Monaco cosmetics

Malariya ntiyoroheye ibihugu bigize EAC


Ishami ry’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba rishinzwe ubuzima bw’abantu n’ubushakashatsi riratangaza ko abaturage bagize uyu muryango babangamiwe n’uburwayi bwa Malariya bwibasiye umubare utari muto w’abaturage.

N’ubwo iyo ndwara bivuga ko itaragera ku rwego rw’ikiza ngo idafatiwe ingamba mu maguru mashya yahinduka ikiza gikomeye ku karere kose.

Uretse malariya hari n’izindi ndwara zituruka ku isuku nke, ihindagurika ry’ibihe hamwe n’urujya n’uruza rw’abantu.

Muri gahunda yo kwigira hamwe uko akarere kose ka Afurika y’u Burasirazuba kashaka uburyo iyi ndwara yarandurwa burundu ndetse kakanahangana n’izindi ndwara zivugwa hejuru ndetse n’ibiza bitandukanye bishobora kwaduka ku itariki ya 29 mu gihugu cy’u Burundi hazateranira inama mpuzamahanga ihuriwemo n’ibihugu bigize uyu muryango.Iyo nama iteganyijwe ku itariki ya 29 Werurwe 2017.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu gihugu cya Uganda hadutse indwara y’ibicurane by’ibiguruka ariko ifata n’abantu yitwa Grippe Aviaire. byatumye ibihugu bituranye na Uganda harimo n’u Rwanda bifata ingamba zo guhagarika kuzana inkoko n’ibizikomokako bituruka muri icyo gihugu.

Ishami rishinzwe ubuzima mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba riratangaza ko ubu iyo ndwara isa n’iyahagaze.

Iyo nama y’abahanga mu bushakashatsi mu by’ubuzima bw’abantu izabera i Bujumbura izaba iteranye ku nshuro yayo ya gatandatu.

Izaba irimo abashakashatsi n’abahanga 500. Bitegeganijwe ko hazafatirwamo ingamba zo gutabara mu buryo bwihuse mu gihe hakwaduka icyiza cy’indwara mu bihugu by’akarere k’Afurika y’uburasirazuba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKOMATI George - 23/03/2017 saa 03:25

Ntabwo ari Malaria gusa yamaze abantu.Indwara zimaze kwica abantu millions and millions kuva umuntu yabaho.Ariko zimwe ni abantu bazitera,urugero ni SIDA.Abantu baretse gusambana,sida yagenda.Cyokora mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta ndwara cyangwa urupfu bizabamo (Ibyahishuwe 21:4).Nubwo abantu batabizi kubera ko batiga Bible neza,ku munsi w'imperuka ibintu bizahinduka.Imana izakora ibintu 4 bikomeye.Icya mbere,kuli uwo munsi,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ibuhe YESU KRISTO.Byanditse muli Daniel 2:44 na Revelations 11:15.Icya 2 imana izica abantu bose badakora ibyo idusaba,bakibwira ko ubuzima ari gushaka ibyisi gusa (Yeremiya 25:33).Icya 3,imana izasiga abantu bayubaha kandi bagakora ibyo ishaka,ibahe ubuzima bw'iteka (Imigani 2:21,22).Icya 4,imana izazura abantu bapfuye bayumvira,ariko abapfuye bakora ibyo yanga (kwiba,kwica,gusambana,gucura abandi,kurenganya,etc...),abo ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho (Yohana 6:40).Niyo mpamvu tugomba gushaka cyane imana tukiriho,aho kwibera mu byisi gusa.Tujye twibuka ko ejo tuzapfa tugasiga ibintu twarundanyije.Gukora ni ngombwa.Ariko imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye neza ibyo idusaba.Kuba umukristu,si biliya umuntu ajya mu nsengero bakamucurangira,agaha pastor icyacumi agataha.Cyangwa kurya ukarisitiya ukitahira.Soma muli Yohana 14:12 wumve umurimo YESU yasize asabye abakristu nyakuri bose.Ni bake cyane bakora uwo mulimo.Abantu bishimira kwitwa abakristu cyangwa abarokore,nyamara badakora ibyo YESU yadusabye. Ni nko kwitwa medical doctor,nyamara utarize medicine cyangwa utavura abantu!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X