Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Undi wifuza kuba Perezida wa Repubulika mu Rwanda yigaragaje

Uwahoze ari umuyoboke w’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage PSD ndetse akaza no kuba depite mu nteko ishinga agendeye ku itike y’iri shyaka yamaze gutangaza ko nawe ashaka kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akajya kwicara mu Rugwiro. Uyu mugabo akaba yamaze gutangaza ko yatangiye gahunda zo gushaka ibyangombwa bizamwemerera gutanga kandidatire ye.

Kuva kuwa mbere n’ejo kuwa kabiri imbuga nkoranyambaga zitandukanye zatangaje ko Mbanda Jean yatangiye ibikorwa byo kwiyandikisha ngo azayobore u Rwanda.

JPEG - 146.9 kb
Mbanda Jean Daniel nawe arifuza umwanya mu Rugwiro

Biteganyijwe ko uyu mugabo agera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu agatangira ku munsi w’ejo kuwa kane ibikorwa byo kwiyandikisha no gushaka ibyangombwa byo kumufasha kwiyandikisha akazabasha kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mbanda Jean yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1999, yari umudepite w’Ishyaka rya PSD riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ariko nyuma yaje kurivamo.

Nyuma yaje kuvamo ashinga ikigo cy’ubwishingizi kiza guhomba kidateye kabiri nyuma y’aho gifunga imiryango burundu.

Nyuma y’aho yaje kujya mu buyobozi bw’ikipe ya Kiyovu naho aza kuvamo muri Unity Club.

Tariki 5 Mutarama 2014, ubwo hatorwaga Perezida wa FERWAFA, uyu Mbanda Jean yari umwe mu bakandida batanu bahatanaga, akaba yaratsinzwe ndetse akabasha kugira ijwi rimwe gusa.

Icyo gihe Nzamwita Vincent De Gaule wa umukandida wa Intare FC yegukanye intsinzi ku manota 19 kuri 37 y’abatoraga, Ntagungira Celestin “Abega” wari umaze imyaka ibiri icyo gihe ari umuyobozi w’agateganyo yagize amajwi 13, akaba yari umukandida wa Rayon Sports, Umuyobozi wa SEC, Munyandamutsa Augustin yagize amajwi atatu akurikirwa na Mbanda Jean wari waturutse muri Unity FC na Gisenura Ngenzi Raoul wavuye muri Gasabo FC, bombi bagize ijwi rimwe rimwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Pacifique - 30/03/2017 saa 18:25

Yenda buri wese afite uko abyumva ariko ikyo nemera ni uko abanyarwanda tuzi neza ikyo dushaka: 1)**Aho twavuye (Habi kyane ) turahazi. 2)**Aho turi/tugeze(Heza kyaaaane:_Ubumwe bw'abanyarwanda, iterambere,umutekano urambye n'ibindi...) turabizi neza kandi tubirimo pe. 3)Aho tujya( Gusigasira no kurinda biriya byose navuze haruguru n'ibyo ntavuze abanyarwanda bagezeho) nabyo turabizi ni nabyo duharanira. Noneho akarusho ni uko Uwabitugejejeho(Muzehe Paul Kagame=Ingabire twagabiwe na Rugira) turamuzi, turamufite kandi twamaze no kubimusezeranya. Mu by'ukuri wasiga ibyo ugasanga ibihe? Ngaho uwo nagerageze ariko abikore azi neza ko abanyarwanda twarangije pe! Umusaza yahaye abanyarwanda ibishoboka byose birimo Ubushishozi ,ubutwari ,ubupfura ,kwihesha agaciro ,kwigirira ikyizere n'ibindi byinshi...Ntituzamwima kandi yaraduhaye kuko Abanyarwanda tuzi neza ko nta njiji yaruta uwima uwamuhaye( Twe umusaza yaratujijuye).Si uguca bwana Mbanda intege ariko burya ukuri ntikwica umutumirano.Murakoze!
Kanda hano umusubize

