Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

Nyiranyamibwa Suzanne asanga ubutumwa abahanzi b’ubu batanga bugicumbagira

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne wamamaye mu ndirimbo zo hambere zibanda cyane ku muco n’izo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,arashima intera umuziki w’iki gihe ugezeho ariko kandi akanega bamwe mu bahanzi bakiri bato ko ubutumwa batanga bucumbagira.


Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu muririmbyi umaze imyaka isaga 35 mu buhanzi, yagereranyije indirimbo z’iki gihe n’izo hambere mu gihe cyabo asanga harabayemo iterambere ariko ashimangira ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo z’ubu budafite ingufu.

Yagize ati” Umuziki wo mu Rwanda ugeze ku rwego rushimishije kuko ubasha no gutunga abawukora, ariko urubyiruko rw’ubu usanga rutabasha gutambutsa ubutumwa neza uko byakabaye, none umuhanzi w’ubu usanga aririmba ijambo rimwe indirimbo ikarinda irangira ntacyo wumvise.”

Gusa ku rundi ruhande usanga ngo ntawe ukwiye kubarenganya kuko batiga ikinyarwanda mu mashuri, bityo bikaba intandaro yo kutagira insanganyamatsiko bibandaho mu gihe barimo guhanga.

Ikindi kandi uyu muririmbyikazi asanga kiba imbogamizi mu muziki nyarwanda, ni uko ngo aba bahanzi usanga bigana umujyo w’indirimbo z’amahanga ngo nibwo baronka amafaranga n’igikundiro, nyamara ngo bikomeje gutyo umwimerere w’ibihangano nyarwanda waburirwa irengero.

Ibi nyiranyamibwa Susanne w’imyaka 72 y’amavuko abitangaje nyuma yo kuva mu gihugu cy’Ububiligi mu mpera z’umwaka ushize akaza gutura burundu mu Rwanda ari naho akomereje umuziki we ndetse akaba ari mu nzira zo kuzahura itorero yamamayemo ryitwa isamaza.

Nyiranyamibwa azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi zakanyujijeho, yafashe umwanzuro wo kuza gutura by’iteka mu Rwanda nyuma y’uko aho yabaga mu Bubiligi bamuhaye ikiruhuko cy’izabukuru ndetse abana be yareraga babaye bakuru bityo asanga nta cyamuzirikira i Burayi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

roxy - 30/03/2017 saa 13:00

Uyu muntu ndamukunda butagira uko bingana bizatuma nza Kigali kumureba! Warakoze kuririmba indirimbo nziza murdering.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X