Monaco cosmetics

Ubukene buravuza ubuhuha mu muryango EAC

Mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba haravugwamo ubukene bukabije butuma gahunda zimwe na zimwe z’uyu muryango zidakora. Ubu bukene bukaba bwaratewe n’uko ibihugu biwugize byanze gutanga umusanzu wabyo uko bikwiye.

Ibihugu byose bigize uyu muryango ntibiratanga umusanzu wabyo uko bikwiye ntaho u Burundi bwo bukaba nta n’igiceri cy’icumi ry’amarundi buratanga.

Mu rwego rwo kwigira hamwe icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke, mu ntangiriro z’iki cyumweru mu mujyi wa Arusha hateraniye inama igomba gutanga imyanzuro ikwiye yatuma uyu muryango uzahuka.

JPEG - 30.7 kb
Abagize EAC bakwiye kwigira hamwe uburyo bazanzamura umuryango

Mu bibazo iyi nama ikiri kwigaho harimo ikijyanye n’umusanzu w’ibihugu bigize uyu muryango yatinze gutangwa bigatuma ibikorwa bimwe bihagarara.

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba niyo yatangaje bwa mbere ko umusanzu w’ibihugu bigize uyu muryango idatangwa uko bikwiye.

Iyo nteko ishinga amategeko yavugaga ko , hari ibikorwa by’uwo muryango bishobora guhagarara kubera imisanzu yatinze gutangwa. Abo badepite babitangarije mu nama yabo iheruka kubera I Kigali mu Rwanda mu mu byumweru bibiri bishize ko icyo kibazo ari nkoramutima kugira ngo inama y’abaminisitiri igire icyo ibikoraho.

Abo badepite bavuga ko amafranga ataratangwa ari hafi imilioni 25 z’amadolari y’Amerika. Aya mafaranga akaba arenga gato kimwe cya kabiri cy’amafranga Uburundi bukoresha mu ngengo y’imali y’umwaka ingana na miliyari 65.

Mu rwandiko rwabo, abo badepite bavuga ko ubwo bukene bw’uburyo bwatumye ibikorwa bimwe na bimwe bihagararara abakozi bacyererwa guhembwa.

Hari kandi uduhimbazamusyi two ku mishahara twahagaritswe hamwe rero no kutariha ibikoresho bimwe bimwe biba byaguzwe.

Kugeza ubu ibihugu byose bimaze kuriha ibice bigera kuri 44 % by’ayo byagombaga kuriha. Kuri ibyo, Honorable Jeremie Ngendakumana uyoboye komisiyo y’ubukungu mu nteko ishinga amategeko ya EAC aherutse kubwira Ijwi ry’Amerika ko n’uburyo bwari mu kigega cy’ibiza bwakoreshejwe bugashira.

Inteko ishinga amategeko ikaba isaba inama y’abaministiri yatangiye ibikorwa byayo mu ntangiriro z’iki cyumweru , ko bibaye ngombwa ibihugu bitarariha umusanzu wabyo n’ibirarane byahanwa.

Mugihe hasigaye amezi 2 ngo umwaka w’amafaranga umuryango w’Afurika y’uBurasirazuba ukoresha ushire, igihugu kimaze kuriha menshi ni Uganda. Ikaba imaze gutanga ibice 91 %. Hakurikira Kenya kimaze gutanga ibice 52%.

Ku mwanya wa gatatu haza u Rwanda rumaze gutanga 48%. Igihugu cya kane ni Tanzaniya kimaze gutanga ibice 30%, naho ku mwanya wa nyuma haza U Burundi butaranga byibura n’igiceri cy’icumi hakiyongerako ibirarane byo mu mwaka ushize.

Yose hamwe amafaranga Uburundi bufite ideni rya miliyoni zirenga 9 z’amadolaori y’Amerika, arenga gato imiliari 23 z’amarundi.

Ibihano inteko ishinga amategeko isabira ibihugu bidatera intambwe mugutaga inkunga yabyo, Komisiyo y’ubukungu mu nteko y’uyu muryango ivuga ko yagendera ku buryo amategeko agenga uyu muryango yabiteganyije.

Ibindi bikomeje kwigirwa muri iyi nama y’abaminisitiri harimo ibijyanye n’umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba. Aho, inteko ishinga amategeko iherutse gushyiraho itsinda rijya kwirebera uko imigenderanire yifashe kumipaka y’Uburundi n’u Rwanda kuvaho ubwumvikane buke butangiye kugaragara hagati y’ibihugu byombi imyaka 2 ikaba igiye kurangira.

