Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

2017:Dore Abatinganyi 10 b’abagabo bavugwa cyane mu muziki no muri Cinema kurusha abandi ku isi

Uko imyaka igenda ishira niko ubutinganyi bugenda bufata indi ntera haba mu byamamare bitandukanye cyangwa muri rubanda rusanzwe, kugeza ubwo muri iyi minsi bagenda babyerura kumugaragaro bakanasaba ko bahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa nk’uko n’ubundi bisanzwe bikorwa ku mugore n’umugabo.


Twifashishije urubuga rwa bestreviews.com twabashije kubakorera urutonde rw’abatinganyi 10 b’abagabo bagaragara cyane muri muri Cinema yo muri Amerika bakomeje gucisha benshi ururondogore muri 2017.

10.Joel Grey

Joel Gay w’imyaka 82 y’amavuko, ni umuhanzi, umubyinnyi, umushyushyabirori ndetse n’umukinnyi wa filime, yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere ariko n’ubu ntabwo aribagirana kuko akomeje kugaragara hirya no hino.

N’ubwo uyu mukambwe yakoze ubukwe ubwo yashyingiranwaga na Jo Wielders mu 1958 bakanabyarana abana babiri, ntibyakuyeho ko yakomeje kubika ibanga rye ry’uko aryamana n’abo bahuje igitsina kugeza n’aho umuryango we ubimenyeye ariko nawo ukaryumaho.

9. Lance Bass

James Lance Bass wamamaye cyane mu gutunganya Filime no kuzikina ndetse kubyina, ni umwe mu byamamare bibarizwa muri Amerika mu Laurel Mississippi.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, yahawe igihembo nk’impirimbanyi yo kurengera ikiremwamuntu ndetse no guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro,nyamara mu 2006 itangazamakuru ryamutaye hanze rigaragaza ko ari umutinganyi,ariko mu mwaka wa 2014 aza gushyingiranwa na Michael Turchin nk’ikimenyetso cy’urukundo rutavangiye akunda abo bahuje igitsina.

8. David Michael Burtka

Uyu mugabo wavutse mu 1975, asanzwe amenyerewe muri Cinema muri Amerika ndetse akunze gukora n’ibiganiro byibanda ku bana kuri televisiyo muri leta ya Michigan.

Byatahuwe ko ari umutinganyi ubwo yatangiraga gukundana na Neil Patrick Harris ndetse bakaba bafitanye abana babiri babyaye mu buryo bwo guhuza intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.Abo bana ni Harper Grace Burtka-Harris,Gideon Scott Burtka-Harr.

7. Sean Patrick Hayes

Uyu munyarwenya ukomoka muri Leta ya Michigan muri Amerika,yakomeje kwirinda kuvuga ku by’ubutinganyi bwamuvuzweho kuva na cyera, ariko mu 2010 nibwo yemereye itangazamakuru ko ari umutinganyi ndetse mu 2014 ahishura ko yari afite umukunzi we bahuje igitsina bakundanye kuva na mbere witwa Scott Icenogle.

6. John Barrowman

John Scot Barrowna, ni umunya Scotland uvanze n’umunyamerika, yavutse mu 1967, akaba ari umuririmbyi, umwanditsi n’umubyinnyi.

Uyu mugabo ntatinya kugaragaza amarangamutima ye ko ari umutinganyi, ibi yabihushuye mu 1993 ubwo yigaragazaga mu rukundo na mugenzi we w’umunyabugeni Scott Gill ndetse bidatinze mu 2013 bahise basezerana kubana nk’umugabo n’umugore muri Leta ya Califonia.

5. Jesse Tyler Ferguson

Uyu mugabo wamenyekanye nka Mitchell Pritchett azwi cyane muri Cinema ya Amerika by’umwihariko kuba akomoka mu gace ka Missoula no kuba yarakinnye mu ruhererekane rwa filme “Who do you think you are?” byatumye arushaho kwamamara.

Uyu mugabo rero mu mwaka wa 2010 yahuriye na Justin Mikita mu nzu ikorerarwamo imyitozo ngororamubiri (Gym) baba inshuti bidateye kabiri mu 2013 basezerana kubana.

4. Enrique Martín Morales

Enrique Martin ukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye yitwa Ricky Martin w’imyaka 41 y’amavuko,ni umuririmbyi, umukinnyi wa Cinema, yaharaniye kuzamura imyidagaduro muri amerika aho yasohoraga imizingo itandukanye y’indirimbo.

