Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Charly,Nina na Muyoboke bongeye guhatwa ibibazo ku gasuzuguro bavugwaho

Itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kwandika izina mu muziki wo mu Rwanda aribo Charly na Nina,nyuma yo gusezera mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya VII bigakomeza kuvugwa cyane ko byaba ari agasuzuguro bitewe n’urwego bagezeho mu muziki wabo, batangaje ko ibyo ntaho bihuriye kuko ngo icyabakuyemo bakomeje kugitangaza kenshi.


Aba bakobwa bavuga ko ubusanzwe iyo umuntu abonye ikimufasha mu kwihutisha iterambere rye akibungabunga kugirango arusheho gusingira indi ntera, akaba ari nayo mpamvu ngo bashimira abari bagize uruhare ngo baboneke muri iryo rushanwa n’ubwo bitabakundiye ko bakomeza ku bwimpamvu zabo bwite.

Muyoboke Alex, umujyanama w’iri tsinda mu by’umuziki (Manager) aganira n’itangazamakuru, avuga ko kuba Charly na Nina barikuye muri Guma Guma kandi bari bagiriwe icyizere, ngo si agasuzuguro nk’uko benshi babivuga,ahubwo ni uburyo bwo kubahiriza ingengabihe yabo itabemerera kuba bayihuza n’iyiryo rushanwa.

Aha yatanze urugero rwo kuba baherutse kujya mu burayi kandi ibikorwa bya Guma Guma byaratangiye, bityo bikaba byatuma basigara inyuma ntibubahirize amahame n’amabwiriza agenga irushanwa bikaba byatuma haba kutumvikana ku mpande zombi.

JPEG - 121.6 kb
Muyoboke Alex,Manager wa Charly na Nina

Yagize ati”Rwose ibyo abantu batekereza ntaho bihuriye n’ukuri, ibaze iyo tujya mu Burayi abandi baratangiye ibikorwa by’iryo rushanwa, ubwo se ntituba twarasigaye?abakunzi ba Charly na Nina rwose ntibagire impungenge hari ibindi bikorwa bitandukanye turimo kubategurira!”

Byatangajwe ko iri tsinda ryivanye muri PGGSS7 mu minsi ishije ubwo ryari ku mugabane w’i Burayi , icyo gihe bakaba bari bafite ibitaramo bitandukanye bahakoreragayo bari kumwe n’umuhanzi Farious wabafashije mu ndirimbo yabo yakunzwe yiswe “Indoro”.

Kwivana mu irushanwa byaje gutuma Amahirwe asekera umuhanzikazi Queen Cha wari wabashije kugira amajwi menshi ariko ntatorwe aba ariwe ubasimbura,aba agiyemo ku nshuro ye ya kabiri.

JPEG - 45.7 kb
Queen Cha uherutse gusekerwa n’amahirwe yo gusimbura Charly na Nina muri Guma Guma

Tubibutse ko ubu abahanzi batoranyijwe mu bazitabira PGGSSVII uyu mwaka ari 10 abo ni : Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Queen Cha wasimbuye Charly na Nina.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

didier x - 30/03/2017 saa 00:53

Reka izo ndangare zabakecuru , ibyo banywa bihishe se sibyo byinshi, kwiyandarika se bafite byo ntibirenze inzoga, agasuzuguro kaboze se nka kingunzu bazagakira, nibamara guhararukwa kubera ibyurukozasoni bakora bazagenda bububa. Ni bagende abahanzi ni benshi
Kanda hano umusubize

Augustin - 26/03/2017 saa 23:00

A vous les ivrognes! malheur à vous
Kanda hano umusubize

jo - 26/03/2017 saa 17:28

1.Yesu nawe yanywaga inzoga.kuko abo birirwanaga bamuzi neza barabivuze(matayo11:19).kdi wabona wowe umaze imyaka 2000 Yesu abayeho ubihakanye kdi abirirwanaha nawe barabihamije.igitangaje kurushaho yakoze igitangaza cyambere mu bukwe cyo guhindura amazi divayi isembuye(cg inzoga) apana iyo umutobe nk'uko abarokore n'abandi bashaka kuyobora bibiliya babivuga.hanyuma bayiha abantu.(Yohana 2:3-11) 2.Nta hantu na hamwe muri bible hagaragaza ko yesu Yasinze.ahubwo yayinywaga mu rugero 3.imirongo Semana Paul na Ezra batanze,nsuzumye muri bible nsanga ari ukuli 100% 4.Bibiliya ivuga ko Yesu yadusigiye icyitegererezo ngo tugere ikirenge mucye(1 Petero 2:21) UMWANZURO: wabyanga wabyemera kunywa inzoga mu rugero Imana irabyemera 100 %.icyo itemera ni ubusinzi.
Kanda hano umusubize

uwineza - 25/03/2017 saa 12:51

Ntakijya munda cyanduza ahubwo ibiva mukanwa kanyu nibyo bibi muzabishake muri bible mwe mwasomye
Kanda hano umusubize

Hir0 - 25/03/2017 saa 12:08

Ibintu byose ufashe ukarenza urugero bigira ingaruka ariko iyo ubifashe mu rugero nta kibazo ,Fanta cg inzoga nyinshi ni bibi rwose; mubifate mu rugero nta cyaha kirimo.
Kanda hano umusubize

julie - 25/03/2017 saa 08:34

ariko ngo MAriko yafashije Noa kubaka inkuge bigeze ku munota wa nyuma ajya kuvumba inzoga agarutse bityo ntiyinjirana na Noa mu nkunge kandi barafatanije kuyubaka. sinzi aho byanditse muhishakire da
Kanda hano umusubize

julie - 25/03/2017 saa 08:29

njewe ibyo mwavuze byose ndabyemera ariko nkunda no kongeraho ko mu mategeko cumi yanditswe mu kuva 20 ntaho mbona bavuga ngo ntukanywe inzoga
Kanda hano umusubize

