Monaco cosmetics

U Bufaransa : Rwambikanye hagati ya François Fillon na François Hollande

François Fillon, umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains yatunze agatoki Perezida w’u Bufaransa, François Hollande avuga ko yihishe inyuma y’igitutu akomeje kotswa ndetse n’ibirego aregwa bigamije kumwandagaza mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gutaha.


Mu kiganiro kigaruka kuri ‘politiki’, François Fillon yagiranye na France24, yatangaje ko uyu ari umugambi muremure ugamije kumukoma mu nkokora no kuri kandidatire ye mu matora.

Nyuma y’umwanya yamaze atanga ibisobanuro, yagize ati “Uyu munsi hari ibinyamakuru bihabwa inyandiko nyuma y’amasaha atarenze 48 zifatiwe mu rugo, ese ni inde uzibaha ? Ni inzego za Leta.”

François Fillon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatunze agatoki Perezida Hollande uturuka mu ishyaka ry’aba-socialistes, amushinja gushyiraho ubuyobozi bwa rwihishwa bukorera muri Perezidansi y’u Bufaransa, hakumvirizwa mu buryo butemewe urwego rw’ubucamanza, nyuma ibitangazamakuru bigahabwa amakuru mu ibanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitera utwatsi aya makuru bwise “ibihuha bya François Fillon.”

Perezida François Hollande utaziyamamariza indi manda, yatangaje ko iby’uwo mukandida na we abyumva mu binyamakuru. Hollande abona ko amagambo ya Fillon agamije kuzana umwiryane mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu.

JPEG - 19 kb
Perezida François Hollande

Mu kugerageza kugaragaza ukuri ku byatangajwe, Fillon yagarutse ku gitabo cy’abanyamakuru babiri ba Canard Enchaîné “Bienvenue Place Beauvau, Police : les secrets inavouables d’un quinquennat” (éd. Robert Laffont). ” Uyu mukandida asanga hakwiye iperereza ku mukuru w’icyo gihugu, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Ibyatangajwe na Fillon, byongeye kuvuguruzwa byihuse na Didier Hassoux, umwe mu banditsi b’iki gitabo, nk’uko bitangazwa na Franceinfo, wagaragaje ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Fillon.

Ibi bije nyuma y’uko François Fillon amaze iminsi mike yitaba ubutabera, ku byaha bishingiye ku kwigwizaho umutungo, imishahara yagenewe umugore n’abana be ku kazi bakoreye Inteko Ishinga Amategeko ku buryo butavuzweho rumwe, ndetse no kwakira impano y’amakoti yahawe n’inshuti ye mu buryo bunyuranye n’amategeko.

JPEG - 20 kb
François Fillon

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa hagati y’abakandida barimo Jean-Luc Mélenchon, Benoît Hamon, Emmanuel Macron, François Fillon, Marine Le Pen, biteganyijwe ko azaba kuya 23 Mata 2017.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel - 27/03/2017 saa 11:33

barwane tubahe intwaro nibyo bibakwiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X