ubumenyi bwo mu ishuri ! Iyo uyu muyobozi ahubwo ahera ku mpamyabumenyi z'abo bakozi akabona kongeraho ayo mahugurwa! Icyenewabo n'ikimenyane bishyirwa imbere igihe kizajya kigera umusaruro wabyo ugaragare ! mpamyabumenyi
Kanda hano umusubize

mupenzi - 22/03/2017 saa 23:33

kbs ngibi bitangiye kugaragara buhoroburo bizajya bigaragara. wavuze ukuri rwose
Kanda hano umusubize

ukuri - 16/03/2017 saa 07:56

ntacyo yabeshye nuko abantu twanga abavugisha ukuri nanjye najyiyeyo indimi rwose wapi, icyongereza rwose wunva kidasohoka neza, byagera ku Ifaransa byo nibindi,
Kanda hano umusubize

ETIENNE - 22/03/2017 saa 22:56

Njye Ndabona Aba Basemuzi Mutari Mukwiye Kubagaya Gusa Ahubwo Mwanabashimira Nibyiza Bagezeho Ko Uvugako Wagiyeyose Ntanigikorwa Kiza Wababonanye? Nitugaya Ibitagenda Neza Tujye Twibuka. No Gushima Ibizima
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X