Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umwongerezakazi Uwamahoro Viollette yafunguwe by’agateganyo naho musaza we akatirwa iminsi 30

Mu kanya gashize ko kuri uru ya wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza naho musaza we Shumbusho w’umupolisi akatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ryanzuye ko Uwamahoro Violette agomba kuburana ari hanze.

JPEG - 97.8 kb
Uwamahoro Violette yafunguwe by’agateganyo

Uru rukiko kandi rwanzuye ko umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre bareganwa, ushinjwa kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Uwamahoro Viollette, yagejejwe bwa mbere imbere y’ubutabera tariki ya 23 Werurwe 2017, aburana ifungwa n’ifungurwa.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Muri uru rubanza Mukamusoni Antoinette wunganira Uwamahoro, yasabye urukiko ko umukiriya we yaburana adafunze, kuko atwite inda y’amezi atanu.

Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uyu Munyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza yafatiwe mu Rwanda mu kwezi wa Gashyantare , aho yari avuye mu Bwongereza, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.

Kanda munsi kuri iyi link usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/Musaza-wa-Violette-Uwamahoro-yamushinje-mu-rukiko.html

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanzayire - 28/03/2017 saa 17:19

Aka ni agahomeramunwa mu bucamanza bwacu!!umuntu ufite ibyaha biremereye kuriya ararekurwa hagasigaramo umufatanyacyaha!!!Ibyo ntibibaho mu mategeko ahubwo hagombaga kurekurwa umufatanyacyaha hagasigaramo uregwa cyangwa bakarekurwa bose,ibi byerekana ko abacamanza baba bakora ibyo bababwiye badakora ibyo bashinzwe bikurikije amategeko.
Kanda hano umusubize

kanamugire - 28/03/2017 saa 17:10

mwatubabariye mukadusubiza ya mafr twatanze yo gufunguza Karake ko tuziko bayamushubije kuko nta cyaha bamusanganye!???inzara itumereye nabi rwose twagombye gusarangatanya turiya dufaranga turi mu kigega kuko niko kwiha agaciro.
Kanda hano umusubize

Mery - 28/03/2017 saa 10:27

Rwose ikosa rya mbere ni ugufata umuntu nkuko byakozwe. ikindi kumugumana igihe kirekire umugabo cyangwa ambassade ye itabizi...ni amakosa...mungaye uriya mugore naramuka ageze mu bwongereza azarega Leta y'u Rwanda n'abamufunze iminsi myinshi ntawe uzi iyo ari..abongereza bazashakisha hasi no hejuru umuntu wafuze uriya mugore. ...birabe ibyuya....koko uriya mugore ni izihe ntega afite zo kugirira nabi umukuru w'igihugu no gutera u Rwanda...ntazo na busa yewe naho yanabyifuza ntiyabishobora. Ikindi kwandikirana n'umuntu ku gite cye kuri wathsup (prive) ntibiba icyaha kabone naho waba utukana uvuga nabi kanaka kuko iba atari ubutumwa bugenewe abantu benshi...mu mategeko ntibiba icyaha na busa...narekurwe asange abana be ubundi bamuhutaje bitegure kuzahangana nawe mu nkiko z' abongereza...
Kanda hano umusubize

john john - 28/03/2017 saa 00:00

Hahahahah... MUKAKIGELI arihe? Ko winumiye harya ngo nabambwe..nabambwe iyo nterahamwe!!!? Urucira mukaso rugatwara nyoko wasanga ari wowe uhuye nuruvagusenya..singaha aho nibereye! Wumve nkome!!!
Kanda hano umusubize

Rukundo - 28/03/2017 saa 10:45

Wa mugabo we uri mu biki mu biki ko warondogoye?
Kanda hano umusubize

kazungu - 27/03/2017 saa 23:19

Nibamufungure atahe abongereza nabo bafunguye Karake.Ubwo turishyuranye ntihazagire ikindi batubaza;ahubwo bagombaga kumwaka ingwate nk,iyo bari batse Karenzi Karake.
Kanda hano umusubize

Peace - 27/03/2017 saa 21:29

Mugire amahoro! Ndishimye cyane ko mbonye inkuru yandikanywe ubwitonzi. Inama nari maze gutanga kuri imwe mu nkuru z'Urukundo,aho nifuzaga ko abandika barushaho kunoza imyandikire y'ururimi rwacu,ndabona aha byitaweho pe! Ibitekerezo bigize inkuru nabyo biragaragara neza cyane. Mukomereze aho, muzaba mufashije abashaka bose kwiga Ikinyarwanda. Murakoze cyane.
Kanda hano umusubize

Mery - 27/03/2017 saa 18:55

Hee kuba umwongereza birafasha...haaaa abongereza bari batangiye kuzinga umunya...uriya musaza we se bite bye...kirazira ntawe ushinja nyina, se, mushiki nuwo muva inda imwe....amategeko arabyera ....bibaye ni amahano
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA Peter - 27/03/2017 saa 17:10

Nta kabuza Ubwongereza nibwo bwatumye arekurwa kubera ko bugira uruhare muli politics y'u Rwanda.Nta wundi wigeze arekurwa bamurega ibintu biremereye kuriya.Niba ntibeshye,Violette agomba gusubira iwabo mu Bwongereza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X