Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bebe Cool yadukanye igishushanyo cy’izina ry’umugore we mu ijosi

Zuena Kirema, ni umugore w’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Bebe Cool uyu mugore we Zuena yasazwe n’ibyishimo ku munsi we w’amavuko ubwo yatungurwaga n’umugabo we ubwo yuzuzaga imyaka 30.

Bebe Cool yatunguye umugore we bikomeye ubwo yamuzaniraga abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ngo bamuririmbire ku munsi we w’amavuko ndetse nawe amuririmbira “Love you Everyday”

Ibyo ariko ntibyari bihagije kuko yongeye gutungura umugore we amwereka igishushanyo (Tattoo) mu ijosi yanditseho izina ry’umugore we Zuena, ibi bikaba byamutunguye cyane ku bw’urukundo akundwa n’umugabo we.

Mu magambo ye Zuena yagize ati: “ Sinzi uburyo yatekereje kuzana Sauti Sol, arabizi ko mbakunda cyane nkunda indirimbo zabo none n’indirimbo bafitanye ni jye ubanje kuyireba itaragera hanze, urakoze cyane mugabo mwiza sinabona uko mbivuga kugeza aho wandika n’izina ryanjye mu ijosi? Ibi birandenze.” Aya akaba ariyo magambo Zuena yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Bebe Cool n’umuhanzi wubashywe mu gihugu cya Uganda ndetse no muri aka gace u Rwanda ruherereyemo akaba muri iyi minsi yaragerageje no guhindura inyogosho ye igaragara mu ndirimbo amaze iminsi mike ashyize hanze yise 18 N Over igaragaramo umukobwa w’umunyarwandakazi uri kuvugwaho gukurura abagabo kubera imyambarire ye.

Reba indirimbo 18 N Over ya Bebe Cool

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X