Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nick Minaj uvugwaho kuba aba mu muryango wa Illiminatti yatunguye benshi mu isengesho rye

Umuhanzikazi Nick Minaj wavuzwe kenshi ko akorana n’umuryango wa Illiminatti yagaragaye avuga cyane izina rya Yesu kandi benshi bemeza ko umuntu ukorana n’uyu muryango adashobora kuvuga iri zina rya Yesu.

JPEG - 55.9 kb
Nick Minaj wagaragaje ko akunda cyane iindirimbo zo guhimbaza Imana

Uyu muhanzikazi yatangaje aya magambo nyuma y’ubukwe bw’umuhanzikazi Tasha Cobbs uririmba indirimbo zihimbaza Imana wari inshuti ye ,akamusabira Yesu ko yamufasha umugabo we akaba yumva ndetse anakunda Imana kuburyo umurimo we wo kuririmbira Imana azawukomeza.

Tasha Cobbs Leonard yashyingiranywe n’umucuranzi , Kenneth Leonard mu ntangiriro z’uku kwezi.uyu muhanzi kandi akaba yararirimbye indirimbo yakunzwe na benshi ndetse igenda ikoreshwa kenshi mu nsengero yise "Break every chain".

PNG - 349.7 kb
Tasha Cobbs na Producer Keneth bashyingiwe

Amakuru dukesha ikinyamakuru Christianpost.com avuga ko uyu Nick Minaj witwaga Onika Maraj yasengeye uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo atazasubira Inyuma.

JPEG - 51.3 kb
Tasha Cobbs waririmbye break every chain

Mu magambo uyu muraperi yanditse kurubuga rwe rwa Instagram yagize ati"Mana turagusabye ujye imbere ya Tacha kandi ukomeze umuyobore wagure impano ye ndetse ukomeze usigishe indirimbo ze zikomeze gukiza benshi,kandi nubwo ahinduye imibereho uzamurinde ibimusitaza kandi umuhe guhirwa muri byose”.

Asubiza ku bibazo byinshi byamubajijwe impamvu ndetse n’icyaba cyamuteye gufata akanya agasengera uyu muhanzi uririmba indirimbo z’Imana kandi we agaragara nk’udakorera Imana,Nick Minaj yagize ati:”Mubyukuri uyu mukobwa hashize imyaka 2 mumenye kandi nakunze uko aririmba anabwiriza mu ndirimbo ze,kandi njye nkunda kumva indirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya dancehall kurusha uko numva iziri mu njyana ya Rap nanjye ndirimba.”

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ugo - 3/04/2017 saa 19:19

Ni nkaba gahongayire ba kamanzi......uburyo baba bisize. Ntaho batandukaniye naba nick Abibone ninkozi zibibi bazaba ibishingwe
Kanda hano umusubize

Peter - 2/04/2017 saa 21:38

harubwo,,yavuze yesu kristo???? mwabwirwa niki imana yavugaga...,,,kandi hariho nabantu ubu biyise yesu...ariko christo byo leta y'amerika yarabibangiye.....iby' Imana Data,,nawongeraho cyangwa ngo akureho....
Kanda hano umusubize

- 2/04/2017 saa 14:39

batazakubeshya
Kanda hano umusubize

marius lwite - 2/04/2017 saa 13:36

Imana ni nziza
Kanda hano umusubize

marius lwite - 2/04/2017 saa 13:36

Imana ni nziza
Kanda hano umusubize

faith berwa - 1/04/2017 saa 21:46

Yesu ashimwe!izo tatouages niza abarokore bo murihe torero.abavuga izina ry'immana babanze bave mubidatunganye.
Kanda hano umusubize

faith berwa - 1/04/2017 saa 21:44

Yesu ashimwe!izo tatouages niza abarokore bo murihe torero.abavuga izina ry'immana babanze bave mubidatunganye.
Kanda hano umusubize

Modeste - 1/04/2017 saa 21:17

nubwo nink atagaragara hokuba akundaimaNa! Amasengesho azamutera kuyikunda ni modeste
Kanda hano umusubize

Ukweli - 1/04/2017 saa 19:11

ubwo se izina rya Yesu yarivuze he? Imana bivuga Yesu se? Amagambo nyakuri yavuzwe nawe mutubwiye nta Yesu urimo. Byaba byiza mugiye mujyanisha inkuru n' umutwe wayo. Naho ubundi muratubeshya, please!
Kanda hano umusubize

lamar - 2/04/2017 saa 14:40

batazatubeshya wan!!
Kanda hano umusubize

umunyakuri swadkin - 3/04/2017 saa 22:46

Arabesha Kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X