Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ladislas Ntaganzwa uregwa Jenoside yamennye ibanga ry’ibirego adashobora kwemera


Ladislas Ntaganzwa Uregwa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu aratangaza ko igihe cyose ubushinjacyaha buzamurega ibyaha nabwo ubwabyo budafitiye ibimenyetso bihagije atazapfa abyemeye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017 ubwo yatangiraga kuburana mu mizi ibyaha aregwa.

JPEG - 47.2 kb
Ladislas Ntaganzwa ngo ibyaha bidafite ibimenyetso ntazapfa abyemeye

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside, kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nacyo nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu iburanisha ry’uyu munsi nyuma yo gusomerwa umwirondoro ndetse akawemera yabajijwe niba azaburana yemera ibyaha aregwa cyangwa se niba azabihakana.
Atariye iminwa cyangwa ngo ace ku ruhande yahise asubiza ko atagira byinshi abitangazaho kuko abona harimo imitego itewe no kutumva ururimi rw’icyongereza rurimo ibirego ubushinjacyaha bumurega.

N’ubwo izi mbogamizi z’ururimi zirimo yagize ati “Uko bizaba bimeze kose nimbona hari ibimenyetso nzajya mbyemera.”

Ubushinjacyaha bwahise busubizwa umwanya bwinjira mu kirego bwashyikirije Urukiko, buvuga ko ububasha uregwa yari afite nka Burugumesitiri yabwifashishije mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi kandi agashyirwa mu bikorwa kuko yavugaga rikijyana.

Buvuga ko kuva taliki ya 07 Mata 1994 Abatutsi baturutse muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare bahungiye muri Komini ya Nyakizu yayoborwaga na Ladislas Ntaganzwa benshi bakajya kuri Paruwasi ya Cyahinda aho bari bizeye amakiriro kuko bumvaga ku ‘nzu y’Imana itakorerwaho ubwicanyi’.

Ntaganzwa kandi ngo yagiye azenguruka mu bice bitandukanye ashishikariza abahigwaga guhungira kuri iyi paruwasi kugira ngo barindirwe umutekano nabo bakabyumva vuba badashidikanya kuko babibwirwaga n’uwari Bourgumestre wabo.

Umushinjacyaha ati “ Ariko si ko byaje kugenda kuko kwari ukugira ngo babashyire hamwe babicire hamwe batagombye kubasanga mu ngo.”

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva taliki ya 07 kugeza 15 Mata 1994 kuri iyi Paruwasi hahungiye Abatutsi ibihumbi 30 bagiye bagabwaho ibitero byo kubarimbura.
Bwifashishe ubuhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya, Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yagiye ayobora ibitero byagabwe kuri izi mpunzi birimo icyo ku italiki ya 15 cyari kirimo abajandarume, abapolisi n’Interahamwe.

Buvuga ko muri iki gitero Ntaganzwa yari afite imbunda ndetse ko na we hari abo yarashe, bukavuga ko abagerageje guhunga na bo bitabahiriye kuko aka gasozi kari kagoswe kari n’Interahamwe na bamwe mu baturage b’Abahutu bagiye babica bakoresheje intwaro gakondo.

Abatangabuhamya bavuze kandi ko uregwa ari we watangije ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri iyi paruwasi ya Cyahinda ndetse akaza no kuyobora igitero cyagabwe ku musozi w’Ibisi bya Nyakizu (Gasasa) cyaguyeho Abatutsi ibihumbi birindwi bari bahahungiye.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri iki gitero uregwa yari afite imbunda anambaye imyenda ya gisirikare ndetse ko na bwo yarashe bamwe mu bahiciwe.

Ntaganzwa kandi akurikiranyweho kuba yararemesheje inama zacurirwagamo umugambi kujya kurimbura Abatutsi nk’inama yo ku itariki ya 07 Mata 1994 yanatangiwemo imirimo y’ubwicanyi kuri bamwe barimo abahawe kuyobora ubwicanyi no kubugenzura.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yanatanze intwaro zo gukoresha mu bwicanyi.
Iburanisha ritaha ryimuriwe taliki ya 06 Mata, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego bwashyikirije urukiko.

Ladislas Ntaganganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubushinjacyaha bwemeza ko yabaye Perezida wa MDR-Power muri Komini Nyakizu, ndetse ko yabaye Utanga ubufasha bw’abaganga (Assistant Medical) muri FDLR Foca mu mashyamba ya Congo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

zd - 31/03/2017 saa 11:37

Ubundi iyo umuntu aregwa abantu ibihumbi!! Ntihakagombye nokuba bamuha umwanya wokuburana!!
Kanda hano umusubize

Mussa - 31/03/2017 saa 06:03

Yemwe, Muragowe Ariko Mwese Uko Mufunzwe Mwese Niko Mwakoz'icaha? Twebwe Abarundi Bashatse Kuducafuza. Ngo Dushaka Gukora Itsembabwoko Turabaminina. Muende Kure.
Kanda hano umusubize

- 31/03/2017 saa 11:53

mwarakoze cyane muzigishe n,abandi batuye isi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X