Rubyiruko - 24/03/2017 saa 21:27

Barakoze kwivana muri kariya kavuyo ngo nigumaguma.Kariya kavuyo niko kica muzika nyarwanda.
Kanda hano umusubize

NZARAMBA EZRA - 24/03/2017 saa 12:32

Nkurikije ibyo amadini menshi yigisha,n'Abaslamu barimo,kwamamaza INZOGA muli Gumaguma,ni icyaha.Ayo madini avuga ko kunywa INZOGA ari icyaha.Bivuga ko aba bakobwa bakoze ibyo imana yifuza kubera ko banze kujya muli Gumaguma.Gusa hali ikibazo.Ese koko Bible yigisha ko Kunywa inzoga ari icyaha?Dukurikije amasomo menshi ya Bible,kunywa inzoga ntabwo ari icyaha. Amadini hafi ya yose,abivuga akurikije isomo rivuga ngo "Vino ni umukobanyi".Tugomba kwibaza Gukobana icyo bivuga.Bivuga ko unyoye inzoga nyinshi zituma akora ibintu bibi.Abantu kubera ko batazi Bible,bemera ibyo pastors bavuga byose.Dore amasomo menshi ya Bible avuga ko kunywa inzoga atari icyaha:Amasomo akurikira,avuga ko umuntu ashobora kunywa VINO NKEYA:Tito 2:3,Timote wa mbere 3:8,Timotewo wa mbere 5:23. Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu (Zaburi 104:14,15),Imana iha Vino abantu ikunda (Yesaya 25:6).YESU yatanze Vino mu bukwe bw'i KANA.Ikindi kandi,YESU yaje anywa inzoga nkuko Abayisiraheri ubwabo babihamya (Matayo 11:19).Tujye twiga Bible neza aho kwemera ibyo Pastor yigisha byose.Akenshi Pastors baba bishakira inyungu zabo.
Kanda hano umusubize

josssy - 24/03/2017 saa 14:04

@nzaramba Ezra, ikibabaje nuko witwa Ezra iyaba wamenya icyo ezra yakoze...wibanda kuri pastori kugirango ushake abagufasha akayoga!!!birababaje. Iyo abantu bimana bavuga inzoga ko ari mbi baba bashaka kuvuga inzoga yase irimwo alchohol.alkoli cg alcool nubwo yaba 1%. ndakubaza kunywa urumogi ni icyaha???hari aho bwanditse muri bibiliya, kunywa itabi, ariko bibiliya iravuga ko kunywa ibisindisha ari icyaha simvuga imirongo nabonye bibiliya uyuzi yose! Arikose hari aho wari wabona uwanyoye yubsshwe, ndetse kuki bamubuza gutwara imodoka...nuko nawe ubwe ataba abashije kwitwara. Ndakubwire ibyo utari uzi iyo umaze gukura mu gakiza, usigara uvugana na ST Esprit(mwuka wera) kandi wanyoye ntacyo mwavugana pe si papa,si mama si na pasitori rero reka kwitwaza ibyo. none ntuzi ko Yesu yavuze ngo" harageze ko abasenga Imana bayisenga mu kuri no mu Mwuka"? ubyumva ute wowe????Intumwa Paul yaravuze ngo Mwuzure umwuka (w´Imana) ntimwuzure inzoga!!!nziko uzi bibilitya yose sinkwandikiye imirongo, kubayishaka muge muri bibiliya.com mwandike amagambo nka 2 bahita babaha ibyo bisomwa.
Kanda hano umusubize

SEMANA Paul - 24/03/2017 saa 17:08

Ndasubiza wowe witwa JOSSY.Icya mbere uratubeshya.Nta hantu na hamwe muli Bible handitse ko kunywa inzoga ari icyaha.Icya 2,wabeshye ngo PAWULO yaravuze ngo Mwuzure umwuka ntimwuzure inzoga.Nabyo ntaho byanditse.Ibyo NZARAMBA yavuze byose byanditse muli Bible.Imirongo myinshi yaguhaye,yerekana ko kunywa VINO nkeya atari icyaha.Ni Bible ibivuga ntabwo ari NZARAMBA.None se ntabwo wemera Bible???Icyo Bible itubuza,ni UGUSINDA aribyo gukobana.Urugero,muli Abefeso 5:18,haravuga ngo "Ntimugasinde Vino".Na none muli 1 Abakorinto 6:9,10,havuga ko ABASINZI batazaba mu bwami bw'imana.Reka nkubaze,ndakeka ko uri Pastor cyangwa bamwe biyita Abarokore.Niba muli Yesaya 25:6 Bible ivuga ko imana iha VINO abantu ikunda,niba YESU yaratanze VINO mu bukwe bw' i KANA,niba Abayahudi baravuze ko YESU yaje anywa Vino muli Matayo 11:19,wowe uri iki cyangwa uri nde kugirango upinge imana na YESU?Mbisubiremo,Bible ibuzanya "kunywa vino nyinshi" kimwe nuko ibuzanya kurya ibiryo byinshi kugirango tutagwa ivutu.Bisome muli Luka 21:34 na Imigani 25:16.Mujye mwiga Bible neza aho kuvuga ibyo mutazi,mwiyita abakozi b'imana,nyamara murya amafranga y'abantu (icyacumi).Niyo mpamvu muli Romans 16:18 havuga ko muli "abakozi b'inda zanyu" aho kuba abakozi b'imana.Mujye mwigisha abantu ko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Nizere ko wiga Bible guhera uyu munsi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X