Gusa mu 2010 yaje guhishura ibanga ry’ubuzima bwe ko ari umutinganyi ndetse aza no kuvuga ko ari mu rukundo na Carlos González Abella, ariko mu 2014 baje gutandukana babyaranye impanga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.N’ubwo batandukanye ariko bikaba bitarakuyeho ko uyu mugabo akomeza kuvugwa nk’icyamamare gikundana n’abo bahuje igitsina.

3. Chad Allen

Allen ni umwe mu byamamare byatangiye umwuga wa Cinema bakiri bato, yahawe ibihembo bigera kuri bitatu by’umuhanzi ukiri muto mu bihembo byiswe Young Artists Award.

Mu mwaka wa 2008 ubwo yaganiraga na Out.com nibwo yahishuye ko amaze imyaka 3 akundana na mugenzi we bahuje igitsina witwa Jeremy Glazer.

2. Neil Patrick Harris

Uyu ni umunyarwenya wamamaye kuri televisiyo mu kiganiro yise “How i met your mother” akaba agikorana na mugenzi we n’ubundi bashyingiranwe “David Burtka” babyaranye abana babiri nk’uko byagaragaye haruguru.

1. Wentworth Miller

Wentworth Miller yamamaye muri Filme y’uruhererekane yamenyekanye nka Prison Break akina yitwa Micheal Scofield,uyu musore byamenyekanye ko ari umutinganyi mu 2013 ubwo yangaga kwitabira iserukiramuco rya Cinema ryaberaga mu Burusiya kuko Atari yizeye umutekano we bitewe n’uko iki gihugu kitavuga rumwe n’abaryamana bahuje ibitsina.

Miller yagerageje kwiyahura inshuro nyinshi ariko umugambi we ugapfuba nyuma yo kurwara indwara yo kwigunga.

Ibi byamamare byose nyuma yo gutahurwa ko ari abatinganyi bakomeje kuvugwa kugeza n’ubu, iyo bageze mu ruhame ho usanga byorohera buri wese kubamenya dore ko bivugwa ko hari n’abijanditse muri iyo ngeso kugirango barusheho kumenyekana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel - 28/03/2017 saa 04:47

Ni satani wabagiyemo muba sengere uwo mudaimoni ababemo. Nundi wese ufite ikibazo cyubutinganyi ushaka azajye arena gusa Emmanuel tivi Nigeria Tibi josua amusengere .naho ubundi ubutinganyi Imana ibwanga urunuka .kdi ihezo ryabo nimumuriro utazima.
Kanda hano umusubize

Frederic - 25/03/2017 saa 08:57

Abo bantu nibihangane ntakamaro bifide.
Kanda hano umusubize

iganze - 24/03/2017 saa 15:36

Yewe barasa n'ubutinganyi, barareba nka bwo koko. Ariko mbaze imirasire inkuru z'ubutinganyi hari uwababwiye ko twe nk'abasomyi tuzikeneye? Mbona muzibandaho cyane niba muri bo simbizi ariko please mwakwita no ku byifuzo by'abasomyi
Kanda hano umusubize

rapha - 24/03/2017 saa 12:30

ibi ntibikwiriye KO mwabyandika kuko ntacyo bimariye abanyarwanda bavukanye umucyo
Kanda hano umusubize

Sabine - 29/03/2017 saa 06:17

aba ni abo guteza isi umuvumo nibyago gusa
Kanda hano umusubize

emily - 25/03/2017 saa 08:53

Who are u to judge.akariho karavugwa muvandi kutabivuga hano ntibivuze ko nahandi bitavugwa.chill rero niba utariwe shima imana ubundi usabire nabandi.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 24/03/2017 saa 14:53

Mwakoze kuri iyi nkuru, ariko mbabajwe cyane na Scofield, mpise mwanga! Ikindi nabwira itangazamakuru, niba mushaka ko igihugu cyacu kitishora cyane muri ubu butinganya, mureke kwamamaza inkuru zabo, iyo umuntu akoze ikintu kibi ashaka kwamamara namwe mukamwamamaza muriguhemukira society nyarwanda mutabizi
Kanda hano umusubize

Jms Batwenga - 24/03/2017 saa 09:05

Ivyiza Vyishi Ubisanga Amerique,nibibi Nuko
Kanda hano umusubize

fernandel - 24/03/2017 saa 03:26

Nabo sibo. Imana ibababarire. Nabo ni abacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X