Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugabo ufite umubyibuho yatewe no kurya cyane ahangayikishijwe n’uko ashobora gupfa- AMAFOTO

Kentucky James ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahangayikishijwe n’umubyibuho yatewe no kurya cyane, akaba yatangiye kugira ubwoba ko ashobora gukurizamo urupfu.

Nyuma yo kubona bikabije yatumyeho imodoka ishinzwe gutwara abarwayi mu bitaro (Ambulance) ariko kubera ubukene abura amafaranga yo kwishyura bituma atitabwaho.

Uyu mubyibuho udasanzwe yawugize nyuma y’uko ababyeyi batandukanye, byatumye asa nkuwiyahuza ibiryo maze biramuyoboka ariko ahanini ngo yibandaga kubiribwa bikungahaye ku masukari biza gutuma akurizamo indwara y’umubyibuho(Obesite).

Umubyeyi we Don Sir mbere yo gutandukana n’umugore bavuga ko n’ubusanzwe bajyaga bahatira uyu musore kureka ibiyobyabwenge byari byaramuzahaje bakamuhatira kurya noneho bakimara gutandukana biba akarusho.

JPEG - 27 kb
James ntakibasha kwiyegura bamutamika aryamye

Ubwo James yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko bitewe n’uko akunda ise, ngo iyo hari ikintu kimubayeho yumva yamuba hafi, ariko kutabasha kwiyegura bikamubera ikibazo, ibintu afata nk’imbogamizi ya mbere yagize ibangamira ubuzima bwe.

Umuganga wita kuri James yanenze umukobwa w’inshuti ye kuko ngo yabonye atameze neza atangira kuburirwa irengero.





JPEG - 42 kb
Ise wa James

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umugishagentille - 1/05/2017 saa 07:41

akwiyeamasengesho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X