Monaco cosmetics

Ibyo kohereza Murekezi Vincent mu Rwanda bishobora kongera kutoroha


Vincent Murekezi uba muri Malawi ibyo kumwohereza mu Umunyarwanda bishobora kongera kutoroha n’ubwo ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo koherezanya abanyabyaha.

Ibi biraterwa ahanini n’uko uyu mucuruzi n’ubundi yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu azira kunyereza imisoro ya leta.

JPEG - 80.3 kb
Ibyo kohereza Vincent Murekezi bishobora kongera kugorana

Ibinyamakuru nka Rwandawire na Nyasa Times bivuga ko uyu Munyarwanda n’ubundi ubu ari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka 5 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa yakoze mu 2008 afatanyije n’uwitwa Komani Nyasulu, wakoreraga ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro.

Ibi binyamakuru bivuga ko mu 2008 ikigo gishinzwe kurwanya ruswa cyakiriye amakuru y’uko kuwa 30 Ukuboza 2007, uyu Komani Nyasulu yakiriye amafaranga 200,000 akoreshwa muri Malawi ayahawe na Vincent Murekezi, wari umaze kuba umucuruzi ukomeye muri iki gihugu.

Iyo ruswa akaba yarayihawe kugirango Murekezi akwepe imisoro ya miliyoni 2,200,000 yagombaga kwishyura nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’iki kigo, Egrita Ndala.

Murekezi Vincent ubarizwa mu gihugu cya Malawi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu nawe ntiyicaye ubusa kuko ari mu rugamba rwo kureba ko atakoherezwa mu Rwanda nyuma y’uko iki gihugu kimucumbikiye kigiranye amasezerano na leta y’u Rwanda yo kohererezanya abanyabyaha bahungiye mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.

Aya masezerano atari asanzwe akaba yari yabaye imbogamizi zo kumwohereza mu Rwanda mbere hose.

Mu kwezi gushize umucamanza wo muri Malawi yari yaburijemo icyifuzo cyo kohereza mu Rwanda Murekezi avuga ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kohererezanya abanyabyaha ndetse avuga ko leta ya Malawi itujuje ibisabwa ubwo yagezaga ikibazo cya Murekezi mu rukiko.

Nyuma rero y’aho ibihugu byombi bishyiriye umukono kuri ayo masezerano, Leta ya Malawi yongeye gusubira mu rukiko isaba ko Murekezi yoherezwa mu Rwanda nk’uko byemejwe n’uwunganira leta mu mategeko, Steven Kayuni wavuze ko kuri ubu leta yujuje ibisabwa byose.

Uwunganira Vincent Murekezi muri iki kibazo witwa Wapoka Kita we avuga ko atari azi ubu busabe bushya bwa leta.

Haribazwa niba koko Murekezi azoherezwa mu Rwanda agifite ibyaha akurikiranyweho birimo igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe kubera kunyereza imisoro cyangwa se niba icyifuzo cy’u Rwanda aricyo kizubahirizwa agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside iby’imisoro bikaburizwamo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X