Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Miss Iradukunda Elsa na Sonia Rolland wabaye Miss France bahuriye mu karere ka Rubavu

Mu gihe nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, ari mu ruzinduko rw’iminsi mike akorera mu ntara y’Uburengerazuba mu rwego rwo kunoza umushinga we yari yahize mbere y’uko atorerwa kuba Miss Rwanda,kuri ubu yamaze kuhahurira na Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000.


Ubwo Miss Iradukunda yasuraga abakora imishinga itandukanye iganisha ku bikorerwa mu Rwanda kuri uyu wa kane, yabashije kubonana na Uwitonze Sonia Rolland bungurana ibitekerezo.

Sonia Rolland wari umaze igihe gito uvuye mu Rwanda akerekeza muri muri Burkina Faso mu Mujyi wa Ouagadougou mu mishinga ikomeye ari gukorera muri Afurika ariko nyuma akaza gusubira mu Bufaransa, kuri ubu biravugwa ko yaba yaje kunonosora umushinga we wa Filime ishingiye ku mateka yari yarasubitse.

Uyu Nyampinga w’Ubufaransa ari muri ibi bikorwa bye mu gihe mugenzi we Miss Iradukunda nawe akomeje kuzenguruka mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba ikigamijwe ari ugushyira mu bikorwa imihigo yahize wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ubwo yahataniranga ikamba mu minsi ishize.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriye muri iyi ntara yerekeje mu karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cy’ishuri cya Lycee Notre damme d’Afrique de Nyundo n’ishuri rya muzika ryaho,mu kiganiro yatanze cyagarukaga ku ndagagaciro na kirazira bigomba kuranga urwo rubyiruko.

Aha ku ishuri yakiriwe n’abanyeshuri benshi cyane barimo n’ab’urungano rwe, bari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Souer Clementine Gasingizwa ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Grace Uwampayizina n’abandi bayobozi babiri bo mu karere.



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GAHAKWA Isaac - 31/03/2017 saa 08:53

Aba ba Miss bacu ni byiza ko basuranye.Umwe yabaye miss Rwanda undi aba miss France.Ni ishema rikomeye cyane kuri bo.Gusa mujye mwibuka ko Ubwiza n'Ubuto bishira vuba cyane,tugasaza,tugapfa.Bible iravuga ngo :"Ubuto ni ubusa",Youth and prime of youth are futility" (Ecclesisates/Umubwiriza 11:10).Twese dusaza vuba.Niyo mpamvu Bible idusaba "gushaka imana tugifite imbaraga,aho kwibera mu byisi gusa(Ecclesisates/Umubwiriza 12:1).Ngirango mujya mubona abasore n'inkumi benshi b'abahamya ba Yehova,bali mu mihanda babwiriza ubwami bw'imana.Burya baba bakorera imana ku buntu,kugirango bazabone ubuzima bw'iteka mu isi nshya ivugwa muli 2 Peter 3:13).Muli iyo si,nta muntu uzongera gusaza cyangwa gupfa (Revelations 21:4).Ariko abibera mu byisi gusa,ntibakorere imana nkuko YESU yasize abidusabye muli Yohana 14:12,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Iyo bapfuye biba birangiye,nta kuzuka. Abantu bitanga bagakorera imana ku buntu,bazazuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40). Byaba byiza na baliya ba miss bize Bible bagakorera imana.Ntibivuga ko nta kandi kazi bagomba gukora.Imana idusaba kuyikorera no kwikorera kugirango tubeho.Nubwo tubwiriza ubwami bw'imana ku buntu,dushaka umwanya wo kwikorera kugirango tubeho, nkuko intumwa za YESU zabigenzaga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.
Kanda hano umusubize

Kajori - 1/04/2017 saa 16:27

Jya kubwiriza ahandi ureke abantu bahumeke izo versets zawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X