Ibindi biri kurutonde rw’iyo nama y’abaminisitiri bashinzwe akarere k’Afurika y’u Burasirazuba ni raporo y’uburyo uwo muryango ukoresha amafaranga uhabwa.

Aho, umunyamabanga mukuru w’uwo muryango Ambasaderi Liberat Mpfumukeko avuga ko yafashe ingamba zo kwizirika umukanda kugira ngo amafaranga asanzwe akoreshwa mu bitari ngombwa agaruke mu kigega.

Mu mpera z’umwaka ushize, Liberat Mfumukeko yatangaje ko hari hamaze kugaruzwa arenga imilioni 2 n’igice y’amadolari y’Amerika. Yifuza ko mukwezi kwa 6 uyu mwaka, ibiro bye byaba bimaze kugarukana mu kigega agera ku milioni 6.

Nkindi Alpha}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bety - 6/04/2017 saa 14:43

Mu bigaragara politiki bayirutishije cyane inyungu z'abaturage biragoye rero kugira ibyo twizera kuri uyu muryango.Uyu muryango ushobora kuzarangira nka CEPGL
Kanda hano umusubize

Ndabasetse - 5/04/2017 saa 18:00

NTAKIRUTIMANA DEOGRATIAS na JIRBERT, murabona u Rwanda arirwo kibazo gikomeye mu gukererwa gutanga imisanzu? Dore uko ibihugu bimaze gutanga umusanzu: Uganda : 91% Kenya : 52% Rwanda : 48% Tanzania : 30% Burundi :0% + ibirarane by'umwaka ushize. Nyamara Executif Secretary w'uwo muryango yatanzwe n'igihugu cy'u Burundi!!!!
Kanda hano umusubize

TUYIZERE Emmanuel - 6/04/2017 saa 09:10

Wowe witwa NDABASETSE,nanjye ndagusetse pe.Werekanye ubwenge uduha statistics z'uko ibihugu byatanze imisanzu.Ariko werekanye weakness mu rulimi.Bavuga Executive Secretary,ntibavuga Executif Secretary.
Kanda hano umusubize

Byishimo - 6/04/2017 saa 11:26

Urakoze gukosora wa ntyoza we mu rurimi rw'icyongereza. Ngushimiye ko ugeretseho no gusetswa n'iryo kosa ry'inyuguti ebyiri. Mfite impungenge ko ushobora kuba wasetse ariko ubabajwe n'ukuri gukubiye mu byo wari umaze gusoma. Ibitwenge byiza kandi by'igihe kirekire.
Kanda hano umusubize

BASABOSE Pierre - 5/04/2017 saa 17:25

Ibintu bibera muli iyi si birababaje.Ntabwo ari EAC yananiwe kugera ku ntego yayo gusa.N'indi miryango yose yarananiwe.Urugero rundi rwiza ni United Nations (UN).Yagiyeho igomba gukuraho ubukene,inzara,indwara,intambara,etc...Nyamara nta na kimwe yakuyeho.Ahubwo byariyongereye biba bibi cyane.Twavuga nka SIDA,intwaro zikomeye kurusha izariho igihe UN yajyagaho muli 1945.Abarusiya bamaze gukora Atomic Bomb ikomeye kurusha izindi zose,ku buryo Abanyamerika bayise SATAN kubera kuyitinya.Imwe yonyine ishobora guhindura IVU ibihugu byose bya EAC mu masegonda make. Ese bizakomeza bimere gutya?Igisubizo kili muli Bible. Bible ivuga ko abantu badashobora kwitegeka neza ngo bishoboke.Iravuga ngo :"It does not belong to man to direct his steps" (Jeremiah 10:23).Niyo mpamvu Imana yacu yitwa Yehova izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi hose,igashyiraho ubutegetsi bwayo.Bisome muli Daniel 2:44.Ubwo butegetsi buzaba buyobowe na YESU.Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Wakwibaza uti ubwo butegetsi buzaza ryari?Buzaza ku Munsi w'imperuka uri hafi cyane.Ubwo bwami nibuza,ikindi buzakora ni kurimbura abantu bose batita ku bintu by'imana,bakibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,akazi,amafranga,ubukwe,politics,kwishimisha,etc....Hazarokoka gusa abantu bashaka imana kandi bagakora ibyo ishaka (Imigani 2:21,22).Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake n'imana.Mujye mwumva kandi mukore ibyo bariya bantu benshi babwiriza mu mihanda bigisha.Uzababwirwa nuko bagenda ari 2,bafite ibikapu na Bible.Abanga kubumva,bazamera nk'abo mu gihe cya NOWA.Nkuko tubisoma muli Matayo 24:37-37 na 2 Petero 2:5,abantu b'icyo gihe,NOWA yarababwirije banga kumva,ahubwo bakibera muli shuguri gusa.Kubera iyo mpamvu,imana yishe abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu umunani gusa bakoreraga imana.Niko bizagenda ku munsi w'imperuka uri hafi.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Niba ushaka kwiga Bible ku buntu,watwandikira hano.Dukora umurimo w'imana ku buntu nkuko YESU yabisabye Abakristu Nyakuri muli Matayo 10:8,kandi tukagusanga iwawe tukigana Bible.Ntabwo wamenya ibyo imana idusaba utize neza Bible.Uyu murimo wo KUBWIRIZA,YESU yasize awusabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).
Kanda hano umusubize

