Monaco cosmetics

Ruhigira Enoch wahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Habyarimana ntagikurikiranwe n’U Budage

Ubutabera bw’U Budage bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana Ruhigira Enoch wahoze ari inkoramutima ya Perezida Habyarimana akaba n’umukuru w’ibiro bye. Iki cyemezo kikaba cyahise gituma uyu mugabo wari waratawe muri yombi n’iki gihugu ahita arekurwa.

Ruhigira Enoch akekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane cyane bikavugwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abagogwe n’abanya Bugesera.

Ku itariki ya 22 Nyakanga 2016 nibwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwa Nouvelle Zellande ( New Zealand) yafatiwe mu Budage nyuma y’aho u Rwanda rwanditse impapuro zo kumuta muri yombi agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside ashinjwa.

Ikinyamakuru JusticeInfo cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi bari muri iyi dosiye bakibwiye ko Ruhigira yarekuwe kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Cyagize kiti “Yarekuwe kuwa Mbere tariki 20 Werurwe ku mpamvu zitatangajwe. Kuri ubu aracyari mu Budage aho biteganyijwe ko azasubira muri New Zealand.”

Ruhigira w’imyaka 66 ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akekwaho ibyaha yakoze hagati ya 1992-1994, birimo gucura imigambi y’ubwicanyi no kubushishikariza abandi mu Bigogwe, mu Bugesera no muri Kibilira, uduce twabayemo Jenoside ku buryo bukomeye.

Ashinjwa gufatanya n’abari abasirikare bakomeye muri Leta ya Habyarimana barimo abagiye bahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) barimo Col Theoneste Bagosora, Col Elie Sagatwa wari muramu wa Habyarimana na Col Nsengiyumva Anatole.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yavuze ko u Rwanda rwifuza ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda, ariko ngo n’iyo yaburanishirizwa mu Budage icy’ingenzi ni uko hatangwa ubutabera.

Ruhigira ni umwe mu bitabiraga ibiganiro by’amahoro byaberaga Arusha muri Tanzania mbere ya Jenoside, aho yagendaga nk’inkoramutima ya Habyarimana. Uyu wari Umukuru w’igihugu amaze gupfa, amakuru avuga ko Ruhigira yafashijwe gusohoka mu gihugu n’Ababiligi.

Ni na bo bamufashije kunyura muri Kenya agera mu Bubiligi, naho aza kuhava bitewe n’amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya Jenoside n’inshuti zabo bamagana icyo cyemezo. Yakomereje muri Philippines ho yavuye ajya muri New Zealand agahabwa n’ubwenegihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ik - 25/03/2017 saa 07:16

Ntibizoroha kbs
Kanda hano umusubize

value - 16/08/2017 saa 07:04

Duhe Ifoto
Kanda hano umusubize

louise - 24/03/2017 saa 21:49

mwitondere ururimi rwanyu
Kanda hano umusubize

louise - 24/03/2017 saa 21:47

ariko yesu kariwe mucamanza wukuri mwarindiye kobenshi bazakorwa nisoni
Kanda hano umusubize

Makoro John - 24/03/2017 saa 04:00

Ukuru guca mu ziko ntigushye..gusa ibi byose biratwereka ubugome abantu bafitiye abantu bose bakoze muri leta ya Habyarimana.Nizereko batazagererwa mu kebo kamwe.Urwango iyo rurenze igipimo ruhinduka ubutindi.
Kanda hano umusubize

- 23/03/2017 saa 23:22

aliko murakabya
Kanda hano umusubize

- 23/03/2017 saa 23:14

Nimwishime
Kanda hano umusubize

kalisa - 23/03/2017 saa 22:14

Abari bishimiye ko mwene Mugesera atabwa muri yombi nibajye mu cyunamo.
Kanda hano umusubize

munana - 23/03/2017 saa 22:02

Hahahah, ibigarasha bizi gukina ikinamico médiatique! Ubundi opposition yikigihe ni abanebwe bazi kwicara mu byumba byabo iburayi ubundi bakandikaaaa umunwa ukabarenga. Reero keep calm and wait for the prosecution!
Kanda hano umusubize

emmy - 12/04/2017 saa 16:00

Bazibuka kubacirimanza ariko nabo bamaze kubabibamo amacakubiri.
Kanda hano umusubize

yuhi VI - 23/03/2017 saa 22:02

Imana.ihabwe icyubahiro nubundi yarenganaga erega ahandi haba ubutabera nyihaba ububera mbisubiremo ububera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X