Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abafite ubumuga ntibishimiye uburyo bateguriwe bwo gutora

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’inama nkuru y’abafite ubumuga, bwakozwe ku matora yatambutse, bukorerwa mu turere tuburi, aka Nyamasheke mu ntara y’I Burengerazuba na ka Gasabo mu mugi wa Kigali, bwagaragajwe ko abafite ubumuga batigeze bitabwabo mu gihe cy’amatora, kuko batajwa bashyirirwaho ibyangombwa byaborohereza mu gutora kandi na nubu icyo kibazo kikaba kiriho. Bakaba bifuza ko nabo bagenerwa uburyo bwiza bwo gutora nk’abaturage bandi.

Madame Mukazayire Christine wo mu nama Nkuru y’abafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko abatumva nibavuge amakuru ntibayamenya, niyo habaye inama zisaba kwikosoza ku malisiti y’itora ntibabimenya.

JPEG - 71.6 kb
Abafite ubumuga ntibagenewe uburyo bwiza bwatuma babasha kujya gutora

abafite ubumuga basaba Komisiyo y’igihugu y’amatora gutegura ku byumba by’itora intebe zajya zakirirwaho abantu bafite ubumuga mu gihe baba bananiwe, kubashakira ibyumba byihariye batoreramo, ndetse hagateganwa n’utugare twabugenewe twajya dufasha kwinjiza abafite ubumuga bw’ingingo.

Byumwihariko abafite ubumuga bwo kutabona, bo basaba Komisiyo y’igihugu y’amatora ko yabaha ububasha bwo kwihitiramo abazabaherekeza.

Ndayisaba Epimaque na Mugiraneza Jean Bosco bombi babana n’ubumuga bwo kutabona. Bavuga ko batabasha gusoma mu kwiyamamaza kw’abakandida. Ngo kandi ntibizera ko abana batarengeje imyaka 17 ibyo babatorera aba aribyo.

Madame Mutesi Rose umwe mu bayobozi b’Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, yemeza ko nubwo amategeko atavugururwa mu gihe gito gisigaye ngo amatora ya Perezida agere , hakenewe byibura ko hari ibyo Komisiyo y;igihugu y’amatora yabafasha hakagira bimwe bihinduka byatuma abafite ubumuga nabo bibona mu matora.

Nta mibare iragaragara y;abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ariko abahagarariye iyi miryango bavuga ko uko baba bangana kose bafite uburenganzira bwo gutora ndetse no gutorwa nka abandi banyarwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KIRENGA JAMES - 31/03/2017 saa 10:16

Abantu bamugaye koko ni abantu bakwiye koroherezwa mu buzima bwabo.Nashimishijwe no kubona ibitaro bimwe na bimwe,nko kwa Nyirinkwaya (Croix du Sud) barubatse aho abamugaye bajya muli Etaje ku magare yabo bicaye.Gusa hari icyo nibariza abantu bamugaye.Ese aho ntimwibera mu byisi gusa,bukibagirwa kwiga Bible?Ese mwaba muzi ko muramutse mwize Bible mugakora ibyo imana idusaba,namwe mwazaba mu isi nshya izahinduka paradizo?Muli iyo si,abamugaye bazarokoka ku munsi w'imperuka,ubwo imana izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa ntibite ku bintu byerekeye imana,abo bamugaye bazarokoka kandi imana ibakize ubumuga bw'abo.Bisome muli Yesaya 35:5,6.Mwiheranwa n'ibyisi gusa.Ngirango mujya mubona abantu bamugaye cyane,nabo bari mu mihanda babwiriza ubwami bw'imana kandi ubona bishimye.Baba ari abahamya ba Yehova,bizera kuzaba bazima mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli Bible.Muli iyo si,nta abamugaye,abakene,abarwayi,abasaza,etc...bazabamo.Ndetse n'URUPFU ruzavaho burundu (Ibyahishuwe 21:4).Tujye dushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

HITIMANA ISRAEL - 31/03/2017 saa 11:06

Urakoze Mr KIRENGA.Kwiga Bible ni ngombwa kugirango tumenye ibyo imana idusaba.Kuyisoma gusa ntabwo bihagije kuko hari aho ugera ntiwumve icyo Bible ishaka kuvuga.Urugero,muli Yohana 1:1, havuga ko YESU ari imana kandi akabana n'imana.Ntabwo abakristu nyamwinshi bazi icyo bivuga,ndetse na ba pastors usanga batazi icyo bivuga.Iyo wize Bible,ubona icyo bivuga.Umenya ko hari n'abandi muli Bible bitwa imana,urugero MUSA na PAWULO bitwa imana,kandi ukamenya ko YESU atareshya na SE (Yohana 14:28),ndetse ukamenya ko YESU ari IMFURA mu byaremwe byose (the first born of all creatures),nukuvuga ko YESU ariwe imana yaremye bwa mbere,hanyuma ikamuremesha ibindi bisigaye.Tubisoma muli Abakolosayi 1:15 na Abaheburayo 1:1-2.Uramutse ushatse kwiga Bible,Abahamya ba Yehova bayikwigisha ku buntu.
Kanda hano umusubize

Umubaji - 31/03/2017 saa 16:31

maziminsi nsoma ama comments kumbuga nyinshi za hano mu rwanda,ariko ikintangaza ni tactics z'Icengezamyemerere abahamya ba Yehova bafite.kuri buri nkuru bashyiraho comments rimwe na rimwe ugasanga ibyo bari kuvuga ntanaho bihuriye ninkuru yanditswe.ubwose murumva muba mutavanga amasaka namasakaramentu koko?sindwany ubutumwa bwiza ariko haraho mubusangiza abasomyi muburyo butaboneye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X