maombiwayesu - 5/04/2017 saa 17:15

MBEGA MBEGA MBEGA!!!!?????!!! KUKI MUBYO MWANDIKA BYOSE MUTAVUGA MURI RUSANGE MUTAVUZE U BURUNDI... UBURUNDI BWAGIZE IBI NIBI,KOKO MUBONA NUMWANA MUTO ADAHITA ABONA KO MUKORERA KAGAME MURI YA PROPAGANDE YURWANGO NINZIGO MUFITIYE U BURUNDI???? NONE SE MURI ABANYAMAKURU CYANGWA ABANYAMATIKU?????NIBA IBIHUGU BYOSE BITARATANGA UMUSANZU IBYO BIHURIYEHE NINGENGO UBURUNDI BUKORESHA MUMWAKA IBYO MUBIZANA GUKORA IKI AHA>>> MUMPAYE IGISUBIZO BYABAFASHA
Kanda hano umusubize

maombiwayesu - 5/04/2017 saa 17:15

MBEGA MBEGA MBEGA!!!!?????!!! KUKI MUBYO MWANDIKA BYOSE MUTAVUGA MURI RUSANGE MUTAVUZE U BURUNDI... UBURUNDI BWAGIZE IBI NIBI,KOKO MUBONA NUMWANA MUTO ADAHITA ABONA KO MUKORERA KAGAME MURI YA PROPAGANDE YURWANGO NINZIGO MUFITIYE U BURUNDI???? NONE SE MURI ABANYAMAKURU CYANGWA ABANYAMATIKU?????NIBA IBIHUGU BYOSE BITARATANGA UMUSANZU IBYO BIHURIYEHE NINGENGO UBURUNDI BUKORESHA MUMWAKA IBYO MUBIZANA GUKORA IKI AHA>>> MUMPAYE IGISUBIZO BYABAFASHA
Kanda hano umusubize

maombiwayesu - 5/04/2017 saa 17:15

MBEGA MBEGA MBEGA!!!!?????!!! KUKI MUBYO MWANDIKA BYOSE MUTAVUGA MURI RUSANGE MUTAVUZE U BURUNDI... UBURUNDI BWAGIZE IBI NIBI,KOKO MUBONA NUMWANA MUTO ADAHITA ABONA KO MUKORERA KAGAME MURI YA PROPAGANDE YURWANGO NINZIGO MUFITIYE U BURUNDI???? NONE SE MURI ABANYAMAKURU CYANGWA ABANYAMATIKU?????NIBA IBIHUGU BYOSE BITARATANGA UMUSANZU IBYO BIHURIYEHE NINGENGO UBURUNDI BUKORESHA MUMWAKA IBYO MUBIZANA GUKORA IKI AHA>>> MUMPAYE IGISUBIZO BYABAFASHA
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA Deogratias - 5/04/2017 saa 13:50

Ubwo mpise nibaza impamvu urwanda arikimwe mubihugu biri gutinda gutanga umusanzu warwo kdi rukunze kuba intangarugero mubikorwa bitandukanye
Kanda hano umusubize

JIRBERT - 5/04/2017 saa 16:04

KUKI URWANDA RUTINDA GUTANGA UMUSANZU KANDI TURIKUJYA MURIVIZIYO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.