Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gakenke: Abasaga 300 bakoze muri VUP baratakamba basaba kwishyurwa ibirarane byabo

Abaturage basaga 300 bo mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Cyabingo bahawe akazi ko gukora amaterasi muri gahunda ya VUP guhera mu kwezi k’Ukwakira 2016 baravuga ko batazi impamvu badahembwa nk’uko babisezeranijwe n’ubuyobozi. Bakaba basaba ko barenganurwa bakabona amafaranga bakoreye.

Kuva batangira gukora bahembwe inshuro 2 gusa kuva mu kwakira kandi bari barasezeranijwe ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15. Bakaba bibaza icyatumye amasezerano basezeranye atubahiriza.

JPEG - 39.8 kb
Abaturage bavuga ko batinze guhembwa

Umwe muri aba baturage waganiriye na Imirasire.com , yagize ati “Twarakoraga noneho abayobozi bagakora amalisiti yo kuduhemba barangiza bakavuga ngo yarapfuye, bakongera bakayasubiramo bakaguma muri ibyo. Ubu abandi barahinze twe abakoreye VUP turaye ihinga kubera ko nta mbuto dufite.”

Undi nawe wavuganye na Imirasire.com yavuze ko bagitangira gukora bababwiraga ko bazajya bahembwa tariki 15 za buri kwezi. Ati “Guhera mu kwezi kwa 10 twahembwe inshuro ebyiri, kugeza ubwo abantu bacitse intege mu bakozi 300 hakaza 100 gusa, bagakomeza kuduha icyizere. Baturimo ama “quinzaine” arenga atanu ariko ntibaduhemba ku buryo byaduteje ubukene n’inzara, abana babuze ibikoresho by’ishuri.”

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko bakorera amafaranga 1000 ku munsi, ariko ngo iyo bagiye guhembwa nayo ntibayabona yuzuye kuko Sacco ibakata amafaranga 300 bita ay’ikaramu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo,Twahirwa Jean de Dieu yabwiye abanyamakuru ko kuba abaturage bahawe akazi muri VUP batishyurwa bizwi kandi bihangayikishije ubuyobozi.

Yagize ati “Haje kuba ikibazo abakozi ba VUP barabahindura batuzanira abashya, kugira ngo umukozi ahabwe inshingano nshya rero na byo bisaba ko abanza agahugurwa.Mbonereho no kubabwira ko iyo umuturage atariye natwe nk’abayobozi ntabwo dusinzira. Ndabizeza ko nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu abaturage bazaba babonye amafaranga yabo.”

Twahirwa akomeza avuga ko amafaranga 300 bakata aba baturage kuri Sacco iyo bagiye guhembwa ajyanye n’igikorwa kiba cyakozwe atari ay’ikaramu nk’uko abaturage babivuga.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yahakanye ibyo abaturage bavuga, avuga ko amafaranga batarishyura ari ayo kuva mu kwezi kwa mbere 2017 atari mu kwezi kwa 10.

Ati “Amafaranga batahembwe ni ayo guhera mu kwezi kwa mbere, byatewe n’uko Minecofin yatinze kuyohereza ariko ejo(ku wa mbere)batwoherereje amafaranga y’amezi abiri gusa.”

Nzamwita yakomeje avuga ko amafaranga agiye gutangira kugera kuri konti z’abaturage muri Sacco, andi mafaranga asigaye akabizeza ko bazayabona mu cyumweru gitaha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyirakamana - 24/03/2017 saa 04:08

Barayamize mushatse mwakwihanagura ntakundi byagenda.Haryubu perezida ahanyuze abaturage ntibamumerera nabi?
Kanda hano umusubize

Twagirimana J De Dieu - 24/03/2017 saa 00:14

si cyabingo gusa batahembwe ,muze murebe mumurenge wa nemba ya gakenke,twarihanaguye mutuvugire.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X