Ndayishimye Francois - 30/03/2017 saa 15:41

Tubahaye Ikaze Murwababyaye.Ark Muzihangane Mukwiyamamaza Mujye Muvuga Ibyateza Igihugu Imbere,mureke Kugisebya.
Kanda hano umusubize

rukamba - 30/03/2017 saa 13:10

uyumugabo numuntu wumusaza nawe yabishobora kuko nabandi ntawabivukanye babonyebiza sha jye nzamuha nkamajwi icumi
Kanda hano umusubize

July - 30/03/2017 saa 12:20

Ndabashimiye ndabona igitekerezo cyanjye mwakemeye. Nguyu MBANDA alias umukombozi uje gutukura PSD ishaka gutanga umukandida ku mwanya wa HE mu Rugwiro ariko ikaba ntawe ifite muri iki gihe waturuka mu Rwanda
Kanda hano umusubize

After Bertin - 30/03/2017 saa 11:35

Ntawundi muntu dushaka wokutworekera igihugu
Kanda hano umusubize

ntwari - 30/03/2017 saa 09:18

tumuhaye ikaze mu Rwanda nubwo tutazamutora
Kanda hano umusubize

kime - 30/03/2017 saa 00:01

Bamufunge uwomugabo arasa nahabyarimana
Kanda hano umusubize

- 30/03/2017 saa 11:22

Ugira amagambo mabi Abantu basa na Habyarimana se bose bafite ibitekerezo nk'ibye.Ahu uko yakora kose ntiyatsinda Kagame Paul kko abanyrwanda tu ramwemera
Kanda hano umusubize

Rukara John - 30/03/2017 saa 12:36

Ye baba we.Dutange ibitekerezo byiza nta feelings wenzangu
Kanda hano umusubize

- 5/04/2017 saa 05:35

tugombagusatwembi tudafite ibitekerezobimwe.nukotwebwe.twarangije guhitamo intore izirusha intabwe azahore kungoma imana yamuhisemo peeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

Innocent - 29/03/2017 saa 22:39

ubuse twabwirwa niki ko arukuri ntanuwamuvugishije! NGO amakuru aturuka kumbuga nkoranya mbaga!
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 22:25

uribeshya ntituzaguto tuzatora muzehe wacu
Kanda hano umusubize

jean paul ndagimana - 29/03/2017 saa 20:25

njyendumva uwomugabo atazatsinda amatora y'umukuruw'igihugu kuko kagame wacu nawuzamutsinda.ahubwonakomereze aho ashaka igiteza imbere abaturage,murakoze.
Kanda hano umusubize

July - 29/03/2017 saa 19:12

Ko icyo natanze mwakinyonze ?
Kanda hano umusubize

July - 29/03/2017 saa 18:46

Ko wumva se yari mu bakombozi fondateri ba PSD aho ntaje mu cyanzu cya PSD dore ko nta wundi yabona ubu mu Rwanda watinyuka HE Polo kandi PSD ikaba ikomej kutubeshya ngo izatanga Umukandida mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Politiki ntigira formule ngaha aho nibereye ntibizabatangaze mubonye PSD imutanze nk'Umukandida wayo. Erega maye nta nundi yabona ufatika muri iki Gihugu watinyuka. Ariko buriya ndaziragura mwene Nyirumuringa nguwo MBANDA nk'Umukandida wa PSD
Kanda hano umusubize

Manariyo - 29/03/2017 saa 16:53

Uyu mugabo nge ndunva nzamuha ijwi. Agira ibitekerezo bya kigabo
Kanda hano umusubize

- 2/04/2017 saa 08:04

nikihe gitekerezo kizima kiruta aho muzehe wacu yatugejeje
Kanda hano umusubize

Macari - 29/03/2017 saa 12:34

Narumiwe gusa,ariko aba bantu baba babitekerejeho bihagihe cg ni ukuturangaza?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X